EVENGELISATION COMMISSION: ni umuryango w’ivugabutumwa ukorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye. Iyi commsion ikora ivugabutumwa muburyo bubiri (2) butandukanye, ubwambere ni ubutumwa bwiza butangwa mu buryo bw’Ijambo ry’Imana, ubwa kabiri ni muburyo bw’ibikorwa (i.e gusura abarwayi, imfungwa cg gufasha abababaye ariko byose bugamije gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Kirisito Yesu.
INSHINGANO Z’ABAYOBOZI MURI COMMISION YA EVANGELIZATION
PRESIDENT: Uyu aba ashinzwe ubuzima bw’Umwuka muri rusange bwabo ayoboye muri commission, aha twavugamo ibikorwa bitandukanye aba ashinzwe:
- Kumenya no gukurikirana Abavugabutumwa ayoboyoye.
- Kumenya no gukurikirana Urugero rwabo ayoboye mu buryo bw’impano yo kuvuga ubutumwa.
- Kumenya no gukurikirana Inyigisho z’ibinyoma iyo hari uwabyigishije cg zadutse mu buryo bumwe cg ubundi akaba agomba kuba afatanije na bo bayoborana (committee)
- Afatanije na committee bategura ibikorwa bigari bijyanye no kwagura ubwami bw’Imana muburyo bw’ivugabutumwa.
- Niwe upanga abavugabutumwa bashobora kubwiriza mu materaniro yo muri cep.
- Ashinzwe kandi kwakira abanyamuryango bashya no kubasubiza mu buryo bw’inyandiko kandi niwe usinya k’urupapuro rwemerera umuntu mushya ko abaye umwe mubagize commission.
- Ashinzwe kumenyesha abavugabutumwa(abanyamuryango ba commission) gahunda zose zapanzwe na commission mu buryo bwa guhamagara cyangwa ubutumwa bugufi (message)
- Ashinzwe kandi kwakira amabaruwa yabantu bashya bifuza gukorera umurimo w’Imana muri commission nyuma yo kugenzura neza niba bakwiriye kwakirwa.
- Niwe ufite munshingano zo gutegura ibikorwa byo gufasha abarwayi cg gusura abababaye ariko afatanije na committee.
- Afatanije na president hashyirwaho icyumweru cyihariye (special week) hagamijwe intego runaka kugirango aba kristo barusheho kumenya neza ijambo ry’Imana.
- Ashinzwe kwandika mu gihe habaye inama ya committee cg iya commission muri rusange.
- Agomba kuba afite ikaye yandikwamo amazina y'abanyamuryango ba commission kandi agakurikirana abitabira n’abatitabira.
- Uretse ikayi irimo amazina yabanyamuryango umunyamabanga agomba kuba afite aho yandika inama ndetse nikindi gikenewe kwandikwa cyihariye.
- Agomba kuba yiteguye gutanga raporo y’igikorwa cyose cyakozwe muri commission haba mu kigo cg hanze yacyo.
- Gushishikariza abanyamuryango kumva neza impamvu yo gutanga amafaranga y’igikorwa runaka cyateguwe na commission.
- Agomba kubika neza amafaranga yahawe kandi agatanga raporo yuko amafaranga yakoreshejwe.
- Umubitsi wa commission agomba gukorana byahafi na vice-president muri gahunda y’iterambere rya commission.
- Bafite munshingano mugufatira ibyemezo bamwe mubanyamuryango ba commission nyuma yuko hari abagaragaweho n’imico itari myiza ariko iyo myanzuro yemezwa na president nyuma yo kubikorera igenzura.
- Bafite munshingano kugenzura imikorere ya commission bakagira ibyo bashima nibyo banenga ariko bigakorerwa mu inama rusange ya committee.