Umunsi wa mbere mu mwaka wa 2021, Umuryango ukorera Umurimo w’Imana muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya HUYE witwa CEP-UR HUYE wagize amateraniro yaranzwe n’Amashimwe yuko Imana yarinze abagize uyu muryango mu mwaka ushize, Ariko nk’abakristu ntabwo bagomba kwirara nkaho barangije urugendo.
Muri aya Materaniro,Umwigisha yari MANIRIHO Jean Damascene,akaba umunyeshuri muri iyi Kaminuza aho yiga ibijyanye n’ubuvuzi(Pharmacy),ariko nubwo yiga ibi ntabwo bimubuza kuvuga Imana neza yaganirije abari mu materaniro ijambo rifite intego igira iti”UYU MWAKA NTIDUKWIYE GUKORERA IZINDI MANA ATARI UWITEKA”.
Mu kwigisha kuri iyi ntego yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri YOSUWA 24:1-15; haboneka amagambo Yosuwa yabwiye abisirayeli akomeye ariko Impamvu Yosuwa yavuze aya magambo nuko yaramaze kubona ko Abisirayeli bamaze kudamarara, no muri iyi minsi abantu bibagiwe aho Imana yabakuye. icyatumye Uwiteka ava mu iteraniro ry’abera nuko bimuye Imana bakimika izindi mana mu mitima yabo zitari Uwiteka. maze ahita abibutsa aya magambo ati:Mumenye Imana mukwiye gusenga iyo ariyo ,umwigisha atugira inama yo guhindura uburyo bwo gusenga. Umwigisha yakomeje atubwirako dukwiye kureka ubuzima bwacu bukagaragaza yuko twamenye Imana ,ntihagire izindi mana ducumbikira muri twe nk’ubusambanyi,ubujura….
Uwezwa niyezwe ,mukure imana z’inyamahanga mu mitima yanyu.Aburahamu yari ameze nkuwarangiye atabyara ariko Imana iramuhamagara imukuramo imana z’inyamahanga imuha urubyaro.(Itangiriro 17:15-16)
Kera gukorera Imana byari bigoye, ariko ubu ni iki kitubujije kubana n’Imana kandi ntacyo itaduhaye? yaduhaye bibiliya,ibyuma by’umuziki ,turarya tugahaga mureke twumvire uwiteka kuko nibyo twaremewe.
Umwigisha yatubwiye ibintu 7 byadufasha muri uyu mwaka kugendana n’Imana neza:
1: Ntugasuzugure umuhamagaro YESU yaguhamagaye: urugero;hari abo yahamagaye bari mu busambanyi,biba,bica ,bashonje. Yadusabye kureka kwishinga abanda ahubwo ko dukwiye gusaba Imana idusubize nkuko twari turi tugihamagarwa( 1 Abakorinto 7:20) .imana itugarurire ibihe byacu bibe nk’ibya mbere.
2. Ntukibagirwe urugendo wagendanye n’Imana: Satani ye kudushukisha ubusa busa ngo twibagirwe urugendo twagendanye n’Imana. Twibuke uko yabanye na ba sogokuruza muri uri y’abakarudaya.si twe ba mbere bakijijwe,si twe tuzi kuririmba cyangwa gukora indi mirimo neza ahubwo ni ineza y’Imana. Twirinde tudatembanwa tukabivamo. Imana yabwiye abisirayeli iti(Gutegeka kwa kabiri 7:5): “Icyateye uwiteka kubakunda akabatoranya,si uko mwarutaga ayandi mahanaga yose ubwinshi,ndetse mwari bake hanyuma yayandi yose.”
3.Ntukibagirwe amateka ufitanye n’Imana :Imana yabwiye abisirayeli iti:nimwitondera amategeko yange nzabaha gakondo,nzababera Imana.Nawe tekereza aho yagukuye biguhe imbaragazo gukomeza kuyikorera.
4.Kutibagirwa inshuti zacu za kera: ntidukwiye kwibagirwa abo twakuranye,twareranywe. ntugafate inshuti yo mubusaza ngo uyisimbuze iyo mu bwana.
5.Ntukibagirwe gakondo wasengeyeho: ntukibagirwe ubutaka Imana yaguhereyeho umugisha.
6.Ntukibagirwe ityazo ryawe:yatwibukijeko abisirayeli barangaye bakibwa amatyazo bagasigarana ibihosho .iyo uhora utyaza uhorana ubugi.
7.Ntukibagirwe guhamya Imana imbere y’abanyamahanga batakebwe (badakijijwe): tujye twitangira ubuhamya aho turi hose twirinde gutakaza amatyazo yacu,duhamye Imana imbere y’abanyamahanga aho batureba n’aho batatureba.
Twibuke aho twavuye tukagwa maze tugarukire uwiteka. Dukore vuba dukorane umwete kuko nyi’irumurimo aje. Dushakashake uko twamenya ibyo umwami Ashima. Tubaze Imana aho tujya uko hameze tutazayoba. Dushake Imana binyuze mu ijambo no mu bikorwa.
ZABURI 19:8 Amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo,ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge.
Umwigisha yasoje asenga asaba Imana ngo ituzure bundi bushya duhagurukane ingamba nshya muri uyu mwaka.
Authors: -Minerve IGIRANEZA
-Noel Olivier KAREMANGINGO
Imana itugarukeho bundi bushya nkuko tuvuga ngo umwaka nimushya n’Imana igaruke bushyashya mubugingo bwacu kandi aho dutentebutse itwambike imbaraga kuko uko yari iri kera n’ubu niko iri kandi uko yasohoreje amasezerano Dawidi akaba umwami yaranamurwaniriye murugamba rwe na Goliath abe ariko natwe iturwanirira kandi inadusohoreze amasezerano
Amen umwigisha yakoze cyane!
Murakoze cyaneeeee