Umwigisha w’ijambo ry’Imana kucyumweru taliki 21/03/2021 ni NYISHIMENTE Nadine.
Ijambo ry’imana rifite Intego“UBUZIMA BUYOBORWA N’IMANA”
Yesaya 58:11 “Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isōko y’amazi idakama.”
Imigani 3:6 “Uhore umwemera mumigendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”
Mubuzima busazwe iyo hari kuyoborwa hagomba kuba hari umuyobozi ndetse nabayoborwa ndetse ikiranga umubuyobozi nuko abayoborwa baba bumvira ubayobora bakumvira ibyo abasaba byose, ikindi ubuyobozi burangwa nuko aho buri hari amategeko ayo mategeko aba agomba kubahirizwa
mubuzima bwa gikristo natwe iyo twemeye kuyoborwa n’Imana tukemera ubuyobozi bwayo mubuzima bwacu tuba dusabwe kumvira amategeko n’amabwiriza yose Imana imubwira kumanywa na nijoro kandi aho yifuza cyane kuba aho umuyobozi we ari ndetse agakora ibyo umuyobozi we amubwira
IKINDI
Ibintu biranga/bigera kumuntu uba mubuzima buyoborwa n’Imana
- IMANA IRAMWIRATA
Umuntu uyoborwa n’imana Imana nayo ntigira isoni zo kwumwirata cyangwa isoni zo kwitwa Imana ye urugero rwiza aburahamu niwe uwiteka yirahiriye ndetse imana iramwemera kandi imubera umuyobozi ndtese iramwirahira iranamwirata ati ndi Mna ya aburahamu
yobu nawe kuko yari yaremeye ko uwiteka amubera umuyobozi ibi byatumye Imana imwirata imbere ya satani kandi koko Yobu yari yaremereye Uwiteka ko amubera umuyobozi kuko muntambara namakuba yakomeje kwikomeza kuriyo.
2. UMENYA AMAKURU Y’IBIHE
Uyoborwa n’Imana aba azi amakuru yibihe birimbere nuko agomba kwitwara muribyo.
3. IMANA IMUHA UMUGISHA
Uyoborwa n’Imana ahabwa umugisha muri byose ndetse nawe ahinduka umugisha.
Nituyoborwa n’Imana ntibizabuza ibigeragezo kutugeraho, kuko Imana iba ishaka kuguha imbaraga ndetse nubuhamya buzakomeza abandi.
Niwemera kuyoborwa n’Imana izakwigisha uko urwana muri uru rugamba kandi niyo izakuneshereza.
Niyo izakugeza mu ijuru iguhe ubugingo buhoraho niwemera kuyoborwa nayo.
Imana izakwigisha uko ubaho kandi ugire itandukaniro nabatayoborwa nayo, niwemera ikakuyobora.
Imana izasohoza umugambi wayo kuri wowe niyoborwa nayo. Kandi izaguha Umwuka Wera wayo akubere umufasha.
Uyoborwa n’Imana yumva ashaka kuyegera, agira inyota yo kumenya Imana.
Gusoma ijambo ry’Imana no gusenga nibyo bifasha ushaka kuyoborwa n’Imana.
Twisuzume benedata turebe niba turi kuyoborwa n’Imana mubuzima tubayemo kuko abayoborwa nayo nibo bazabana nayo mu ijuru ryayo. Shalom!