Amakuru

Urusengero rw’Imana nyakuri

0Shares

Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero. Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi” Mat 24:1-2.

Iyi minsi, isi yugarijwe n’icyorezo cya Korona virusi aho kimaze guhitana mu basaga ibihumbi 21, ibikorwa byinshi bihuza abantu benshi byarafunze, ibibuga by’imipira, inzu z’imyidagaduro, ubukwe yemwe n’insegero ntizasigaye.  Wakwibaza uti mbese ubu Abakirisitu bo babayeho bate muri iki gihe isi yose itera intero imwe kandi ikaba ari nayo nyikirizo iti “guma mu rugo” (stay at home, restez chez vous). Kugirango habashwe gukumira iki cyorezo cyoretse ikiremwa muntu.

Abigishwa ba Yesu hamwe n’abayuda birataga urusengero nyamara urwo rusengero rwari rutaragatuma babaturwa rwose. Byatumaga birata inyubako nyamara bakibagirwa umumaro wayo nyakuri.  Yesu arabahanurira ati uru rusengero ruzasenywa, natwe twavuga ko aribyo bidusohoreyeho uyu munsi wa none n’ubwo zitasenywe ariko zirafunze, byumviakane ko abayoboke b’amadini batazongera kugana vuba izi nyubako. None wakwibaza uti mbese ubwo aha hantu hasengerwa hatemerewe gukoreshwa, gusenga koko birahagaze, cg urusengero koko bisobanuye izi nyubako cg ni ahantu hose umuntu yateranira ari kwambaza izina ry’Imana ye?

Reka kuri iyi ngingo twifashije ibyanditswe dusanga muri Bibiliya Yera, Hanyuma haza babiri baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenyaurusengero rw’Imana, akarwubaka mu minsi itatu (Mat 26:61).

Yesu avuga aya magambo yari yerekeje ku rupfu rwe, ko yari ashatse kuvuga ko azabambwa agapfa nyuma y’iminsi itatu akazuka. Nikoko uru rusengero rwari na rwiza kandi rwari rwubakanye ubuhanga kandi niho honyine rwari ruri, ariko se rwari rwaratumye Abafarisayo n’Abanditsi bakizwa, abayuda se bo bari baregereye Imana? Aha hari ibibazo byinshi biteye urujijo kandi natwe dufite mu gihe cya none. Ibyo twakita insengero biragwiriye kandi biri hose mugihugu, zubatse neza kuburyo ndetse hamwe zahindutse ibyiza nyaburanga abantu basura bakabika inzibutso nziza mubuzima bwabo, ariko se ko zigwiriye zitumye isi ibibazo ifite bigabanuka? Cg bimeze nkuko Abayuda bari barufite ariko ntibitume batunganira Imana. mbese urusengero ni iki, kandi rumaze ik? Mbese aho ntihabaho kwitiranya urusengero rw’Imana? Reka turebe ibisubizo by’ibi bibazo.

Kuki Yesu yagereranije umubiri we n’Urusengero?

Ibyo Yesu yarasobanuye nuko  umubiri we arirwo rusengero, kuko ntabwo yari avuze iyi nyubako y’abayuda ahubwo yarasobanuye iby’urupfu rwe. Yesu yapfuye kugirango abamwizera babaturwe kandi babashe kumera nkawe. Kuko yohana yavuze neza ko abamwizeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana, Yoh 1:12. Bisobanuye ko niba umubiri wa Yesu ariwo rusengero natwe abamwizeye nitwe nsengero.None se koko imibiri yacu niyo nsengero?

Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe? 1Akorint3:16.  Urusengero rwa nyarwo ni umubiri w’umuntu. Naho ibyo bita insengero twavuga ko ari inyubako ihuza insengero nyinshi, cg aho insegero ziteranira.  Ukimara kumva ibi uhise usobanukirwa neza ko muri kino gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Kovid-19, ntabwo hafunze insengero kandi ntibanahagaritse gusenga ahubwo bafunze inyubako. Aha harazamukira urusobe rw’ibibazo byinshi cyane, none ubwo aritwe nsengero, none tukaba dufite imitamenwa y’inyubako dusengeramo nukubera iki bitari kuzana impinduka koko, mbese aho Imana ntiyaba itakita ku masengesho yacu. Igisubizo ntabwo kiri kure yawe. Icyambere ibi biterwa nuko abantu bita ku kurimbisha inyubako kuruta kurimbisha urusengero rwa Kirisitu, icyakabiri abantu ntibasobanukiwe kumenya ubuturo bw’Imana ahubwo bumva ko iri munyubako aho bayisanga bakayambaza bakayiramya bakayisenga ariko bataha bakayisiga aho, icyanyuma nuko bonona urusengero rw’Imana nyakuri. Ibi bintu biraza gusobanurwa neza n’ibyanditswe byera, icyambere 1abak 3:16 “mbese ntimuzi y’uko muri urusengero rw’Imana”, 1Abak 3:17 “Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi
urwo rusengero ni mwe”. Ibi birasobanura neza ko atari uko Imana yirengagiza amasengesho dusenga ahubwo ifite agahinda k’ukuntu urusengero rwayo rwangizwa.  Urusengero rw’Imana rwangizwa muri ubu buryo bukurikira. Iyo twibuka gusukura no gutegura inyubako dusengeramo tukibagirwa gusukura imibiri yacu tuyikuramo ibyaha ndetse no guhora iteguriye Umwami Mana ngo ahore ari ahantu hatunganye. Abantu muri iyi minsi bubaha inyubako ariko ugasanga imibiri yabo barayikoresha ibi byinshi kandi ugasanga nicyo kibuga kiza Satani agaragariza mo imbararaga ze. Ingaruka z’aya makoso ni uko bituma icuraburindi ryiyongera mu isi, ibibazo by’urusobe bigahagama ikiremwa cya muntu, kandi na none abantu batsemba inzu y’Imana nabo bazatsembwa ku munsi wurubanza.

Urusengero rw’Imana rukwiriye kuba rwera kuko Imana yera kandi itura ahantu hera. Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambobizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye,Abaroma12:1. Gukorera Imana nyakuri gutuma yita kubyo tuyikorera ni ugutanga imibiri yacu ikaba aribyo bitambo. Kuyitanga ntabwo bihagije igomba kuba ari igitambo kizima kandi kera, kuko ntiwatura umutware amaturo mabi agomba kuba ameze neza kandi ashyitse, nibwo ubasha kwemerwa kandi ukanagabirwa. None Imana turi kuyitambira ibimeze bite muri iyi minsi? Umuntu arafata umubiri wuzuyemo ubusambanyi, urwangano, ishyari, kwirema ibice, ibyisoni nke, Abaga 19-21. Yarangiza akuvuga ngo awutuye Imana. Bene ibyo bitambo ntabwo byemerwa rwose. Kandi nibyo bizinduka buri munsi bijya mu nyubako ngo bigiye gusenga Imana.

Aha urusengero rw’Imana rwaritiranijwe bituma umumaro warwonyakuri utakara, abantu basigarana imihango ariyo izana akaga muri iyi minsi ya none. Icyo byateye nuko aho kugirango urusengero ruzane agakiza, ahubwo rwahindutse umuvumo, kuko umumaro w’urusengero ari aho umuntu abonera umwanya wo kuganirira, kwambaza ndetse no gushimira Imana ye. Kandi ntimuheibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke,n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka, Abaroma 6:13.  Nikoko urusengero ntirugomba kubamo ikizira. Ariko igiteye agahinda nuko dufata inyubako (ibyo twita insengero) tukazikuramo ibizira, hanyuma tukajyendana ibizira mu rusengero rw’ Imana yera, ariko guhereza imibiri yacu kuba intwaro zo gukora ibyaha.

Impamvu bamwe babonako gusenga byahagaritswe baracyafite ikibazo cyo kwitiranya urusengero rw’Imana. Impamvu ibyaha bitagabanuka nuko abantu bananiwe guhereza agaciro, kubaha urusengero rw’Imana ahubwo bakarugira isenga ryo gukora ibizira bagasigara bubaha inyubako, nyamara Imana ivuga ko utabona inzu uyubakira kuko ijuru ari intebe yayo naho isi ikaba intebe y’ibirenge byayo,Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira
nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki?Yesaya 66:1. Inzu uwiteka aturamo ni umutima w’umuntu. Iyo umuntu aboneye aba ari igikoresho kiza cyatunganirijwe gukora imirimo myiza yose, 2timoteyo 2:21.

Sigaho kurimbisha inyubako rimbisha urusengero rw’Imana. Rekeraho gutekereza ko urusengero rutimuka kandi rugendanwa. Wibuka gukaraba no kwitonda iyo ugeze mu nyubako zitirirwa Imana, ariko urusengero rw’Imana urwinjizamo ibizira byose. Garukira aho ngaho mukirisitu wongere ubungabunge urusengero rw’Imana. Uri urusengero rugenda, haranira ko rugira umumaro warwo kuri wowe nabagukikije.

Umwanditsi: Abel NDINDIRIYIMANA.

 2,354 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: