Ubuyobozi n’abasanzwe bagize CEP UR Huye campus bishimiye kwakira ku mugaragaro Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere no kubasobanurira Imikorere ya CEP

Mu materaniro yo kuri uyu wa 27 Kamena 2021 nibwo hakiriwe ku mugaragaro abanyeshuri bo mu wa mbere muri CEP ndetse banasobanurirwa imikorere ya CEP. Yatangijwe n'isengesho ryasenzwe na  NSHUTIYIWABO Marie Rose visi- Presidante wa CEP UR Huye campus nyuma yuko El-Elyon worship team yahimbaje Imana.

Nyuma hakurikiyeho ubutumwa mu ndirimbo bw'amakorari yo muri CEP. korari Vumiliya yaririmbye indirimbo yitwa umutima ukunze yari ukubiyemo ubutumwa buvuga ku bwitange bwa Yesu kirisito n'urukundo rwe kuri twe. korali Enihakole iririmba indirimbo yitwa uri UWERA ikubiyemo ubutumwa buvuga ko ufite Yesu atazijyera akorwa n'isoni nuko Yesu yabanaga n'abacyera natwe akwiye kubana natwe muri ibi bigoye. Korali Elayo mu ndirimbo yitwa ibihe byawe byo gusenga, yari ikubiyemo ubutumwa buvuga ko ibihe byawe byo gusenga byajyeze k'Uwiteka ngo agusubize kuko atajya ahinduka.

Ijambo ry'Imana ryo kuri uyu munsi twarigejejweho na Ndayisenga Alexis akaba asengera ku itaba akaba yarabaye muri CEP UR Huye campus hagati ya 2014-2017. Ijambo yatuganirijeho rishingiye mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 8:1-15,Intego y'iri jambo ni urukundo rukomeye rw'Imana. Abantu bose turi abanyabyaha ntitwashyikira ubwiza bw'Imana. Nawe ushobora kuba utarafashwe usambana ariko nawe ufite ikindi cyaha, twese dukeneye Imbabazi z'Imana.Nyuma y'ubu butumwa habonetse umuntu wakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza nk'umusaruro w'iri jambo.

Nyuma y'ijambo ry'Imana, kwakira Abanyeshuri bo muwa mbere mu muryango wa CEP UR Huye campus byayobowe President wa CEP GASHUGI Yves basengerwa na EV. NIZEYIMANA Samuel umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Iki gikorwa kandi cyagendanye n'inama rusange y'abagize CEP UR Huye campus. Abanyeshuri bashya bagaragarijwe incamake y'amateka ya CEP kuva itangira ku wa 24 Werurwe 2001 n'intego ya CEP ariyo ubumwe n'ubwiyunge, ndetse n'amateka y'amakorari nigihe yatangiriye (Alliance; 1997, Vumiliya; 2001, Elayo; 2001, Enihakole; 2005, El-Elyon worship team yatangiye 2011 ihabwa izina muri 2019). Sibyo gusa kandi, n'amateka n' imikorere by' amakomisiyo atandukanye agize CEP UR Huye campus nabyo biri mubyo basangijwe. Nyuma yo gusobanura byinshi kuri CEP umuyobozi wa CEP UR Huye campus GASHUGI Yves yasabye abagize CEP gukomeza gukunda umurimo w'Imana no kwitanga bamaramaje kuko Imana izirikana.

Abanyeshuri bashya bari kwakirwa.

Umwanditsi:RUKUNDO Eroge

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *