Worship team

ITSINDA RYO KURAMYA NO GUHIMBAZA
RIKORERA MURI CEP KAMINUZA Y’URWANDA ISHAMI RYA HUYE YAHOZE ARI CEP KAMINUZA
NKURU Y’URWANDA

Amwe mu
mateka

Itsinda ryo
kuramya no guhimbaza Imana ryatangiye muri 2004, rikaba ryari rigizwe n’abakristu
bari bafite igitekerezo cyo gufasha abandi muri kampanye za CEP kugirango
babayobore mu kuririmba amakorasi mu buryo wo gukururira abantu kuza guterana
muri izo kampanye.

Intego
y’itsinda ryo kuramya no guhimbaza

Intego y’itsinda
ryo kuramya no guhimbaza iboneka muri zaburi150, gukorera Imana, Na roho zacu,
n’ubwenge bwacu, n’umwukawacu n’imbaraga zacu.

Intumbero
y’itsinda ryo kuramya no guhimbaza

  1. Kubaka umubano mwiza hagati
    y’abakristu ba CEP  mugihe cyo kuramya no
    guhimbaza binyuze mu ndirimbo
  2. Gufasha abakristu  kumenya indirimbo zo kuramya no guhimbaza
    Imana, kwibuka umusaraba uwo Yesu yadupfiriyeho kubw’ibyaha byacu

Muri 2009
twatangije komisiyo yo gusenga tunashyiraho imiryango (famille) nkuburyo bwo
gushyira ku murongo no kubafasha mu bijyanye n’imibereho myiza.

Loading