Ijambo ry’Imana kuwa 27/06/2023 kuwa kabiri nimugoroba
AMATERANIRO YA CEP KUWA 2
IJAMBO RY’IMANA 1
Umwigisha w’ijambo: ITANGISHAKA Samuel.
Intego: Gukorera uwiteka ariko nshima.
Yosuwa 24:15-17
15 “Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka. ”
16 Abantu baramusubiza bati “Kwimura Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa,
17 Kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvana mu nzu y’uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo.
Umukristo mwiza n’uwibuka imirimo y’Imana kandi akibuka inzira yagendanyemo n’Imana zose.
Zaburi 146
2 Muyishimire iby’imbaraga yakoze, Mushime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi.
Abaroma 3:24, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.
Harakuntu umuntu akorera uwiteka bitewe naho yamukuye cg bitewe nibyo yamukoreye,
Natwe twakwifujeko twasenga Imana ikaduha kuyikorera ariko dukiranuka,
Imana ishimweko yatanze umwana wayo kugirango twebwe duhabwe ngo duhabwe agakiza.
Abisiyoni nibo babwiye Uwiteka ngo tuzajya tukurimbira iteka kandi tuzajya tuguhimbaza ibihe byose natwe niko gukora kandi dushima Imana.
AMATERANIRO KUWA 5
UMUTWE2: “Ese umuntu akizwa ryari? Ese birahagije ko igihe umuntu amaze kwizera yaba ategereje kujya mu ijiru gusa?”,
#”Erega ikibi kirimeza ariko imbuto nziza barazitera (barazibiba)!”
Friday evening fellowship on 30 June 2023
Umwigisha :Elissa dushimimana
Uwiteka ni ibyiringiro byabamutegereza, abamutegereza ntibakorwa n’isoni.
Abefeso 2:1-10 “1 Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, 2 ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. 3 Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose. 4Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo 5 ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), 6 nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka turi muri Kristo Yesu, 7 kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw'ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu. 8 Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo n’impano y'Imana. 9 Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, 10 kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.”
2 Petero 1:5-11 “5 Ibyo abe aribyo mutuma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,6 kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kubaha Imana,7 kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukobgereho urukundo. 8 Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo. 9 Kandi rero utagira ibyo aba impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera. 10 Nicyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato, 11 ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n’Umukiza wacu.”
Ese umuntu akizwa ryari? Ese birahagije ko igihe umuntu amaze kwizera yaba ategereje kujya mu ijiru gusa?
Hari ibyo umuntu umaze kwemera Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza akwiye gukora murugendo rwe rwa gikristo.
Yesu Kristo akura umuntu umwemereye mubyaha noneho akamuha amahoro.
Agakiza Kristo Yesu yazanye mu isi gakiza ibyaha bitera urupfu,
Ikibi kirimeza ariko iyo ushaka icyiza uragitera, igihembo cy’ibyaha ni urupfu ariko impano y’Imana ibonerwa muri Kristo Yesu ni ubugingo buhoraho.
Agakiza kuzuye gakiza ubwoba
Umwuka Wera abizera Yesu Kristo bahawe si umwuka w’ubwoba ahubwo ni uw’imbaraga, urukundo no kwirinda.
Agakiza kuzuye gakiza ibikomere
Ibikomere by’amateka ndetse n’ibindi biruhije Kristo niwe ubyomora. Imana ikomora kugirango mwomatane.
Agakiza kuzuye gakuraho imivumo na karande
Ntawavuma uwo Imana itavumye kandi umuntu wizeye Kristo Yesu ibyakera biba bishize byose bihindutse bishya.
Kuko umuntu wa mbere ariwe Adamu yakoze icyaha byatumye abantu bose bavuka ari abanyabyaha ari kamere nsa, ariko uwakiriye Kristo aba ahindutse umwana w’Imana ayoborwa n’Umwuka Wera.
Ese nyuma yo gukwiza umukisto akwiye kubaho ate?
Ese wowe ubona ubuzima ute?
Imana ibona ubuzima muburyo butatu
- Igeragezwa (Yobu 23:10)
- Indagizo
- Igihe dufashe kumurimo
- Kwizera
- Ingeso nziza
- Kumenya
- Kwirinda (kugira amakenga)
- Kwihangana
- Gukunda benedata
- Urukundo
1 thought on “” Ese birashoboka ko umuntu yakorera Imana ariko ashima, ibyo gukomera kw’Imana yacu.””
Amena