Ku wa 15 /10/2023
GAHUNDA Y’AMATERANIRO YA CEP YO KU CYUMWERU (CEP SUNDAY SERVICE)
Umuyobozi: NYIRANEZA Promesse Benithe,
Atangije amateraniro indirimbo ya 28 mu gakiza (Twarabatuwe rwose),
Korari Alliance “Nzaguma mu nzu y’Uwiteka iteka ryose” (I will dwell in house of Lord for ever), Korari Enihakore “Uwiteka tugendane muri ibi bihe bigoye kuko namenye ko ugufite atazakorwa n’isoni; hahirwa abagufite nk’Imana”.
Ijambo ry’urufunguzo ( Perezida wa CEP). Kubaha Uwiteka ni ukwanga ibibi, Ubwibone n’agasuzuguro n’inzira y’ibibi,n’akanwa k’ubugoryi nibyo nanga .(Imigani 8:13) ,Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo,mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari,yicaye iburyo bw’Imana .Mujye muhoza umutima ku biri hejuru Atari ku biri mu isi,Kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu mana.(Abakorosai 3:1-3)
Korari Vumilia “mana urantangaza kubwo ibyo wakoze mana uri umukiza nzajya nkwisunga”, na none bati: ‘Amaraso ya yesu ni meza ,singicibwaho iteka narababariwe”.Korari Elayo iti: ‘Urarimbutse Yeriko bucece”,”Yesu iyo aserutse ntajya aneshwa”
Umwigisha w’Ijambo ry’Imana: UWIMANA Emmanuel
Intego: “Kugira imitekerereze mizima ku Mana, ishingiro ry’amahitamo mazima ku buzima bwacu”.
Wowe ubwawe uri umuntu Imana yashatse ko uvuka. si uruhare rw’ababyeyi bawe.Turwaye cyangwa se turi bazima dukwiriye gushima IMANA. Ese ni gute dutekereza Imana? Ese ibyo turirimbira Imana turabyumva? Ubuzima bwacu bukwiye kuba mu ijambo ry’Imana kugira ngo tuyisobanukirwe iyo iriyo.
Uwiteka, warandondoye uramenya,Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye,Umenyera kure ibyo nibwira.Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire , uzi inzira zanjye zose. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye ,uba umaze kurimenya rwose,Uwiteka…..(Zaburi 139:1-16).Tukiri abanyantege nke,mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha.Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi,nkanswe umunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza. (ABAROMA 5;6-8). Nuko ituzurana na we , itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu, (Abfeso 2:6-7)
Indirimbo : Ubuntu bw’Imana butangaje nibwo bwankuyeho imigozi (105 mu Gushimisha Imana).
Tuvuga ubutumwa bwiza kuko hariho n’ubutumwa bubi. Nta muntu wakwihangana ngo apfire undi kabone n’ubwo yaba amukunda. Kumenya Imana nk’uko iri bituma tuyizera.
Imana yerekanye urukundo rwayo ubwo yatangaga umwana wayo Kristo ngo adupfire.
Ibyo dukenera mu buzima ntacyo bisobanuye. kugira amafaranga, kwiga cyangwa ntitwige ibyo ntacyo bivuze igifite icyo kivuze ni ukwizera Imana tukamenya iyo ariyo. Nicyo ishaka. Twakwiga tugatsinda cyangwa tugatsindwa aiyo bivuye mubushake bw’Imana turabiyishimira kuko aribyo iba yashatseko bitubaho kandi biba byuzuye urukundo rwinshi.
Tuvuga ko twizeye Yesu Kristo ariko hari aho tugera tugatakaza ibyiringiro n’icyizere tumufitiye ibyo rero byerekanako tutamwizera mu mbaragaze. Icyo dukwiriye rwose ni ukwizera Yesu Kristo tukamwegurira ubuzima bwacu bwose, tukagira ibyiringiro byuzuye kugeza ubwo no mubyago turirimba tumushimira umurimo yakoze muri twe. Uko nikomkwizera nyakuri.
Umwanditsi: BARAKA Samuel