Akenshi dusoma, cyangwa tukumva ijambo igikombe baaka ariko harigihe umuntu adahita yumva icyo aricyo, ariko iyo bavuze igikombe baka twumvamo amagambo abiri “igikombe” ndetse na “baka” baka bivuze amarira cyangwa amaganya. Bibiliya ivuga igikombe baka nk’igikombe cyamaganya cyangwa amarira. (zaburi 84:7)
Impuguke mu bya Bibiliya Renani yasobanuye igikombe baka ko ari nk’inzira yanyuma abantu bacagamo bava mu majyaruguru y’isi bajya i yelusalemu. igikombe baka hari ahantu humagaye hataba amazi, ariko umurava, kwizera, ibyiringiro, gusenga no gukiranuka kw’abahanyuraga bari bafite byatumye iki gikombe gifatwa nkaho kirimo amazi.
Abagabo bavaga mu duce dutandukanye twa isilayeli bari bategetswe kujya i siyoni gatatu mu minsi mikuru yaritegetswe mu mategeko y’abisilayeli, iyo bajyagayo bacaga muri icyo gikombe bakahahurira n’ibibazo bitandukanye harimo nko kugira inyota kuko ntamazi yahabaga.
Aba bantu bajyaga i siyoni, bageze muri icyo gikombe cy’amaganya, bahahindura ahantu ho kuririmba. baririmbye indirimbo nshya, mu kibaya cy’amapfa kugeza ubwo haguye imvura nyinshi kandi y’amazi meza, ahari amapfa (humagaye) hahinduka ahasendereye amazi, niyo mpamvu bavuga ko bahahinduye ahantu ha masoko.
Icyo bitwigisha mu buzima busanzwe nk’abana b’Imana, iki gikombe natwe tugicamo buri munsi duhuriramo n’ibibazo bitandukanye nko kurwara, ibigeragezo, intambara zo mu mutima, inzara, gupfusha, ubwoba no kugira impagarara mu mutima, n’ibindi umukiranutsi ahura nabyo.
Ariko biciye mugusenga, kwizera, kwihangana, guca bugufi, umuhati, no kumvira Imana (2guteg 28:1-2) bituma duhabwa ubutware bwo guhindura ahari amarira cyangwa kwiheba hagwa imvura y’umwuka cyangwa haba amasoko y’imigisha. (yohana 7:38).
umwanditsi: Samuel ITANGISHAKA