Yesu yabwiye intumwa ze ngo “mugire ubwenge nk’ubw’inzoka”: niki twakwigira ku bwenge 8 bw’inzoka?

Amateraniro yo kucumweru tariki 5 Gashyantare yayobowe na Ahishakiye Eustache, aho twigishijwe ijambo ry’Imana rikomeye twigishijwe na Jean de Dieu UWIZEYE atwigisha ubwenge umunani inzoka igira ikoresha mu mibereho yayo. Atubwirako nkatwe aba kristo dukwiriye kubwigiraho kuko ninako Yesu yabwiye intumwa ze ngo “mugire ubwenge nk’ubw’izoka” (Matayo 10:16) Atubwiye ko burya iyo ukorana n’Imana neza ikugisha inama, iguha icyubahiro (agaciro) ikagusubiza vuba kurusha abadakorana nayo, iyo ukorana na Yesu abantu barakubaha ariko iyo uyivuyeho ntanuwakureba, kuko udakorana nayo. Urugero Imana yagishije inama Aburaham igihe yari igiye kurimbura sodomu, (itang 18:17-18) Imana ibwira mose ko igiye kurimbura ubwoko bwayo kuko banze kuyumvira, Mose abwira Imana ati abantu bazavuga ko wabuze ibyo ubaha none ukaba ubishe, Imana ibwira Mose ati noneho genda sinzajyana namwe, ( kuva 32:34) Mose abwira Imana ati nange simva aha tutarikumwe ako kanya Imana yongera kwemera kugendana nabo( kuva 33:13-17). Imana yemera kujya inama n’abantu, kandi burya mu nama, umuntu ashobora gutanga igitekerezo kandi akanabaza ibibazo, niyo mpamvu Imana yisubiyeho ikagendana na Mose kuko bari bamaze kujya inama nayo( mose yakoranaga n'Imana), iyo ukoranye na Yesu ushobora kumuha igitekerezo, waba ufite ikibazo ukaba wemerewe kubaza  (Yesaya 1:18), ntabwo dukwiye guhererwa Ubuntu bw'Imana ubusa (2korinto 6:1), Mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, Kuki Yesu yohereje intama mu masega? Kandi intama Ari ibiryo by' amasega. arongera Ati kandi ntimukagire amahugu muzabe nk’inuma, inuma ni ikimenyetso (symbol) cy'ubudahemuka,(fidelity). iyo ikigabo cg ikigore gipfuye iba yonyine. Yesu yabwiraga abigishwa ko badakwiriye kugira kindi bararikira, kuko ibyo bararikira byose ari amasega byabahitana. Kuki yesu yababwiye intumwa ngo Mugire ubwenge nk’ubw’inzoka? (Matayo 10:16) Hari impamvu nyinshi zatumye ababwira utyo kuko inzoka yo igira ubwenge budasanzwe bitewe nuko iziko ikintu cyose ari umwanzi wayo. Inzoka iyo iteye igi, irigendera, ayo magi arituraga ubwayo, Ako kanya inzoka ivuka ifite ubwenge bwo kwibeshaho, bikayitera kugira ubwenge bwo kwirinda. Dore ubwenge umunani bw’inzoka:
  1. Inzoka igira amakenga ntacyo yizera, bituma ihunga cyangwa ikihisha kuko iba iziko umuntu wese ari umwanzi wayo. ninako umukristo akwiriye kumera agatandukanya inshuti ze n’umwanzi we kuko ashobora ku mukururira mubyaha.
  2. Inzoka irihumuriza, aho igeze igeze yihumuriza impumuro yaho ngo imenye niba ntakindi kintu gihari, cyangwa ikamenya niba itatezwe, cyangwa  ko igarutse aho yabaga, itayobye. Ninako umukristo akwiriye kwihumuriza akamenya aho abarizwa, akorera, akamenya niba atahategewe, cyangwa niba afite ubuzima bw’ubumana aho hantu.
  3. inzoka yihisha ahantu hasa nayo, ariko itandukanye nuruvu, ishaka aho yihisha hasa nayo, ishaka ibyatsi cyangwa ibiti n’ibindi bisa nayo ikihisha aho, uyu munsi aba kristo bize ubwenge bw'uruvu aho kugira ubwenge nkubw'inzoka. Tube ahantu hasa nk’abo turibo, tuvuge ibisa nk’abo turibo.
  4. inzoka Ntikora ubusubiracyaha, iyo uyikubise ukayihusha ntigaruka aho hantu, ntimeze nk'impongo uvumburirwa ahantu ikiruka hanyuma hashira igihe gito ikahagaruka. Niyo mpamvu baciyemo umugani bati “agapfa kaburiwe ni impongo”.
  5. Izi guhisha umutwe mugihe cy'imirwano, kuko izi ko ariho hari ibanga ryo gupfa. Niyo mpamvu n’umukristo akwiriye kumenya icyo yakijijwe, akaba aricyo arinda kuko niho intege nke ze ziri, ukaharinda ukahahisha kuko niho satan arwana ashaka. Umuntu akwiye kumenya aho agira intege nke akarushaho kuharinda. N'inzoka nayo Niko ibigenza ninacyo gisobanuro cyo kwirinda.
  6. Izi guceceka mugihe cy'ibigeragezo, kuko iziko hafi aho hari abanzi nayo, yemera no gupfa icecetse sinkihene ipfa iboroga ahubwo icecekera no murupfu. Natwe twige guceceka kuko Imana niyo iturwanirira.
  7. Inzoka ziragomborana, iyo imwe yakomeretse ishaka indi maze ikayiciraho ubumara bukayikiza ninayo mpamvu abakristo bakwiriye kwaturirana, ariko abantu babaye abatizerwa niyo mpamvu abantu bihugiraho ntibaturirane.
  8. Inzoka iriyuburura, iyo imaze igihe runaka, ibona itakibashije guhunga umwanzi, ifata iminsi nka 14 bitewe n'ubwoko bwayo, ikayimara itarya, itanywa yamara kunanuka cyane igaca ahantu hato cyane kuyirusha maze uruhu rwinyuma rukavaho ikongera kurya igakomera maze ikabaho imyaka ingana niyo yarimaze.
Numukristo iyo abonye bitagenda neza yiherera ahantu agasenga akiyiriza ubusa, akiyuburura maze agahinduka mushya. Imana iduhe ubu bwenge

Loading

2 thoughts on “Yesu yabwiye intumwa ze ngo “mugire ubwenge nk’ubw’inzoka”: niki twakwigira ku bwenge 8 bw’inzoka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *