Mbese ibyo usoma ibyo urabyumva (Ibyakozwe n’Intumwa 8:30B). Aya ni amagambo yavuzwe n’umugabo witwa Filipo ayabaza inkone y’umugabekazi Kandake w’abanyetiyopiya kuko yari yarasobanukiwe ko ishingiro ryo kumenya atari ugufata mu mutwe ibyo dusoma ahubwo ishingiro ryo kumenya ari ukumva no gusobanukirwa ibyo dusoma (Ese wowe ibyo usoma urabyumva cyangwa ukeneye ubigusobanurira?).
Umumaro wo gusoma ni ukugira ngo tumenye, naho umumaro wo kumenya ni ukugira ngo dushyire mu bikorwa. Ibibazo byinshi byo mukinyejana cya makumyabiri na rimwe ndetse mugihe ntagikozwe bizaba no mu bindi binyejana ni uko itorero ridakura (shortage of church growth). Iyo tuvuze gukura kw’Itorero ntabwo tuba tuvuze kwiyongera mu mibare gusa ahubwo no gukura mu mwuka; gupimirwa mu gupfa kungeso za kamere tugasa na Yesu Krisito.
Muri iki gihe usanga abigisha benshi bigisha abantu kwihana bafite intego yo kugira ngo buzuze umubare mwinshi mu makoraniro/Insengero y/zabo aho kugira ngo bagwize abahindutse kungeso nicyo cyatumye bihutira kubatiza abantu benshi ariko kubera kutigishwa usanga batarapfa kungeso kandi usanga henshi badafite ababayobora mu gusoma ibyanditswe byera ariyo mpamvu ituma nibyo basomye batabasha kubisobanukirwa (Ikibazo Imana ifitanye n’Abigisha).
Amahame abiri yirengagijwe n’abigisha
Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose (Matayo 28:19-20A).
Ihame rya mbere: Mugende
Yesu ajya gusubira kuwa mutumye yabwiye abigishwa be kandi abwira nabazabakurikira kuko icyo avuga akibwira bose (Mariko 13:37) ati: Mujyende. Nkuko nabivuze haruguru amatorero yo muri iki kinyejana usanga utayagaya kubatiza kuko byo babikora. Ariko usanga abizera bo muma dini atandukanye bica iri hame aho usanga aho kugirango basohoke basange abatarizera ngo babahindure kuba abigishwa, baba bicaye mu makoraniro yabo babategereje.
Twibukiranye ko Yesu atigeze avuga ko tuzicara tugasenga kandi tukizera nuko abatizera bazadusanga, ahubwo yaratubwiye ati: mubasange (Mujyende). Rero ufite kwizera ko azasenga abatizera bakaza murusengero yagakwiye gusaba Imana uko kwizera kugahindukamo ukumuha imbaraga zo kubasanga. Hari umuhanga mubyimpindura matwara mu itorero wavuze ko imwe mumpamvu itorero ridakura ari insengero (One of hindrance to church growth is a church) kubera ko zigumanira abantu aho kubarekura ngo bajye kwigisha ubutumwa.
Ihame rya kabiri: Kwigisha (Mubigisha)
Nkuko byavuzwe mugice kibanza kwiga biracyari ihurizo kubanyetorero muri iki kinyejana. Yesu atanga inshingano kubigisha yababwiye ko nyuma yo kugenda bakazana abantu kuri we, ndetse bakanababatiza, bagomba kubigisha. Yesu ntabwo yavuze ko abizera bagomba kwigishwa ibibonetse byose ahubwo yavuze ko bagomba kwigisha ibyo yasize avuze byose.
Ibyo yasize avuze biraruta ibyo yasize akoze
Ushobora kumva ko hari inyigisho za Yesu mpinyuye ariko igisubizo ni Oya. Reka dufate iki kigereranyo. Ese umubyeyi wawe aramutse akoze imirimo myiza ariko yarangiza mbere yo gutaha (gupfa) akakubwira ko uzahinga umurima uri munsi yurugo ko aribwo uzakira. Ese kwihutira kuvuga ibyo umubyeyi wawe yakoze nibyo byagukiza cyangwa gukora ibyo yasize avuze (guhinga umurima) nibyo byagukiza? Mpamyako icyagukiza ari uguhinga umurima kuruta kuvuga ibyo yakoze. Ninako ku mwami wacu Yesu biri, ibyo yakoze nibyiza kuko bizatuma abantu bamwizera ariko ibizatuma itorero rikira rigakura ni ukwigisha ibyo yasize avuze kandi byose. Bityo, tuba twuzuza inshingano yasize avuze kuko izo yakoze nizizatuma tumwizera. Imana ibabajwe n’abigisha bihutiye kubatiza ariko bakibagirwa kwigisha ibyo yasize avuze (Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha).
Umuti n’umusozo
Igisubizo Ku kibazo cyose kiba mu kibazo, kuko ntakibazo nta gisubizo cyabaho, rero umuti w’ikibazo Imana ifitanye n’abigisha uri mukibazo bafitanye. Abigisha bakwiye kubatiza ariko bakibuka ko Imana itabahamagariye kuba munsengero gusa ahubwo yabahamagariye no gusanga abatarizera kandi ko kwigisha ibyo Yesu yasize avuze aribyo bizatuma itorero rikura. Nuko rero kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha (1 Timoteyo 4:13) kandi hahirwa umuntu ubonye ubwenge, n’Umuntu wiyungura kujijuka (Imigani 3:13).
8 thoughts on “Ikibazo Imana ifitanye n’Abigisha Igice cya munani: Bihutiye kubabatiza bibagirwa/batinda kubigisha nicyo cyatumye badakura.”
Imana iguhe imigisha kubwo kugaragaza ikibazo itorero rifite
Usanga abantu turi abanyedini, kuba abanyacyubahiro mu madini gusa ntiduhinduke Ku ngeso aho kuba abakristo bahindutse kd bahindukiriye kristo
Ese twakura dute tutigishijwe bisa naho aho turi tutaharenga niyo twabigerageza byarangira twizengurutseho kuko tutigishijwe ntitwamenya inzira
Imana iguhe imigisha mishya 🙏, ibi bikwiye kumenywa n’abigisha kuko igihe cyose Umuntu amenye ahari ikibazo bimutera kubona igisubizo vuba.
“Mujyende” ni ijambo benshi mu bigisha batajya bumva vuba kdi ntekerezako aricyo Umwami wabo aba abitezeho.
Blessings.
Amena
Birakwiye ko tumenya icyo twahamagariwe Kandi tugashyira mu bikorwa ibyo dusoma,nibwo tuzakuza itorero rikagera aho Imana yishimiye.
Kugenda ,kwigisha ,abantu bagahinduak ibe ariyo ntero.
Bibe bityo Imana idushoboze
I’m blessed through this fruitful message. Imana inshoboze nkore ugushaka kwayo
Dufite ikibazo gikomeye byo kuko tutagikora icyo twahamagariwe,kugenda byaragabanutse ,ndetse nababatwizwa kenshi babura gikurikirana bigatuma kenshi na kenshi banahita Basubirinyuma bamwe.Ese amadini tubarizwamo si yo yaba intandaro yuko tutakibona umwanya wo kujya kubwira abantu Yesu kuberako aherana abizera bakabura umwanya? Ni iki twakora ngo bihinduke?