Enihakore mu ivugabutumwa kuri paruwasi ya kinyamakara itorero rya kizi
Amakuru

Niki kitezwe murugendo rw’ivugabutumwa rya korali Enihakore muri Paruwasi ya Kinyamakara, itorero rya kizi?

0Shares

Korali Enihakore ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye iri kwitegura kujya mu rugendo rw’Ivugabutumwa i KIZI

Korali Enihakore ni imwe muri korali enye zikorera umurimo w’Imana muri CEP UR HUYE CAMPUS arizo Vumiliya, Elayo, Alliance hamwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza El-elyon worship team. Enihakore choir n’imwe murizo ifite urugendo rw’ivugabutumwa mu rurembo rwa Huye, Paruwasi ya kinyamakara, Itorero rya KIZI

Uru rugendo rw’ivugabutumwa ruteganyijwe ko ruzaba tariki 10/7/2022, Mu kiganiro Perezida wa Korali Enihakore NDORIMANA Vicent yagiranye na IDC (Information Display Commission), yatubwiye ko Imyiteguro Irimbanyije kandi ko biteguye kujya kuvuga Imana.

Intego yiri vugabutumwa, yavuze ko ari “ukuvuga ubutumwa bwiza mundirimbo, babwiriza abantu iby’ubwami bw’lmana bashishikariza abantu kwihana no kubana mumahoro”.

“Icyo korali Enihakore yitezemo, n’uko imitima yabenshi izabasha gukira binyuze mubutumwa bwiza bw’indirimbo, ndetse n’ijambo ry’lmana muri rusange. Ndetse biteze kwamamaza ubwami bw’Imana kubantu Bose.”

“Kubwira abantu cyane cyane ababyeyi ko bakwiye kureka Abana bakiga, kandi bagafasha Leta mugushyira mubikorwa intego zayo ko umunyanda wese akwiye kwiga, kuko bafite urugero rw’uko bishoboka ko umwana yakwiga kaminuza ariko akijijwe”.

 

Ikindi yongeyeho n’uko bagomba kurandura service zitari nziza zigenda zigaragara muri gahunda nyinshi, ati: “nkatwe abamenye lmana tugatanga service zizira ruswa nakarengane nk’abana b’lmana”. Yasoje asaba uwaba wifuza gutera inkunga uru rugendo rw’ivugabutumwa ko atabujijwe no kubaherekeza byemewe ni 10 nyakanga 2022.”

 986 total views,  6 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: