Amateraniro atangiye saa mbili n’igice El-elyon worship team idufasha kuramya no guhimbaza Imana. umuyobozi wagahunda atangiye saa tatu zuzuye. Umuyobozi wagahunda ni Aline ICYIMAYE DUSHIME
Dutangiye iteraniro n’indirimbo ya 251 munsi y’umusaraba, umusaraba niyo Nsinzi yacu nk’abera, dukwiye kugumayo iteka kandi dushikamye mubyo twizeye Imana itugirire neza,
Tugiye mu mwanya mwiza wo kwakira ama cholare, dutangiye twumva VUMULIYA batangiye batubwira ngo “Dutware intwaro zose z’Imana tudatsindwa na satani, kandi ngo dutware kwizera nk’ingabo idukungira imyambi ya wa mubi kandi ngo dukwete inketo arizo butumwa bwiza bw’amahoro”, basoza batubwira bati “Imana yacu irazirikana kandi ngo imenya imiryamire yacu, imenya imihagurikire yacu, ijisho rye rihora kuri twe amatwi ye ahora kubayitakira”
Hakurikiyeho ENIHAKOLE itangiye ibagira bati“Gutegereza isaha y’Imana ntibyoroheye abanyamubiri bati ahari wategereza ukumva urarambiwe guma mu mana neza niho hari ukunesha.” basoza batubwira bati“Amashimwe n’icyubahiro niby’Uwiteka Ibihe byose guhimbazwa no gupfukamirwa ni ibye kandi bati dufite ikizere cyo kuzabaho iteka”
Tugiye mu mwanya mwiza wo kwakira mwese abadukurikiye online muhawe ikaze mwizina rya Yesu kristo mukomeze mugire ibihe byiza
Dukomeje mu mwanya wo kumva chorale , ALLIANCE itangiye ituririmbira bagira bati“you are God from the beginning to the end, there is no place for argument you are God by you self(you are God).” bakomeza batubwira bati“Our Father you are in Heaven Hallowed be your name we will praise you forever Amen” basoza batubwira bati” You deserve glory Jesus king of kings”
Hakurikiyeho chorale ELAYO itangiye ituririmbira bagira bati”Shimwa Yesu mucunguzi, shima mana yamutanze, shimwa mwuka wera wamutumenyesheje, bati Turavuga ishimwe ryawe turavuga imirimo iyo twakubonanye” bakomeza batubwira bati “kwizera nukumenya ibyiringirwa udashidikanya ko bitazabura kuba, kandi kwizera ni ngabo Tuzimisha imyambi wa mubisha aturasa bati niwizera uzababarirwa niwizera uzabona agakiza ntanicyo uzabura” basoza batubwira bati“Hari uburuhukiro bubonerwa muri Yesu umwami wapfuye akazuka, yicaye iburyo bw’Imana asabira abera bose, Yesu buhungiro bwacu urumunyembabazi urumunyebambe ntitugipfuye ahubwo tuzarama”
Tugiye mumwanya mwiza wo gushima Imana “Ushobora gutambutsa ishimwe ryawe unyuze muri comment ahagana hepfo aho inkuru irangirira, dukomeze gufatanya kugira ibihe byiza”
Tugiye mumwanya mwiza wo guhimbaza, Elyno woship team igiye kufasha kuramya no guhimbaza imana twitegura kurya mumwanya mwiza wo kunva ijambo ry’Imana batangiye bati“Warakoze Ushobora byose (obligado) mungu wetu atakusayidia” bakomeza bagira bati “Ntitwihebe nk’abadafite ibyiringiro ntacyo yatwima ubwo yo yaduhaye umwana wayo kubwacu ikamutanga ntacyo yatwima” barongera kandi bati “Ntundeke ntundekure Mana we ntagufite nta buzima sinobaho” nanone bati :” Rirarema rirarema rirarema ,Ijambo ryawe mana ni ubutsinzi kuri twe,jambo ryawe mana ni ubutsinzi nukuri, gira icyo utuvugaho mana ku buzima bwacu ritubere impamba n’inkomezi“
Tugiye mu mwanya mwiza wo kumva ijambo ry’Imana, muhawe ikaze dufatanye kuba mumwanya umwe.
Ijambo ry’Imana
Ijambo ry’Imana twarigejejweho na Eric UKUNDWANIWABO akaba ari umunyeshuri murimkaminuza y’u Rwanda mu ishamimry’amategeko.
