CEP UR HUYE SERMON

Ntamuntu wabaye icyaremwe gishya ugendera mu gihiriri. Benjamin Mugabo

                                              Ijambo ry’Imana

Umwisha: Mugabo Benjamin

Intego y’jambo ry’Imana: “guhindura”

Kubara 13:30: “Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”

2Abakorinto5:17: “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya”.

Ikintu kiranga umuntu wabaye icyaremwe gishya

Umuntu wabaye icyaremwe gishya ntajyendera mukigare, umuntu wabaye icyaremwe gishya ntajyendera mugihiriri. Mubagiye gutata igihugu harimo Yesuwa na Karebu, bo ntibigeze bajyendeye mugihiriri cya bantu bari bagiye gutata ahubwo bo bibiliya yatubwiye ngo Karebu ahoreza mose mumaso y’Abisiraheli amubwira ko bazahahindura. Ubundi guhindura no guhiinduura biratandukanye guhinduura nukuragiza inkoni mugihe guhindura bisobanuye guhinduka kw’ikintu mu mibereho no mu mikorere.

Nkuko Dawidi nawe atigeze atinya ko Goliyati ari umunyamaboko ahubwo ya ramuhiinduuye kuko dawidi yari yarabaye icyaremwe gishya ntiyigeze atinya ikigare cyabasirikare bari bagize ubwoba bw’urugamba. Iyo ugiyeguhinduura ntacyo witaho nkuko iyo waragiye itungo isahayo kuyicyura ijyeze ntago wita ko idahaze ahubwo igihe cyo guhiindura iyo kigeze urazicyura

Igihiriri kirabeshya, nkabanyeshuri harigihe batubwira amakuru yigihiriri kandi ari ibinyoma urugero bakakubwira ko BRD ntacyo izabaha nkabanyeshuri. Imana ntikorera mugihiriri kandi nkuko Gosheni yaturirirmbiye ko Uwiteka abiribata niko biri. Intambara, ibigeragezo hari n’amajwi menshi ariko uwiteka niwe uribata ibyo byose.

Icyifuzo nubwo intambara ari nyishi ibigeragezo uwiteka aduhe Yesuwa na Karebu baduhumurize baduhe amakuru mazima atavuye mu gihiriri, kuko haba hakenewe umuntu wabaye icyaremwe gishya, kuko niwe utanga amakuru afatika, kugirango tubashe kugwiza imbaraga zizatugeza i Kanani.

Ubwuzu by'abakirisitu mu giterane
Umwigisha Benjamin MUGABO
Abakirisitu biteguye kwakira ijambo ry'IMANA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *