Amakuru Ibyigisho

Batubereye akabarore igice cya kabiri:Inzara yatumye barya umwana umwe, bageze ku wa kabiri nyina aba ibamba.

0Shares

Ni inde  utaziko inzara iryana? Inzara yatumye Esawu agurisha ubutware! Inzara yatumye Eliya acogora, yisabira Imana gupfa! (1Abami 19:1-18). yewe abanyarwanda bo banavuga ko yatumye umugabo arya imbwa ayita ikimasa! ntakigeragezo kitaryana, ariko nanone ntamvura idahita kandi ntangorane zitagira iherezo. Kwihangana no gutegereza kurengerwa ni Imana nibyo byonyine byagutera gukomera mu bihe bikomerera benshi.

Iyi nkuru iratwereka uburyo inzara yateye  I Samariya, abagore bajya inama yo kubaga abana bibyariye ngo babateke babarye, bibagirwa ko Uwiteka ariwe mutabazi w’abamwizera.

I Samariya hari inzara iteye ubwoba

Bibiliya isobanura yeruye ko nyuma yuko umwami w’i Siriya atereye i Samariya akahagota, agakumira ibyinjira n’ibisohoka, hateye inzara iteye ubwoba. kugeza ubwo amahurunguru y’inuma ubusanzwe atanaribwa, nayo yagurishijwe ndetse ku mafaranga menshi ( 2 Abami 6:24-25). i gihugu kibamo amarira, benshi bananirwa kwihangana ariko abandi biyongeramo imbaraga. Nguko uko abantu bajya bahura n’ingorane zitari zimwe, bamwe bagahemuka, bagakora ibidakwiriye ariko abandi bagahitamwo kutikuraho ubunyangugayo. (Yobu 27:5)

Abagore bagiye inama yo kwiyicira abo bibyariye ngo babarye.

Bibiliya ikomeza itubwira uburyo abagore bigiriye inama mbi, umugore umwe yegera mugenzi we amubwira ko badakwiye kwicwa n’inzara kandi bafite abana, ahari yaratekerejeko inzara nishira azabyara abandi yibagirwako ntacyo umuntu yiha kubwe byose biva ku Mana (yakobo 4:15). umugore wazanye igitekerezo afasha uwo yagihaye, babaga umwana we baramuteka baramurya. Bagiye kurya umwana wa Nyir’igitekerezo amubera ibamba ati ntunkorere ku mwana,u rubanza rutangira rutyo, rubura gica.

Uwiteka Imana ni we mutabazi w’abera

Aramusubiza ati “Uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he? Ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero?” (2 ABami 6:27)

 

Mbese mu gihe k’ingorane, mu gihe duhuye n’ibibazo ni nde wo kudutabara?  igisubizo umwami yasubije umugore wari uri kumutakambira, kerekana  ko Uwiteka ariwe wenyine warengera abantu (zaburi 16:2). Wibuke Zaburi ya 121,Dawidi na we yarari kwibaza aho gutabarwa kwe kuzaturuka,akomeza avuga ko ku Uwiteka ariho honyine kuzaturuka. Hanyuma ubwo umwami yasabwaga guca uru rubanza, byaramurenze kumva umugore watinyutse kubaga uwo yibyariye akamurya, byamuteye gushishimurira imyambaro ku karubanda.

Kwihangana bitera kunesha

Iyo ukomeje ugasoma igice gikurikiraho, ubona uburyo ku munsi wakurikiyeho, umuhanuzi Elisa yahise ahanura ko hagiye kuboneka ibyo kurya ku giciro gito cyane, ndetse kubera ukuntu byari bitunguranye, mu bumvise ubwo buhanuzi harimwo abatarabwemeye. Nguko uko umutware wagendanaga n’umwami yahise abwira Elisa ko nubwo amadirishya yo mu ijuru yafunguka ibyo bitashoboka. Uyu mutware yari yirengahije gukora kw’Imana,yari yirengahije ko Imana igira inzira nyinshi, maze Elisa ahita amubwira ko ubwo ananiwe kwizera ibyo azabirebesha amaso ariko ntabiryeho.

Hanyuma Imana yaje kugaragaza imbaraga zayo zikomeye ubwo yakoreshaga imirindi y’ababembe bane,ubwo bamanukaga berekeza ku rugerero rw’abasiriya nuko babumvise bibwirako batewe maze barahunga basiga iby’agaciro byinshi ndetse nibyo kurya. Maze i Samariya hongera kuboneka ibyo kurya byinshi. hanyuma ubwo abantu babyiganaga bakandagira wa mutware arapfa, apfa Kandi atabiriyeho.(2Abami 1-20).

Iyi nkuru iratwigisha iki nk’Abakristo?

-Kwihangana mu bihe bikomeye( Yakobo 1:12)

-Gushishoza mu gihe turi kugisha inama no gufata imyanzuro idahabanye n’ubushake bw’Imana.

-Kwizera ko Imana ariyo yonyine tuboneramwo gutabarwa kuko iyo ikinze ntawukingura.(Ibyahishuwe 3:7).

-Guha agaciro imvugo y’Imana.(Luka 1:18-20)

Umwanditsi: UFITEYESU Etienne

 931 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: