Menya nibi

Turarinzwe

0Shares

Aherako yoherezayo amafarashi n’amagare n’ingabo nyinshi, bagenda ijoro ryose bagota uwo mudugudu. Maze umugaragu w’uwo muntu w’Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n’amafarashi n’amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biracitse databuja, turagira dute?” Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.” Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.”
(2 Abami 6:14-17)

Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n’umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we.Mu ruhande rwe ari kumwe n’amaboko y‘umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya umwami w’Abayuda. (2 Amateka 32:7‭-‬8)

Nubwo ibiturwanya n’ibidutera ubwoba ari byinshi, ntutinye kuko urarinzwe. Imbaraga z’ibikurwanya zigaragarira amaso y’umubiri ndetse n’abandi iyo babibonye baravuga ngo birarangiye, ariko turarinzwe n’imbaraga z’Imana ikomeye. Imbaraga ziturinda, Abizera Imana, zibonwa n’amaso y’Umwuka ayo Imana yahumuriye Gehazi umugaragu wa Elisa warutewe ubwoba n’ingabo nyinshi zari zabagose.

Dawidi yabivuze neza ngo “Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi,Ariko Uwiteka amukiza muri byose.” (Zab 34:20)

Wowe warucitse intege, utewe ubwoba n’ibyo ubona cg unyuramo, komera urarinzwe. Komeza inzira yo gukiranuka. Ushime Imana ikikurinze, ibyo utarabona uzabibona. Uzabona intsinzi aho bikomeye. Uzabona gutabarwa n’Imana ntutinye. Amen!

 1,496 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

CEP UR HUYE Christian Student in Year 4 Business information and Technology (BIT) Huye based campus
%d bloggers like this: