Hari ibyo umukirisitu yari akwiye kurwanira, byirebere hano muri iki kigisho Theonest BAJENENEZA

Amateraniro ya CEP ku wagatanu ku wa 13 nzeri 2019

Umwigisha w’ijambo ry’Imana: Theonest BAJENEZA

Intego y’ijambo ry’Imana” Kurwanira iby’agakiza”

Yuda 1:3-4” Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose. 4Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni”

Zaburi 84” 1Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya  bene Kōra.
2Uwiteka Nyiringabo, Erega amahema yawe ni ay'igikundiro! 3Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari. Umutima wanjye n'umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu. 4Igishwi cyiboneye inzu, Intashya yiboneye icyari, Aho ishyira ibyana byayo.
Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye. 5Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba.
Sela.
6Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.
7Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h'amasōko, Imvura y'umuhindo icyambika imigisha. 8Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y'Imana i Siyoni. 9Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye, Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi.
Sela.
10Mana, ngabo idukingira reba, Witegereze mu maso h'uwo wasīze. 11Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, Nakunda guhagarara ku muryango w'inzu y'Imana yanjye, Bindutira kuba mu mahema y'abanyabyaha. 12Kuko Uwiteka Imana ari izuba n'ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n'icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. 13Uwiteka Nyiringabo, Hahirwa umuntu ukwiringira.”

Benedata ndangirango mbibutse ko Imana ikidukura munzira z’uruzerero, ikaduha agakiza, nibwo intambara yatangiye. Iyi ntambara turwana Pawulo yarayisobanuye mu Befeso 6:13, hakiyongeraho isi n’umubiri. Iyi ntmbara turwana dusaba kuyirwana buri munsi kandi dusabwa kuyitsinda. Iyi ntambara uburyo tuyirwanamo ni ukurwana ureba hejuru utumbiriye ibyo abera bahahawe. Mu byakozwe n’intumwa bavuga Sitefano warwanye iyi ntambara bamutera amabuye ariko kuko yararamye akareba hejuru yabonye Imana n’umwana n’umwuka Wera. Kuko iyo urebye hasi wibuka icyubahiro, amafaranga, imiryango cyangwa ubutunzi bigatuma utsindwa. Iyi ntambara dufite kuyirwana kandi tukayitsinda imvura yagwa itagwa, izuba riva cyanngwa ritava, dufite kuyirwana kandi tukayitsinda.

 Muri uru rwandiko dusomye, bavuze kandi ko hari n’ababandi baseseye bakaza muri twe ariko icyibagaragaza nuko bahindura Ubuntu bw’Imana yacu gupfga ubusa,

 Iyi zaburi ya 84 ni iyabene Kora, aba bene kora nibo bitandukanyije na Se ubwo Kora, Datani na Biramu bigumuraga kuri Mose, bagashaka gusubira mu Egbiputa, ariko barebye kubitaboneka, batekereje imirimo y’Imana bituma bitandukanya na Se.

Mu gitabo cy’Abami batubwira inkuru y’umwami Dawidi agiye pupfa uburyo yahamagaye umwana we Salomo, aramuraga amutegeka kubaha uwiteka kugirango abe umugabo abashishwe byose, kugirango azabashe kuyobora ubwami bwa Isilayeli. Salomo mu itangira rye yarakoze ibyo Se Dawidi yamubwiye gukora, yubaka inzu y’Uwiteka, yubaka iye yihorera no kubanzi base Dawidi bose. Ariko Salomo arangije byose arajyenda akuzanira abagore igihumbi numwe, umutimaa we urajyenda ujya kure y’Imana kuko yatangiye kujya aramya ibigirwamana byabo. Uwiteka amwihanangiriza gatatu kose ariko Salomo ntiyumvira uwiteka, Uwiteka aramubwira ati” ubwami bwawe buranyazwe kandi buhawe umugaragu wawe.  Nuko salomo amaze gupfa hima umwana we Rehobowamu ariko ageze kungoma agisha inama abasaza n’abasore, ariko ahinyura inama zabasaza yumvira izabasore bamubwira ga kuzajya akoresha abisilayeli bose uburetwa bituma imiryango icumi yose yiyomora iragenda yiyimikira umwami wundi ariwe Rehobowamu umugaragu wa Salomo nkuko uwiteka yabivuze.

Rehobowamu ageze ku ngoma akora amakosa aribwira ati” aba Bisilayeli nibasubira i Yelusaremu gusenga, bazongera basubirane nuko arajyenda i Beteli ni Dani ahashyira ibigirwamana  arangije arajyemda abwira iteraniro ryose ati nukuri ntimuzongere kuvunika amujya i Yelusalemu ahubwo  izi mana nabashyiriyeho nizo zabakuye muri Egiputa.

Abakorera Satani bazi ubwenge nkuko na satani aba azi hahandi ugera ugafashwa. Niko kukurwanya agushyiriraho inyoroshyo nkuko Rehobowamu yababwiraga ngo ntibakongere kuvunika bajya i Yelusalemu. Ariko ibi ni ibishuko kandi ni umutego, kujya mwijuru cyangwa kwegera Imana birarwanirwa, nta koroshya bihari. Iyo bavuze gusenga wumva amajwi ya Satani akubwirango Imana ntacyo ipfa n’ibiryo, waba ufite amateraniro wabona imvura iguye, ukumva amajwi akubwira ngo no kuburiri Imana ya kumva. Ariko bene Kora bo babisuzumye, bakibuka Imana yabakuye muri Egiputa , imwe yasamuye ubutaka bukamira ba sekuruza, nimirimo yose yakoreye mu butayu barangije baravuga bati “ Uwiteka we arega amahema yawe ni ayigikundiro, aribwo bamanukaga abakajya bajya i yerusalemu gusenga. Ariko igikombe bacagamo bita Baka, bagishyiragamo ibibembe nintumbi kugirango bibabuze, kandi Umwisikayeli iyo yabonaga intumbi ntabwo yabaga akemerewe gusenga. Ariko batakira Imana barayinginga maze irajyenda igwisha imvura y’umuhindo iraza ikuraho za ntumbi nibibembe irajyenda ibitaba mu kibaya ibirenza ho umusenyi. nuko bajya gusenga bashima Imana nkuko twabisomye muri iyi zaburi.

Rero iyi nzira tunyuramo buri munsi harimo ibibembe byinshi cyane, mu ishuri biba birimo, mukazi ibibibembe biba bihitambitse ariko Imana ishiwe ko izajya itugwishiriza imvura y’umuhindo ikatwambiga umugisha. Iyi ntambara tuzayitsinda kuko dufite Umwuka wera utuyobora muri iyi nzira, ikibazo nuko utamwumvira, ariko numwumvira ntuzigera uneshwa.

Ibi abera bahawe rero birarwanirwa, ntakoroshya uvugango nzakizwa ariko sinzabigira intambara, uri kwibeshya. kuko Ijambo ry’Imana mu bya hishuwe 3:15” haravuga ngo kuko udakonje kandi ntubire ngiye kukuruka, rero reka kuba akazuyazi, iyi ni intambara tugomba kurwana kandi tuzahembwa ari uko turushanyijwe neza, ariko kurwanira iby’agakiza. Kuko abo twagiye tubona babitakaje bagiye bareka kurwana na Satani arabiba.

Niba nawe kandi utari wakizwa uri umwanzi wububuzima bwawe, shaka uburyo wakizwa ahasigaye urwane intambara nziza. Hahirwa abafite inzira zijya I Siyoni mu mitima yabo.

Theonest BAJENEZA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *