Mbese koko imyuka y’abapfuye ibaho? menya byinshi utaruzi.

Abantu benshi ku isi bagira imyemerere itandukanye ku kiba k'umuntu iyo apfuye aho bamwe bavuga ko iyo umuntu apfuye ajya mu isi y’imyuka, abandi bo gupfa babifata nk'uburyo bwo kwimuka( transmigration mururumi rw'icyongereza) bamwe mubabyizera twavugamo nk'idini y'abahindu.

Abandi bizera cyangwa bagahamya ko iyo umuntu apfuye ajya mu isi y'imyuka ngo aho ashobora gukurikiranira hafi imibereho y'abakiriho ndetse no kugira uruhare muriyo, ese iyi myizerere niyo? Ese wowe wizera ko iyo umuntu apfuye bigenda bite? kugeza na nubu ndabizi neza ko ugifite urujijo uracyibaza niba koko iyo umuntu apfuye avukira ahandi cyangwa ajya mu isi y'imyuka. nibyo koko ibi Ni ibibazo umuntu wese yakwibaza kandi bikaba ari ingenzi kugira ngo ubone ibisubizo byabyo maze umenye ukuri nyako.

Nonese Koko imyuka y'abapfuye ibaho?

Imyuka ibaho mu buturo butaboneka bw'imyuka habamo imyuka myiza n'imibi. Imana yaremye imyuka yose ari myiza ariyo bamarayika, hanyuma bamwe baje kwigomeka ku Mana aribo babaye abamarayika babi aribo myuka mibi ifite kamere mbi.Wakwibaza uti ”ese iyi myuka ukwa ari ibiri  ni abantu bigeze kubaho hanyuma bagapfa?” igisubizo ni oya, kuko Imana yaremye abamarayika aribo myuka mbere yuko irema isi (yobu 38:4-7).

Nta n’umwe muri bo waba umuntu wigeze kubaho ku isi hanyuma agapfa, iyo umuntu apfuye ntashobora kujya mu isi y'imyuka nkuko abantu benshi ku isi babyibwira Imana yonyine niyo yaremye abantu izi neza ibibabaho iyo bamaze gupfa kugirango tubyumve neza  reka twifashishe imirongo itandukanye, Bibiliya ivuga ko Imana yaremye Adamu, umuntu wa mbere, “mu mukungugu wo hasi” (Itangiriro 2:7). Imana yamushyize muri Paradizo, ubusitani bwa Edeni. Iyo Adamu aza kumvira itegeko ry’Imana, ntiyagombaga gupfa, aba akiriho ku isi nan’ubu.

 Ariko igihe Adamu yihitiragamo kwica itegeko ry’Imana ku bushake, Imana yaramubwiye iti “uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu niho uzasubira.”—Itangiriro 3:19. Ibyo bishaka kuvuga iki? None se, mbere yuko Imana irema Adamu imuvanye mu mukungugu yari ari hehe? Ntaho

Ntabwo yariho ari umwuka mu ijuru mbere yo kuremwa, Ntiyabagaho. Ubwo rero igihe Imana yabwiraga Adamu ko ‘azasubira mu mukungugu, yashakaga kuvuga ko Adamu yagombaga gupfa. Ntabwo yari kwimukira mu buturo bw’imyuka. Igihe Adamu yapfaga, yongeye kutagira ubuzima ari byo kutabaho. Urupfu ni ukutabaho k’ubuzima nk’uko tubizi.

Ese Koko abapfuye bakomeza kubaho?

Igisubizo Ni oya!ushobora kuba utunguwe no kumva ko Ari oya bitewe n'abantu batandukanye wagiye wumva bavugako bagiye babona ababo bapfuye bakagaruka cyangwa  nawe ubwawe bikaba byarakubayeho ubabona munzozi za ninjoro, ushobora kuba warumvise abakubyirako babona cyangwa babonye ababo bapfuye ababyeyi babo, inshuti zabo cyangwa abo bavukana Kandi Koko nawe ukumva  byarabaye ndetse  nawe ukaba ntaho wahera ubihakana  ko atari umuntu wapfuye ugarutse(wongeye kubaho).

Mu bigaragara abo Bantu wabona Bari mukuri ariko ukuri nyakuri nkuko kugaragazwa Ni Ijambo ry'Imana yo izi neza abantu kuko ari nayo yabaremye, iyo umuntu apfuye ibye biba birangiye ntakugaruka ngo Abe yabafasha, yagira inama cyangwa yatera ubwoba abariho. (zaburi 146:4 umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, uwo munsi imigambi ye igashira). noneho ushobora guhita wibaza niba abo bababona atari ababo bapfuye ni bande baza mu mashusho azwi, y'abantu bapfuye.

Igisubizo ntahandi cyava uretse mugitabo kirimo ukuri nyako ariyo Bibiliya, umugore umwe yavuzeko umugabo we yigeze kumubonekera ijoro rimwe nyuma yogupfakwe. Yavuzeko yasaga neza cyane kandi ko yari yambaye imyambaro myiza cyane. Ubutumwa nk’ubwo kimwe n’uko kubonekerwa bisa nk’aho aribyiza kandi bishobora gufasha abantu. Mbese buturuka ku Mana? Ashwi!

 Imana ni“Imana y’umurava” (Zaburi31:5).Ntashobora narimwe kwiyitirira umwuka w’uwapfuye. Abadayimoni bonyine nibo bakora bene ibyo. Arikose habaho abadayimoni beza? Oya. N’ubwo rimwe na rimwe berekanako bashaka kudufasha, ubundi bose nibabi. Igihe Umwanzi satani yavuganaga na Eva, yasaga n’incuti (Itangiriro3:1). Arikose amaze kumvira umwanzi no gukora ibyo yamubwiye ingaruka zabaye izihe? Yarapfuye. Uziko bidatangaje kuba umuntu mubi yakwigira incuti y’abo ashaka guhemukira no kubarya utwabo. Hari umugani wo muri Afurika uvugango“Amenyo yera,umutima wirabura.”Kandi Ijambo ry’Imana riravugango“Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo.” —2Abakorinto11:14.

Imana ituburira kwirinda uburiganya bw’Umwanzi satani, aba abitewe n’uko adukunda. Azi neza ko abadayimoni ari ababisha. Kuva kera satani umunyabinyoma yagambiriye kubeshya abantu ko badapfa nkuko yabibwiye Eva ko atazapfa narya kurubuto Imana yababujije, kandi Imana yo yari yababwiye ko ni baryaho bazapfa none koko uko satani yabasezeranije Niko byagenze, oya yarababeshye barapfuye soma Itangiriro 2:9, 16, 17.

 kugeza na nubu satani n'abadayimoni aribo bamarayika bigomotse ku Mana, bahora bakora ibidakwiye bagerageza kwizeza abantu ko abapfuye bakiriho ko baba mu buturo bw'imyuka. Abantu benshi ku isi bavugako iyo umuntu apfuye roho ye isigara ku isi itembera ariko siko biri Bibiliya ivugako ubugingo Ari umuntu ubwe ko atari ikintu runaka kimubamo ahubwo umuntu ubwe ni ubugingo. Itangiriro 2:7 wakwibaza ese ubugingo burapfa? igisubizo twagisanga muri Ezekiel 18:14 handitsengo" ubugingo bukora icyaha nibwo buzapfa' satani akoresha uburyo bwinshi ayobya abantu abumvisha ko abapfuye bongera bakabaho murubwo buryo bwose akoresha, akoreshamo n’abapfumu wakibaza abakoresha  gute?

 Ubundi abapfumu ni abantu batuye ku isi nkatwe murimake turabaremwe ni Imana ariko umupfumu ni umuntu ushobora kwakira ubutumwa buva ahantu ho muburyo bw’imyuka mibi mu buryo butari bwiza. Umubare munini w’abantu, hakubiyemo n’abapfumu nkuko twabibonye, ubwabo bizerako ubwo butumwa buva kumyuka y’abantu bapfuye.Ariko nk’uko twabibonye muri Bibiliya, ibyontibishoboka.—Umubwiriza9:5,6,10.

Noneho se ninde ubwo butumwa buturukaho? ni abadayimoni ubwabo!  Abadayimoni bashobora gukurikiranira hafi umuntu akirimuzima; baba bazi uko umuntu yavugaga, ukoyasaga,ibyoyakoze n’ibyoyari azi .Bityo rero biraborohera kwigana abantu bapfuye.—1Samweli 28:3-19 satani akoresha ubu buryo kugira ngo abashe kutwigarurira.

Hari abantu ku isi bafite Imyizerere yuko abapfuye baba bakeneye ubufasha bw’abazima abafite iyomyizerere bakora ibikorwa bitandukanye ngo bashimishe ababo bapfuye ibyo bikorwa cyangwa icyo twakita imigenzo bakora harimo gushyira ibyo kurya uwapfuye yakundaga kurya bakabishyira aho yicaraga kugirango bamushimishe(guterekera) ariko iyo n’ imigenzo idafite umumaro kuko nubundi uwapfuye ntago aba akikureba ibyo ukora byose ntabyo abazi.

Abantu bizeraga ko abapfuye bakomeza kubaho bareberera abo basize ku isi ntago ariko biri uwapfuye abategereje umunsi w’urubanza aho nabapfuye bazuka kugirango nabo bacirwe urubanza ntago rero uwapfuye agumaho ngo areberera abasigaye, kubabyizeraga bizeraga ibidashoboka buriya nuburyo satani akoresha ashaka kutuyobya ngo natwe tumukurikire  kuko turwana nabadafite umubiri na maraso ahubwo turwana nabo tutabasha kubona niyo mpamvu bashobora gukora ibyo byose, twegere uwiteka Imana ishobora byose nawe azatwegera adutsindishirize ubwo buriganya bwose bwa satani.

Loading

1 thought on “Mbese koko imyuka y’abapfuye ibaho? menya byinshi utaruzi.

  1. Iyinkuru ninziza kandi hari amatsiko itumye nshira.gusa ntabwo mwatubwiye iyo umubiri umaze gupfa roho ijyahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *