Amakuru amatangazo Ibyigisho Ubuhamya

Ikibazo Imana ifitanye n’Abigisha igice cya gatatu: Icyatumye yiyahura nuko banze kumutega amatwi.

0Shares

Uramutse uhuye n’ikibazo cyangwa ukagwa mucyaha runaka, ukirukankira gushaka uwakwakira ngo yumve icyo kibazo cyangwa icyo cyaha ariko wamugeraho ntagutege amatwi. Wakwiyumva ute? (Fata akanya gato ubaze umutima maze usubize). Ntekereza ko umutima  wawe wagira agahinda kenshi  ndetse rimwe na rimwe ukaba wafata  indi myanzuro itari myiza.

Abahanga mumitekerereze y’abantu (Psychologist) bahamya ko gutega amatwi wishyize mumwanya wugusanga (Empathy & Active listening), no guha umwanya ukugana, biri mubintu byambere bifasha umuntu ufite ikibazo cy’amarangamutima kuba yaruhuka agakira amarangamutima akomeretse (agahinda). Ese abatizera ko bateye imbere mubyo kwikemurira ibibazo by’amarangamutima (counselling, Psychologist), Itorero ryaba naryo ryaratekereje uko ryakemura ikibazo cy’amarangamutima akomerekejwe n’icyaha? (Ikibazo Imana ibaza abigisha).

IKIBAZO IMANA IFITANYE N’ABIGISHA

Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati: “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.” Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika (Matayo 27:3-5).

Izina Yuda ni izina ryamenyekanye cyane mu isezerano rishya ku ntumwa ya Yesu, ariko rimenyekanira kubintu navuga ko bitangaje nko gukunda amafaranga cyane kugeza naho yagambaniye umwami Yesu bamuhaye ibice by’ifeza mirongo itatu. Ikibabaje nuko yaje kwiyahura nyuma yuko umwami Yesu atsinzwe n’urubanza!

Ese Yuda yaba yarihannye? Niba yarihannye ni iki cyaba cyaratumye yiyahura? “Nakoze icyaha, Kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza” ni amagambo yavuzwe na Yuda agaragaza kwihana mumutima imbere y’abatambyi. Ariko ijambo abatambyi bamusubije “BIRAMAZE! NI IBYAWE” rigaragaza umwuka wo kudaha agaciro kibyo Yuda yari abaturiye. Ibi bikaba aribyo byatumye yiyahura (BANZE KUMUTEGA AMATWI BITUMA YIYAHURA).

Isomo twakuramo abikigihe,

Itorero (Abashumba) mugihe cya none, rirasa nkiryataye intego yaryo yo gushaka no gukiza icyazimiye (Luka 19:10). Umwanya uhabwa intama zo mu itorero ni mutoya ugereranyije n’umwanya ab’itorero bakeneye, ndetse hari abasubizwa amagambo yatuma bigirira nabi kubera babuze ubumva.

Kundunduro, “tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n’ukwanjye” (Abaroma 1:12). Ab’itorero dukwiye kunganirana nogutwarana ibihe byose mumirimo dukoreshwa no kwizera Kristu. Mubihe byiza, bikunze koroha kugira uwakuba hafi, ariko no mubigoye dutere intambwe yo gutega amatwi abatugana bose  tudaciye imanza kandi tudakomerekeje amarangamutima yabo. Niba harumuntu ufite amatwi yumva niyumve (Mariko 7:16), uwica amatwi ngo atumva gutaka kumukene(ukenye amahoro,inama ndetse n’ibigaragara), na we azataka kandi ntazumvwa (Imigani 21:13), kandi tuzirikane ko uwimana amasaka azavumwa na rubanda, riko umugisha uzaba ku uyabagaburira (Imigani 11:26).

 2,423 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: