Amakuru

Korari Elayo mu myiteguro y’igiterane cy’isana mitima bazakorera i Nyabihu ku wa 22-23 kamena2019

0Shares

Hari kuri iki cyumweru taliki ya 16kamena 2019, ubwo twasuraga korari Elayo ikorera umurimo w’Imana mu muryango w’abanyeshuri ba bapantekonte ukorera muri kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye (CEP UR HUYE CAMPUS). korari Elayo ikaba igizwe n’abaririmbyi bakabakaba mu ijana na mirongo itanu, ikaba ikorera umurimo w’Imana muri kaminuza no hanze yayo ari yo mpamvu muri urwo rwego ifite igiterane kivugabutumwa ryibanda ku gusana imitima n’ubunwe n’ubwiyunge izakorera mu karere ka nyabihu muri paruwasi ya Bigogwe ku wa 22-23 kamena 2019.

Abaririmbyi ba korari Elayo bari mu myiteguro aho bari kwitegura kugirango bazabashe gutambutsa ubutumwa mu ndirimbo muri icyo giterane cyateguwe n’umuryango w’abanyeshuri ba bapantekonte ukorera muri kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye (CEP UR HUYE CAMPUS). iki kikaba ari giterane ngaruka mwaka gitegurwa nuyu muryango kigamije kwomora ibikomere abanyarwanda bahuye nabyo bitewe n’amateka yiki gihugu cyanyuzemo. bikaba bigira umusaruro kuko byunga abanyarwanda kandi kigatuma abantu baguruka ku mwami Mana bakamukorera babohotse. Iki gikorwa kikaba cyaratangijwe muri 2002 gitangijwe na korari Vumiiya nayo ibarizwa muri uyu muryango.

Iki giterane kizabera mu karere ka nyabihu, muri paruwasi ya Bigogwe, gusa umunsi nyirizina wigiterane ukaba ubanziriwa n’amahugurwa ahabwa abakiristu kubijyanye n’isana mitima n’ubumwe n’ubwiyunge. ibindi mukaba muzabikurikirana ku rubuga umunsi nyirizina w’igiterane, murararitswe.

 1,206 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: