umunsi wa gatatu w’igiterane urakomeje, kurikirana hano live uko gahunda ziri gukurikirana Ev. Clement KARANGAYIRE

umwigisha ati ikibazo si ibikuriho ahubwo ikibazo ni ibikurimo. impamvu Sawuli yabuze amahoro ari imbere ya Goliyati ni ukubera ko mu mutima we harimo icyaha. ariko impamvu Dawid afite amahoro imbere ya Goliyati ni ukubera ko bahuye we ntacyaha afite mu mutima we. impamvu ni ukubera ko iyo uri inshuti y'Imana ihinduka umwanzi w'ababisha bawe.

ibyaha ku rwego rw'ijuru ntabwo ari ukwica kwiba, no gusambana ahubwo ibyo ni ibyaha ku rwego rw'idini, ariko ku rwego rw'ijuru ni igitekerezo cyibi. umuti ni ibitekerezo byiza aribyo ijambo ry'Imana. zaburi 119:11

Ev. Clement KARANGAYIRE

iyo wihannye icyaha nk'igitekerezo kibi, uba inshuti y'Imana, ariko iyo ubyihannye nk'imirimo mibi, uba inshuti y'abantu ariko imbere y'Imana uri umwanzi wayo

umuntu utizera imbere y'Imana aba ari umunyabinyoma. yohana 5:10 (Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo)
Yesaya 8:28. uyu mutima wa kamere aho gutinya icyaha Imana yanga atinya ikibazo Imana idatinya. Niyo mpamvu uyu mutima ari inzira ijyana mu rupfu. Gutinya ikibazo bivuze gutinyuka icyaha, kandi gutinya icyaha, ni ugutinyuka ikibazo. uyu ni umutima w'umwuka. umuntu utizera kandi ayoborwa n'ibiboneka 2 abakorinto 4:18 "Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby'igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby'iteka ryose".

ikibazo si ibikuriho aribyo bibazo ahubwo ni ibikurimo aribyo byaha

iyo wigijeyo ibikurimo aribyo byaha ibyari bikurimo aribyo bibazo, nibyo imana ihindura ibisubizo 2ingoma20:1-6 "Hanyuma y'ibyo Abamowabu n'Abamoni hamwe n'Abamewunimu batera Yehoshafati, bajya kumurwanya. 2Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y'inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).” 3Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa. 4Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturuka mu midugudu y'i Buyuda yose bazanywe no gushaka Uwiteka. 5Yehoshafati ahagarara mu iteraniro ry'Abayuda n'ab'i Yerusalemu, yari mu nzu y'Uwiteka imbere
y'urugo rushya, 6arasenga ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka Abami bose b'abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n'imbaraga, bituma ntawagutanga imbere
". nyuma yuko bamaze kwegezayo ibi barimo doreuko Uwiteka yababwiye. 2ngoma 20:13-17 "Nuko Abayuda bose bahagarara imbere y'Uwiteka, bari kumwe n'abana babo batoya n'abagore
babo n'abana babo bakuru. 14Maze umwuka w'Uwiteka aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya, mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya w'Umulewi wo muri bene Asafu, aho yari ari hagati mu iteraniro. 15 Aravuga ati “Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturage b'i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n'izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw'Imana. 16Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka ahaterera hajya i Sise, muzabasanga aho ikibaya giherera mu butayu bw'i Yeruweli. 17 Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n'ab'i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe".
kubera ko begejeyo ibyari bibarimo batigeze bahinduka Uwiteka Ibyari bibariho nk'ibibazo atangira kubyegezayo.

Abisirayeli bajya kurimbukira mu butayu, bashakaga ko Imana ihindura aho bari ariko Imana yashakaga guhindura abahari. Matayo 23:25"Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwanyu no kutirinda. 26Wa Mufarisayo uhumye we, banza woze imbere y'igikombe n'imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza".
icyi nicyo Uwiteka adushakaho. Nuko duhera imbere dukemura ibiturimo tukabona kuza inyuma dukuraho ibituriho, kuko Abafarisayo bakuragaho ibibariho basize ibibarimo.


Dore icyo bita gusenga. kuko Yesu yaravuze ati "mumpamagariar iki muti data buja ariko ntimukore icyo data ashaka?"
ni byiza mu buzima gusenga usaba ibiri ngombwa mbere y'ibyihutirwa. kuko hari igihe ibibazo byacu byihutirwa ariko atari ngombwa ariko ikingenzi ni ugukuraho ibyaha.

kuberako umutima wa kamere ariwo rupfu, isi ituwemo n'ubwoko bune bw'abantu ariko butatu burapfuye , bumwe nibwo buzima.

a.amazina 7 yakamere: 1. kamere Abaroma 8:6-8 2. ingeso z'ibyisi abakolosayi 3:5-6 3. umuntu wa kera Abakolosayi3:6-9 4. umutima ukomeye nk'ibuye Ezekiyeli 36:26 5. umutima w'inyama n'amaraso Matayo 16:16-17, Matayo 16:21-23, 1abakorinto 15:50 6. umutima mubi utizera Abaheburayo 3:12 7.ibitekerezo bibi Matayo 15:19

ati "ubutumwa bwiza buroroshye ikibazo ni abafite Imitima y'amabuye"

umuntu wese utizera ni nk'umwicanyi n'umurozi. nkuko abatasi 10 muri 12 batizeraga bicishije Abisirayeli benshi, ninako umuntu utizera atuma benshi abakuru n'abato bapfa. rero nudahinduka ngo uge kumurikira abandi, bene wanyu barashira kuko umeze nka wa Mufarisayo wakinze ijuru
b) amoko atatu y'abantu bapfuye : 1. umuntu wapfuye nyagupfa 2. umuntu wese utizera (Luka 9:59-60 "Maze abwira undi muntu ati “Nkurikira.”Na we ati “Databuja, reka mbanze ngende mpambe data.”60Yesu ati “Reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wowe ho genda ubwirize abantuiby'ubwami bw'Imana"). nkuko umuntu wapfuye utakenera ku mukoresha, cg ngo umukuremo umugore, ninako Yesu adashaka ko intumbi zimukorera. 3. umuntu wigeze gukizwa nyuma agakora iby'abadakijijwe (umuntu wigeze kwizera nyuma agakora iby'abatizera) ibyahishuwe 3:16
c) munsi y'ijuru umuntu wizera niwe muntu muzima imbere y'Imana Abefeso 2:1 "namwe yarabazuye mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha, Abefeso 5:14 "Ni cyo gituma bivugwa ngo “Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira!"
nkuko mu isi umuntu upfuye aribwa n'inyo ariko umuntu muzima ntaribwe nazo ninako mu isi y'umwuka bimeze. kuko niba uvuga ko ukijijwe ariko ukaba ukibabazwa n'ikibazo, ni ikimenyetso simusiga y'uko utizera kandi ubwo imberer y'Imana urapfuye. Matayo 19:22 aha petero inyo zari zimuriye. Ibyakozwe n'intumwa 12:1-6 aha Petero yari amaze kuzuka. iyi niyo mpamvu yari asinziriye kandi buracya bamuca igihanga, ni ukubera ko umuntu muzima ataribwa n'inyo

Isomo, umukasi impamvu ukata, ugira amenyo abiri atyaye, iry'imbere n'iryinyuma. Iyo ukuyemo rimwe ntukata, uku ninako icyaha kiri mu muntu ari iryinyo ry'imbere rihura n'ikibazo cy'inyuma bigakomeza bigukata, ariko nubwo wakuraho iry'inyuma, iry'imbere rikomeza ku kumunga. Kugirango ugire amahoro, kuramo rimwe ry'imbere ariryo cyaha, maze iry'inyuma aricyo kibazo ntacyo rizagutwara.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *