Amakuru

Ese uzi igitumye abantu baba abakene mu buryo bw’umwuka? menya byinshi utaruzi

0Shares

Kuriki cyumweru twagiriwe Ubuntu bwo gusangizwa ijambo ry’Imana na mwene data GAHAMANYI Jean Baptiste yatangiye ashima Imana ko yamwongeye ikindi gihe cyo kuboneka mwiteraniro hamwe n’abacepie/nne yakomeje atubwira ubuhamya bwe akiga mu mashuri y’isumbuye agira ati “Imana yangiriye neza nimuka ataruko ndumuhanga ahubwo arubuntu bw’Imana”. Ikibazo gihari nuko abantu twibagirwa vuba ibyo Imana yadukoreye.

Yakomeje adusomera ijambo ry’Imana mu  Abacamanza 16:5 Abatware b’Abafilisitiya basanga uwo mugore baramubwira bati “Umuhende ubwenge, umenye aho imbaraga ze nyinshi ziva, tumenye uburyo twamushobora tukamuboha tukamucogoza, umuntu wese muri twe azaguha ibice by’ifeza igihumbi n’ijana.”, Hoseya 7:8 “Efurayimu yivanze n’ayandi moko, Efurayimu ni nk’umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe. Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n’imvi z’ibitarutaru ntiyabimenya., Amaganya ya Yeremiya 5:5 Abatwirukana batuguye ku majosi,Turarembye kandi ntidufite akito ko kuruhuka.

Yakomeje atuganiriza ku ubukene buzanwa no kwirara cyangwa gupfa ntubimenye

Muri ikigihe abakristo benshi babaye abanebwe mu buryo bw’umwuka aho gusenga amasengesho y’umunsi umwe bibabera umuzigo cyangwa ikigeragezo, bitewe n’ibihe turimo, hari ibintu bibiri bitumye abantu benshi bakena cyangwa birara aribyo:

1.Twimye Imana igihe cyo gusenga

Iki nicyo cyambere gikomeye gikenesheje abantu benshi muri ikigihe aho bamwe bitwaje ko insengero zafunzwe bikaba intandaro yokudasenga, ariko bene data iminsi turimo ntago yoroshye, aho bamwe bajya imbere y’Imana hari ibyaha byababase mw’ibanga yaririmba abantu bagafashwa ariko we ameze nk’icyapa, ariko uzi ubwenge yaha umwanya we Imana akongera ibihe byo gusenga kuko imbaraga zahagurukiye kuturwanya ninyishi.

Abafilisitiya batumye kuri samusoni ho derira kugirango bamenye aho imbaraga ze ziva bari bafite intego mu mitima yabo:

  1. kumuhenda ubwenge,
  2.  kumenya ubupfapfa bwe,
  3.   kumenya aho imbaraga ze ziva,
  4.   kumenya uburyo bari bumubohemo
  5.  kumenya uburyo buzima bwo kumucogoza,

Satani nawe niyo ntego afite kubakristo abashaka kubacogoza bakazarimburanwa nawe, tube maso kandi dushake Imana.

2.Urukundo rwabaye ruke mu bantu

muribi bihe abantu ntago bagikunda ababo buzuye urwango muribo nkuko byavuzwe n’umuhanuzi pawulo ko muminsi yanyuma ko abantu zaba bikunda bakunda n’impiya bakanga ababo ibi bigaragazwa nuko bamwe kurubu bicana bapfa imitungo hamwe n’ibindi bigeye bitandukanye, ibi bitumwe abantu bibagirwa Imana aho kumara umwanya barikumwe n’Imana yabo ahubwo bakawumara mubitayihesha icyubahiro ariko uzi ubwenge yatangira igihe cye kitaramucika agaha umwanya Imana ye.

Yasoje agira ati “Kurubu abantu ntago bajya bapfa kwemera intege nke zabo ariko icyaba kiza kuruta ibindi nuko wakemera integer nke zawe,ugasaba Imana ikaguha imbaraga zokurwanya umwanzi uba ushaka kudutwara ibihe byiza byokubana n’Imana”.

Shalom shalom

 1,056 total views,  4 views today

0Shares

2 COMMENTS

  1. Nukuri biradukwiyee kuha Imana igihee kdi tukarushahoo gusengaa Imana ikaduhaa urukundo, Imana ihe umwigishaa umugisha ndetse nawe mwene data udusangijee iri Jambo .

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: