Amateraniro atangiye saa mbili n’igice El-elyn worship team idufashakuramya no guhimbaza Imana umuyobozi wagahunda atangiye saa tatu zuzuye.
Umuyobozi w’agauhunda ni Francine DUHUZIMANA; iteraniro ryatangiye dushima ko yatwemereye kongera guterana nyuma yigihe kirerekire bidakunda dushimiye Imana muri Zaburi 84:3 “Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari. Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu.”
Tugiye mumwanya mwiza wo kunva ubutumwa bwiza uma cholale dutangiye twunva cholale vumiliya batangiye baturirimbira ko dufite Impanvu nyishi zatuma dushima Imana; bakomeza bashima Imana bati turibaza icyokintu Imana daciye Kandi bati Imana yacu irakiranuka mubibaho byose ngaho twihangane kandi dutegereze
Tuyigiye kunva cholale Enihakore yatangiye isaba Imana kuganza ubuzima bwacu bati “Umwami naganze kandi bati kuva ubwo nemerera ubu ubushake bwawe”. bakomeza bagira bati “kwizera niko kwatumye abakera bahamya Imana” basoza bashima Imana bati ibyarewmwe byose bishime imirimo wakoze bati abera bomw’isi n’ibirengagiza imirimo y’intoki zawe
Tugiye mumwanya mwiza wo kwakirana
hakurikiyeho umwanya wo kunva amacholale yari asigaye; cholale Alliance baturirimbiye bati”data mana unva ijwi ryajye kubwimirimo ikomeye wakoze ukanyoza ibyaha ukanyeza” iyi indirimbo iri mururimi rw’igifaransa
Hakurikiyeho cholale Elayo batangiye bagira bati”Mungu ni yule yule” bakomeza basaba Imana bati “Utwigarurire natwe turagauka” basoza batwibutsa bagira bati bati”dufite umurengezi Yesu turi kumwe ndamahoro” bati komera shikama kuko Imana yarirahiriye iti sinzaguta sinzagutererana Imana ishimwe
Hakurikiyeho umwanya mwiza wo gusengera ibyifuzo dufashijwe na Mahombe Claudette kuko dufite Imana yunva gusenga kwacu niba hari ibikugoye fatanya natwe muri uyu mwanya wo dusenga kuko dufite umurengezi ariwe Yesu turi kumwe nawe nimahoro; dufite umutabazi tumwizere kuko ashoboye byose senga umubwire ibikugoye byose aragutabara kandi komera shikama nubwo ubona bimeze gutyo kandi humura wihangane ibikugoye bizarangira kuko Imana yarirahiriye iti zinzaguta kandi sinzagutererana; NAWE SENGA USENGERE IBIKUGOYE BYOSE turi mumwanya wo gusengera ibyifuzo
Kakurikiyeho umwanya mwiza wo kunva ijambo ry’Imana
IJAMBO RY’IMANA
Umwigisha: Jean Marie Vincent NIZEYIMANA
Atangiye ashima Imana ko yatwemereye kongera guterana akandi ashima Imana ko ikimurindiye muri kaminuza
Reka dusome ijambo ry’Imana
Kuva17:8-15“8.Maze haza Abamaleki barwaniriza Abisirayeli i Refidimu. 9.Mose abwira Yosuwa ati “Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y’umusozi nitwaje inkoni y’Imana.” 10.Yosuwa abigenza uko Mose yamutegetse, arwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri barazamuka bagera mu mpinga y’uwo musozi. 11.Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha, 12.maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n’undi urundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga. 13.Yosuwa atsindisha Abamaleki n’abantu babo inkota. 14.Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y’ijuru bose.” 15.Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi, 16aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.”
Abefeso 6:13 “Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.”
INTEGO: KURWANIRIRWA N’IMANA
Uwiteka niwe uzaturwanirira intambara hari ingero nyishi zabantu Imana yagiye irwanirira
Imana yarwaniriye Mose igihe kora yatezaga imidugararo mubisiraheli. kandi nanone Imana yarwaniriye dawidi igihe yarari kurugamba arwana na goliyati
Ibintu bine bituma Imana ikurwanirira
- KWIZERA: (Abaheburayo 11:) iyo ushaka ko Imana ikurwanirira ugomba kuzamura kwizera kwawe nkuko twabisomye Mose nawe yemeye guta icyubahiro yari afite muri egiputa yanga kwitwa umwana w’umukobwa w’umwami natwe dukwiye kuzamura kwizera tukemera guhara byose. ikindi ugomba kumenya nukira kwizera isi izagusharirira kuko tudakurikiza ibyayo
- KUMVIRA IMANA UKAJYENDANA NAYO: (Itangiriro 12:1) Aburahamu Imana yaramubwiye ngo ave mugihugu cy’iwabo aburahamu arayunvira arajyenda nkuko rero yemeye aburahamu yunviye hari n’amasezerano yamusenzeranije, nawe Uwiteka arakubwira ati” va mugukiranirwa, va mubyaha , va mubusambanyi ujye mugukiranuka ujye uyunvira kuko n’uyunvira izaguha amasengesho.
- YIHARIRE URUGAMBA (Yesuwa 5:13)Iyo urugamba waruhariye Imana ihita ikubera umugaba kandi igakuha ishusho y’uko uzarwana uyugamba ikindi uko usenga wengera Imana niko intambara zawe
- KWAMBARA INTWARO ZOSE Z’IMANA (Abefeso 6:13) niba ukeneye ko Imana ikirwanirira intamba ukrnye kuba wambaye itwaro zose nkuko pawulo yabibwiye abefeso; rero niba ukeneye ko uwiteka akurwanirira intambara izo ntwalo nukazibura mubyo urwanisha Imana itugirire neza
Uyumunsi Nigute uru kurwana intambara? nigute uri kwitwara muri iyi minsi? muri ikigihe intwaro zose uri kuzitwara? ufashe wowe wakera nawe w’uyumunsi ese muratandukanye cyangwa nuragahinduka? ese usoma ijambo ry’Imana kangahe? ese uracyagira ukuri?
Isuzume ubundi dusenge Imana itwambike imbaraga
TURACYARI MUMWANYA WO GUSENGA IMANA : Ese umubiri wawe wabaye igitambo cyera? ese wamaze kureka byose?
Fata umwanya usenge wisengere kandi usabe Imana ikugarukeho aho watannye ikubabarire kandi ikwambike imbaraga
Imana itugirire neza sharomo sharomo
Tugeze mumwanya wo gusoza turabashimira ko mwabanye natwe Imana ibahe umugisha mwishi
AMATANGAZO
- dukomeje gutera kwera muri nibature kuri group za cep kuri whatsapp wifuza kutujoing kugira ngo ukurikire amateraniro twandikire kuri 0789370736
- Umushinga w’ibyuma urakomeje dukomeze gukora no gusenga wifuza kugira icyo ukora hamagara 0785421634 usobanukirwe
- Mukomeze gukiranuka no gutwara intwaro zose z’Imana
MURAKOZE YESU ABAHE UMUGISHA
Turabakurikiye kandi Imana ibahe umugisha