Ku itariki 28/11/2021,Muri kaminuza y’U Rwanda,Ishami rya Huye hategerejwe ko Umuvugizi wa ADEPR,Pst.NDAYIZEYE Isaie Azaza ubwo azaba yitabiriye Umuhango wo gusengera abayobozi bashya b’Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote bakorera Umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda,Ishami rya Huye(CEP-UR HUYE).
Hari kuwa Gatandatu itariki ya 18 /Nzeli/2021, nibwo habaye amatora mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote (CEPURHUYE) yo gutora abayobozi bashya bazayobora mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.Abayobozi batowe ni aba bakurikira:
1. Eric UKUNDWANIWABO, yatorewe kuba Prezida wa CEP UR HUYE
2. AGAPE MUHOZA Patrick,Yatorewe kuba visi-Prezida wa mbere wa CEP-UR HUYE
3. DUHUZIMANA Francine akaba yaratorewe kuba visi-Prezidante wa CEP-UR HUYE
4. Clemence MANIRAFASHA (Umunyamabanga)
5. Lydia ISHIMWE( Umujyanama wa mbere)
6. Adolphe MUGISHA (Umujyanama wa kabiri)
7. Naomi YUBAWE( Umubitsi wa CEP-URHUYE)
8.Olivier MIZERO(Umujyanama ushinzwe CFMN)
Iyi komite nshya niyo izasengerwa kuri iki cyumweru ,ikaba yarasimbuye iyari isanzwe iyoborwa na Gashugi Yves.Uyu muhango biteganyijwe kandi ko uzakurikirwa n’igiterane kizaba kuri uyu munsi,kuva saa munani za manywa kugeza saa kumi n’imwe n’igice,Kikaba kizabera muri imwe mu nyubako ya kaminuza izwi nka MAIN AUDITORIUM.
Muzaze mwumve icyo Imana yaduteguriye muri iki giterane.