Mu gitondo cyo kuri uyumunsi wo ku cyumweru arinawo munsi wanyuma w’igiterane cy’ivugabutumwa, aho turi kumwe na New melody hamwe n’amakorali akorera umurimo w’Imana muri cep ur huye, n’umwigisha Pastor KARAYENGA Jean Jacques. Dushimiye Imana ikomeje kubana natwe no kutwereka imbabazi zayo. Dutangiye igiterane turirimba ndetse dushima umusaraba wa Kristo, tubifashijwemo na El-Eyon worship team bati “Umusaraba niwo bendera yacu twe abakijijwe niwo utuneshereza”, icyatumye twitwa abana b’Imana nuko hari uwiyambuye ubwiza bwose yambara umuvumo wose, uwo ni YESU KRISTO niwe twirata amen. Uwimbabazi Patience umuyobozi wagahunda atangije iteraniro n’indirimbo ya 385 mugushimisha Imana igira iti “Murinzi we mwenyesha igihe iwacu se ni muhero ati ijoro ryijimye cyane buracya hanyuma” Korari Aliance badufashije muhimbaza Imana mundirimbo nziza igira iti “Nshuti yange mukundwa Yesu araguhamagara ngwino winjire mu muryango w’abana b’Imana”. Korari Elayo bahimbaje Imana mundirimbo nziza igira iti “ Ijuru niry’Uwiteka nabantu be ntabwo azigera aterwa isoni no kwitwa Imana yabo kuko bamaraniye gukiranuka”. Nyuma yo kwakirana mu iteraniro worship team yadufashije guhimbaza no gushimira Imana mundirimbo nziza cyane igira iti “ Mana uri Uwera ibyaremwe byose bikuramye ntawe muhwanye, hashimwe izina rya Yesu watsinze Satani”. Dukomeje guhimbaza no gushima Imana dufashijwe na korari New melody mundirimbo nziza igira iti “ ayi Mana impano yawe Yesu, wanguze amaraso, naramwizeye Kristo nuwanjye ndamahoro, hembura umurimo muritwe. Kubwa Kristo nahujwe n’Imana none singiciriweho iteka ubuntu bwawe bunyigishe kugera ikirenge mucyawe, bugume murinjye kugeza iteka ryose. singizwa wowe Mesiya niwowe kristo ukiza ibyaha, uwizera Kristo wese azahabwa ubugingo buhoraho. Imana izi namazina yacu itwitayeho yavuzeko itazaduhana mubyago no mumakuba, ntiyadutererana ntiyadusiga yatumenye kera tutarabaho iraduhetse kumugongo”.“Urukundo rwa Yesu rusumba izuba rusumba ukwezi ndetse nikuzimu rugerayo, rurusha imbaraga urupfu rubabarira ibyaha. Uri Imana uzahora kungoma ntabwo ukeneye amaboko yingabo ngo ubone intsinzi, ntabwo ukeneye urumuri rwizuba ngo witwe Uwera.”