Kurikirana uko umunsi wa kabiri w’icyumweru kibanziriza igiterane cy’ivuga butumwa uko wagenze

Kuruyu munsi wa kabiri w'icyumweru kibanziriza igiterane cy'ivuga butumwa cyateguwe n’abanyeshuri b’abapantekote bakorera umurimo w’Imana muri kaminuza yu Rwanda ishami rya Huye, Uyumunsi witabiriwe n’abanyeshuri batari bake baje kuramya Imana ndetse no kuyihimbaza mu buryo bwose.

Twatangiye twumva ijambo ry’Iman riboneka muri Zaburi 32:1-9, twagiriwe umugisha wokongera kumva icyo Imana idushakaho twese, mu buzima tunyurama bwaburi munsi duhura na byinshi ibyiza ndetse n’ibibi hari ibyo duhura nabyo bikadukurura bishaka kutuvana ku Mana twiringiye ariko iri jambo ryaje ritubwira ngo Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa, mu byukuri kubohoka kwacu kuri mukwemerera Imana iby'intege Nye zacu, kugira ngo abariyo ituyobora muri byose.

Sibyo gusa twagiriwe umugisha wo kumva ijambo ry’Imana twigishijwe na president Byiringiro Louange bienvenue ryagarutse cyane ku ntego nyamukuru y’Igiterane cy’ivuga butumwa turi kwitegura, iyi ntego ikaba iboneka muri Ezakiel 37:5 ivuga ku imbaraga z’ububyutse, yakomeje asobanura neza ububyutse icyari cyo, twifashishe ijambo ry’Imana riboneka muri Ezekiel 37:5-10 iri risobanura neza ububyutse icyaricyo.

Abisirayeli bari mu bunyage bari bameze nk'amagufwa yumye barabuze ibyiringiro muribo aha gupfa Kwa abisiraheri kwaturutse ku kubura ibyiringiro, kubura ibyiringiro mu buzima bituma utabana neza n’Imana bigatuma umuntu abaho yihebye yumva ntakiza nakimwe kizamuzaho, umuntu udafite ibyiringiro ahorana ubwoba, mbese abaho mu buzima byo guhangayika gusa. Ariko iyo tuvuze ububyutse tuba tuvuga iki? Tuba tuvuga inkuru nziza kuko ububyutse ubwabwo n’inkuru nziza kubantu bose.

Haba wowe watakaje ibyiringiro ndetse nawe ubifite kugira ngo ubikomeze, ububyutse n'igihe cyo kuramya Imana tudatinye, nubwo twumagaye ariko twiteguyeko umwuka w'Imana wongera kuduhumekeramo, Ubuzima budafite ibyiringiro buba bumeze nkubukingiraniwe mugituro Ese nawe witeguye kwakira iki muri iki gihe cy'ububyutse? Ese witeguye ute ko Imana irikugitegurira kwakira ibihe byiza.

Wakibaza uti ese ubu bubyutse n’iki buhindura ku muntu wa bwakiriye?

1.  Ububyutse bwongerera umuntu kugira inyota yo kuguma imbere y'Imana

2. ububyutse busubizamo imbaraga umuntu wacitse intege.

Ububyutse buzanwa no kumva ijambo ry'Imana, uko turushaho kumva ijambo ry'Imana Niko ibyiringiro birushaho kuguma muri twebwe. Ibyiringiro byacu bifite gushingira ku ijambo ry'Imana, Ikintu cyambere kizana ububyutse nukumva ijambo ry'Imana , ububyutse budukangurira gukomeza kuba ingabo za kristo, butuzurira kuba ingabo, ububyutse bukwiriye kuduha ibihe byiza byo kuguma kuri kristo.

Ese twebwe twiteze iki? Ese Waba witeze kwakira ikintu gishya muri wowe cyangwa witeguye kureba abaririmbyi ndetse n'ibindi byose bizaba biri mu igiterane? Turusheho kugambirira neza mu mitima yacu kwitegura kwakira ikintu gishya kizaduhindura kigahindura n’abandi.

.

.

Loading

1 thought on “Kurikirana uko umunsi wa kabiri w’icyumweru kibanziriza igiterane cy’ivuga butumwa uko wagenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *