Pastor Niyonshuti Theogene ukorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu karere ka Nyarugenge muri Paruwasi ya Kimisagara k’umudugudu wa Katabaro ,uzwiho ubuhamya bw’uburyo yahoze ari umunywi ukomeye w’ibiyobyabwenge ari naho hakomoka imvugo yuko yari inzahare yazahutse .
Uyu mukozi w’Imana yadusangije urugendo rutoroshye yanyuzemo kugira ngo abone agakiza ndetse avemo umukozi w’Imana ushikamye kuko nyuma yo kwitwa umuniga,umurakare ,umujama ,inzahare ,umurara n’andi mazina menshi akoreshwa hanze y’ubukirisito ,ubu Theogene yavuyemo umukozi w’Imana ukomeye ndetse akaba yaranimikiwe kuba umu Pasiteri .
Pastor Theogene yavuzeko Yesu yamwomoye ibikomere bitatu bikomeye birimo igikomere cy’agahinda ,igikomere cy’amateka n’igikomere cy’ibyaha.
Pastor Niyonshuti Theogene muri ubu buhamya yumvikana avuga uburyo agahinda kagira amasano ,aho avugako umukuru w’umuryango wa Gahinda yitwa ntimba ,se wabo akitwa shavu ,nyirasenge akitwa maganya n’andi masano menshi .
Pastor Theogene mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko ibyamubayeho birimo kuba yarabaye umunywi ukomeye w’ibiyobyabwenge ,akaba umujura n’andi mabi menshi ,Yesu yamuteguraga kuzaba umukozi w’Imana kuko ubu buhamya bwe bumaze gukura abantu benshi mu biyobyabwenge .
Ati:”Uubu ndi kwitabira ibiterane hirya no hino mu duce nabarizwagamo nka Sodoma n’ahandi haba abantu bakoresha ibiyobyabwenge cyane maze nkababwiriza ubutumwa bwiza mbanje kubaha ubuhamya kandi bagahinduka bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza.
Pastor Theogene yatubwiye ku mvugo yamamaye kuriwe avugako abantu ari abarakare
ati:”Ni ijambo nigishaga rivuga uburyo umuntu abaho mu buzima bwo gutagangara kuburyo ibyo umubwira byose atabyumva kuko icyo gihe narimo mvuga ibintu 9 biranga umuntu watagangaye “.
Source:iIyobokamana.com