Amateraniro yakomeje abaririmbyi bahuriza kw’ihumure rigenewe abakristo yaba Alliance ndetse na Enihakole choir kandi bakitsitsa ku nsanganyamatsiko y’icyi cyumweru cya Elayo bati:” Imirimo Y’Imana irivugira kandi yakoze ibyo tutibwiraga.
Enihakole ikagira iti; ” Wabanye n’abasogokuruza kera natwe niko uzakomeza kutugenderera wowe Jehovah.” ndetse kandi ngo ugushikamijeho umutima uzamurinda azabe amahoro masa.
Muri iki giterane gisoza icyumweru kihariye cya korali Elayo, hakaba hatumiwemo umushyitsi w’Imena ariwe Prof. Samuel BYIRINGIRO akaba ari nawe wigishije ijambo ry’Imana ndetse hadasigaye n’abahoze ari abaririmbyi b’iyi korali bazwi nk’abapostes.
By’umwihariko korali Elayo yasusurukije abakiristo hagamijwe kururutsa imitima y’abantu babibutsa imirimo itangaje Imana yakoze mu gihe cyose bamaze bahumeka ndetse hamamazwa ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo nk’umwami n’umukiza k’uwizera wese.
Ndetse kandi Elayo yamuritse k’umugaragaro umuzingo wabo bise Yakoze ibyo tutibwiraga bashimira Imana by’umwihariko kuko yabaguye kandi yakoze umurimo ukomeye muri yo. Mu byishimo byinshi benshi bashimye Imana kubera imirimo Imana yabakoreye bafatanya na El-Elyon worship team bati: ” Ndashima kristo wampuje n’Imana none ubu ndagenda nemye kuko nababariwe.”
Mu mwanya mwiza wo kwiga ijambo ry’Imana, Prof. Samuel BYIRINGIRO yatangiye agira ati: ” Nahawe insanganyamatsiko yo kwigisha bintera umuhati wo kuza kuko biteye icyanga kwibuka imirimo Imana yakoze.” Aributsa kandi ko imbabazi z’Imana yigeze izitanga mu kanwa ahubwo imbabazi zayo ni ikiguzi yatanze. Kubw’iyo mpamvu uwumva wesen ayo magambo ave mu bidatunganye.
Aratanga urugero ruvuga ko kuva Adam yakora icyaha ikiguzi cyahindutse urupfu gusa impamvu abantu batapfutye n’uko hariho impano y’Imana yitwa ubugingo buhoraho. Nuko Imana isanga igomba kureba ikintu kinganya agaciro n’umuntu kugirango kishyure igiciro muntu yari kwishyura kuberako yareebye mw’ijuru isanga nta muntu mw’ijuru no mw’isi ushobora kwishyurira icyaha n’uko iduha Yesu. Agaciro ka muntu kangana n’agaciro k’Imana.
Prof. yasobanuyeko kuva Adam yakora icyaha, konteri ibara ibyaha yatangiye kwibara gusa Kristo aje ku bamwemeye iyi konteri ihagarikwa ubwo, kandi byabindi byose byatubazweho yaba karande, imivumo n’ibindi yabihanagurishije amaraso ye. Uwatubabariye ibyaha byacu byose yifitemo gukiza indwara zose yaba iz’umutima n’iz’umubiri.
Yesu acungura ubugingo bwange ngo butagwa muri rwa rwobo kuberako ibasha kuturinda bucece mu gihe itagukijije bitewe n’igihe yagennye ikabasha kukurindira muri cya kibazo( Imana ifite protection na preservation). Imana ikora ibyo tutibwira yarindiye Sadrack, Meshack na Bedenego mu itanura ry’umuriro. Prof yibukije abakristo kujya baririmba indirimbo z’amashimwe gusa kuberako Imana yakoze ibidutangaza. Yatanze urugero yibutsa buri wese aho yahoze mbere y’uko aba uwo ari we, bamwe bakoze ikiboyi, ikiyede ndetse n’indi mirimo itandujanye ariko ubu bakaba bavuga imirimo ikomeye Imana yabakoreye bamwe muri bo bakaba bambaye na Lunette.
Yesu atwambika imbabazi no kugirirwa neza nk’ikamba, iyi niyo mpamvu abantu batamenye kuko bisanga ahantu bigenda bicamo, imigisha yisuka nk’imvura ariko niko kugirirwa neza Imana yambitse abantu bayo. Amashimwe abantu bashima ni utuntu duto cyane umuntu atabasha kumenya no gusobanukirwa kuko Imirimo yayo ni inyurabwenge y’ubwenge bwacu. Muri make imirimo dushima Imana ni nka movie trailer y’imirimo yayo( Icyumviro gito ku mirimo yayo ndetse itanze detail, abantu byabacanga). Umuririmbyi akabivuga neza ati: ” Kugira neza kwayo kuzanyomaho iminsi yose.”
Mu gusoza yibukije abantu ko, Imana ibasha gusubiza abantu imbaraga nk’iz’ikizu; Ikizu ni inyoni izwi nka Eagle ibasha kubaho imyaka myinshi cyane iyo igeze mu myaka 35 itangira gusaza bikagisaba gusubira aho cyavukiye gisubira hejuru kugirango cyibashe kwiyuburura ngo gisubire uko cyahoze ninayo mpamvu ariyo isubizamo abantu bayo imbaraga nshya bagakora umurimo wayo.
Imana yakoze ibyo abantu batibwiraga uhereye kera hose Adam akora icyaha kugeza itanze Yesu ngo abe igitambo kizima gishimwa n’Imana, kugira ngo uwizera wese abashe gukira kandi ahabwe ubugingo bw’iteka. Mu kuboko kw’Imana harimo ibintu 2 aribyo urubanza rw’ibyaha, mu kundi kuboko hakabamo impano y’agakiza k’Imana.
Mu byishimo byinshi cyane, kuvuga ubutumwa bwiza nibyo byishimo nyakuri kuri Prof. Samuel aho yigishije ubutumwa bwiza bwa Yesu abagera kw’icumi bakakira Yesu kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo. Umwigisha w’ijambo ry’Imana ni Professeur Samuel BYRINGIRO.
Umwanditsi: Iranzi Olivier
Inkuru ya IDC CEP UR HUYE