INTEGO Y’IJAMBO RY’IMANA “Isengesho ryo kwinginga“
Dusoje icyumweru cy’amasengesho aho twigaga ku mbaraga z’amasengesho, mu by’ukuri ibihe turi kujyamo birasaba ko buri wese yivomera amazi azamutunga mu gihe cyo kugotwa tugiyemo. Twarebeye hamwe uburyo bwiza bwo gusenga harimo isengesho ryiza ryo kwizera.uyu munsi tugiye kureba isengesho ryo kwinginga.
Kwinginga ni ugusaba umuntu umutitirije.
Imirongo yifashishijwe; Abafilipi 4:6 Ntimukagire icyo mwiganyira,ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye mubyingingiye,mushima. twasomye kandi muri Daniyeli 9:3-6 3Nuko nigomwa kurya, nambara imyambaro igaragaza akababaro, nisiga ivu, maze ntakambira Nyagasani Imana ndamwinginga. 4Nsenga Uhoraho Imana yanjye, nemera ko twakoze ibyaha. Naravuze nti: “Nyagasani Mana, wowe ukomeye kandi ufite igitinyiro, ukomeza Isezerano ryawe ukagirira neza abagukunda bagakurikiza amabwiriza yawe. 5Nyamara twakoze ibyaha tugucumuraho, twagize nabi turakugomera, twateshutse amabwiriza yawe ntitwakurikiza n’ibyemezo wafashe. 6Watumye abagaragu bawe b’abahanuzi ku bami bacu no ku bategetsi bacu no kuri ba sogokuruza, ndetse no ku baturage bose bo mu gihugu, ariko twabimye amatwi.
Ibintu byagufasha kugira ngo usenge neza Imana ikumve;
1.gusenga wejejwe;ijambo ry’Imana riravuga ngo isengesho ry’umunyabayaha ni ikizira imbere yayo, bityo rero kugira ngo wumvwe n’Imana banza witunganye werekere ivure kugira ngo isengesho ryawe rigere ku Mana.
2. Gusengera ibihuye n’ibyo Imana ishaka;mugihe cyose uzasengera iby’irari ryawe gusa ntabwo Imana izagusubiza niba nta cyo bizamarira ubwami bw’Imana.
3. Kwizera;ibyo ugiye gusengera byose kugira ngo bisubizwe banza wizere ko Imana izabikorera kugira ngo yiheshe icyubahiro.
Iyo hari ibyo ubwiwe n’Imana bizaba ukumva ari bibi ujye ubisengera kugira ngo Imana ibikureho.Byabaye kuri Hezekiya ubwo yabwirwaga ko agiye gupfa,ariko ngomyerekera ivure atakambira Imana maze nayo imwongerera imyaka yo kurama.
Isengesho ryo kwinginga rihindura byinshi; rikuraho karande,rikuraho uburwayi,rihagarika intambara,rikora imirirmo ikomeye ikagaragara,Isengesho ryo kwinginga rikuraho imisozi,rigahagarika ibyananiranye.
Twakomeje dusoma mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi 7:1-3 Ibi nibyo Uwiteka yanyeretse:dore yaremeye inzige uruhira,rutangiye kumera. Urwo ruhira ni urwameze ubwatsi bw;umwami bumaze gutemwa. Zimaze kurya ubwatsi bwo mu gihugu ndataka nti ” Uwiteka Mana babarira ndakwinginze.Yakobo yabyihanganira ate ko ari muto?
Aya ni amagambo yavugwaga kuri Isirayeli maze Amosi arataka cyane,yinginga Imana ayisaba gukiza abisirayeli kuko batari bubashe kwihanganira ibyo Imana yari igiye kubakorera. maze amaze gusenga Imana ihita imubwira iti:Amosi 7:3 Nuko uwiteka arigarura ati “Ntibizabaho” niko Uwiteka yavuze. twakomeje dusoma Amosi 7:4-6 Ibyo nibyo Uwiteka Imana yanyeretse; Uwiteka Imana yahamagaye umuriro ngo awucishe amateka ukongora mu mworera w’ikuzimu,kandi wendaga no gutwika igihugu. Maze ndatakannti “Uwiteka mana,rekerho ndakwinginze,Yakobo yabyihanaganira ate,ko ari uto? Uwiteka arigarura ati:” Na byo ntibizabaho.” Niko Uwiteka Imana yavuze.
Niba hari ibyo wabwiwe n’Umwami mana fata umwanya usenge isengesho ryo kwinginga kuko rikora imirimo ikomeye. Vana urusika ruri hagati yawe n’Imana (ibyaha) ubundi usenge wizeye,Imana nayo yiteguye kukumva. Dore Imana ihora itegeye ugutwi gutaka kwacu.
Ndashima Imana ko ar’Imana nziza irinda ikiza ikomeye Imana nuhabwe Icyubahiro