Korali Vumiliya ibarizwa mu Muryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote muri Kaminuza y’u Rwanda ,Ishami rya Huye, CEPUR-HUYE ,iritegura gushyira hanze indirimbo nshya yitwa I Getsemani ikubiyemo gushima Imana kubw’urukundo yadukunze ikemera gutanga umwana wayo w’ikinenge.
Korali Vumiliya ni korali yatangiye muri 2001 mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda(i Butare) ikorera umurimo wo gutambutsa ubutumwa bwiza ibinyujije mu ndirimbo muri CEP,bwibanda cyane ku butumwa buzana Abantu kuri Kristo Yesu ndetse, n’ubutumwa buhumuriza Abantu, bwubaka mu bantu Ibyiringiro byo gukomeza kubaho ndetse mu mahoro. Izina Vumilia ryaturutse ku’mateka y’igihugu cyacu yabaye mu 1994, rikaba risobanuye kwihangana.
Kuri ubu iyi korari ifite imizingo y’indirimbo itatu(album 3) z’amajwi arizo Arera, Yesu ari ku ngoma ndetse na Mu isi ndi umushyitsi. Muri izi album ifite amashusho ni Yesu ari ku ngoma na Mu isi ndi Umushyitsi ukaba wazisanga kuri Youtube channel yitwa VUMILIA CHOIR CEP UR-HUYE. Korali vumiliya irimo gutegura umuzingo wa kane uzaba uriho indirimbo icumi aho imaze gukora indirimbo esheshatu arizo NATANAEL,TWIBUTSE INEZA YAWE, URI UMUKUNZI WANJYE, UMUKIRANUTSI, UMUTIMA UKUNZE hamwe na WARANDONDOYE.
Indirimbo”I Getsemani” ikaba ari indirimbo ya karindwi kuri album ya kane ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ku bwo kwemera gutanga Umwana wayo Yesu kristo kubera urukundo yakunze abari mu isi kandi na Yesu kristo ntiyanga kujya ku musaraba nubwo bitari byo byoroshye ubwo yari I Getsemani asenga abira ibyuya,afite Intimba Umubiri wanze ariko urukundo adukunda ruraganza,ikaba yarakuwe mu ijambo ry’Imana muri Matayo 26:36-39 harimo amagambo agira ati” Yigira Imbere ho hato arunama,arasenga ati”Data,niba bishoboka iki gikombe kindenge,ariko bye kuba uko njyewe nshaka,ahubwo bibe uko ushaka.”
Umuyobozi wa Korali Vumiliya,NIYINZI Raban yabwiye IDC(Information display commission) ko iyi ndrimbo izasohoka ku wa gatanu kandi ko banditse iyi ndirimbo bifuza ko abantu basobanukirwa urukundo rw’Imana,Yakomeje asaba ko mwene Data wazareba iyi ndirimbo kuri Youtube channel ya korali yarushaho kumenya icyo Imana igushakaho binyuze muri iyi ndirimbo.