Mu buhamya uyu mugore avuga ko yakoze uburaya kuva afite imyaka mike cyane,akajya anywa n’urumogi abitewe n’uko yabonaga abandi bakobwa babikora nawe abijyamo ariko nyuma yo kuba mu buzima bugoye kandi agasanga nta mahoro yo mu byaha ubu yamaze gukizwa ndetse akaba asaba n’abandi kureka ibyaha bakemera Imana.
Mukankuranga Jacqueline uzwi nka Mama fabrice asengera mu Rubonobono akaba atuye mu gatsata kanyonyomba avuga ko yakoze uburaya ahitwa mu kiderenka,aho yaje kugira amatsiko ku myaka ye 9 atangira kujya asabanira ku mugezi ndetse akanywa n’urumogi kandi iwabo bari bakijijwe ariko nyina akajya asenga .
Agira ati:”mu by’ukuri nakoze uburaya,aho nabyiniye muri nyabugogo,maze ndandagara,iyo umubyeyi yambonaga yavugaga ko ngiye kumwigisha uburaya,ku myaka 12 navuye iwacu njya kwibera mu bagande kugira ngo mbone uko nkora uburaya neza ariko mama mu ntege nkeya yakomeje gusenga,ku myaka 13 umugabo wakodeshaga iwacu yaje kunjyana ikabuga angira umugore wa 2,bagezeyo barambwira ngo bagiye kunyanduza sida ariko nta kundi nari kubigenza naremeye,yavugaga ko arwaye sida akaba ashaka kuyingabanyirizamo,baza kungambanira ngo banyice ariko Imana irandinda,mama ntiyari azi aho ndi,naje kugera aho ndwara ibyuririzi za mburugu n’ibindi nuko babonye narembye bapanga kunyicca nuko umunsi umwe ndasohoka niruka nuko njya kuri police,maze bajya kumvuza ariko nsanga nta sida ndwaye”.Yakomeje agira ati:”Nitwaga djama,nza gukubitana n’umuhungu witwaga niga,nuko nza kujya kwibanira nuwo muhungu witwaga niga ngo murye ikarito yacuruzaga,nuko imaze gushira dukomeza kubana na n’ubu gusa twaciye mu buzima bubi ariko umunsi umwe nza kujya gusenga kubera uruzerero nari mazemo igihe,umunsi 1 umugabo aranyirukana,ndavuga ngo reka njye gusenga nuko njya irubonobono bambwira ukuntu nihana ndihana ndapfukama baransengera nuko bampa inote y’igihumbi inzara ndacisha,bampa imyenda nuko nsubira mu rugo umugabo arambwira ati ko nakwirukanye ugarutse kumara iki? nuko aragenda ariryamira aranyihorera ndateka ndahisha ndamuhamagara ngo aze arye nuko biramutangaza kuko namubwiye nti ni karibu ku meza mutware,ajya ambwira ngo byaramutunguye,arambwira ngo iryo jambo azaribyaza umusaruro nuko ahita ajya kunsaba iwacu”.
Muri Yesu biremera nahise nkizwa nkomeza kwigishwa kubaha umutware kugeza na nubu nkamusengera ngo abone umugisha,ahita ajya no kunyandikisha mu mategeko,ndasezerana,ndabatizwa,ndabyara nuko ubuzima bukomeza kugenda neza.
Mukankuranga Jacqueline asoza asaba buri wese gusenga cyane no kuba maso kugira ngo Imana ibone uko ibateza imbere kandi mujye musenga muyoboze Yesu inzira mumugishe inama.
Source:Ibyiringiro.rw