Ubuzima buhindutse imitekerereze y’ubwami bw’Imana.

AMATERANIRO YA CEP-UR HUYE _____________ IJAMBO RY’IMANA BY Mr. MIZERO Olivier Ubuzima buhindutse imitekerereze y’ubwami bw’Imana Imana imaze kurema isi n’ijuru ndetse n’ibirimo byose, icyakurikiyeho ni ukurema umuntu. Ariko igiye kumurema iravuga iti: “reka tureme umuntu ase natwe”( Itangiriro 1:26) Imana iravuga iti: “tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe,atware amafi yo mu nyajya, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere,n’amatungo yo mu isi yose,n’igikururuka hasi cyose.” Umuntu waremwe n’Imana yari umuntu wari ufite ishusho y’Imana. Gusa n’Imana ntibivuze gusa nk’uko isa ku isura, ahubwo gusa n’Imana byari kamere, bivuze ko umuntu waremwe n’Imana yari afite kamere y’Imana. Umuntu amaze gukora icyaha ishusho ye yahise ihinduka, bisobanuye ko yahise aba undi muntu udafite kamere y’Imana. Iyo turi kumwe n’Imana tuba dufite ubuzima Imana ishaka ko tubamo. Imana yari yarabwiye uyu muntu ko yemerewe kurya imbuto zose zo mu busitani, ariko imubuza igiti kimwe imubwira ko umunsi yakiriye no gupfa azapfa (Itangiriro 2:17). Amaze kukirya yarapfuye,nubwo atahise apfa kumubiri ariko urupfu yapfuye ni urwo gutandukanywa n’Imana. Umuntu akimara gutanndukana n’imana yahuye n’ingorane nyinshi ndetse n’intambara abura n’uko yihesha amahoro. Imana yari ifite umugambi wo kuzongera kugirana ubusabane n’umuntu binyuze muri Yesu Kristo (Yohana:3:16). Imana yohereje Yesu kristo kugira ngo twongere tubone ubuzima binyuze muri we,twongere tugirane ubusabane n’Imana kandi twunge ubumwe nayo binyuze muri Yesu Kristo. (Yohana 10:10) Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba kwica no kurimbura, ariko Yesu krito yazajywe no kugira ngo intama ze zibone ubugingo kandi bwinshi. Hari ikintu cyatumye Yesu Kristo aza mu isi, ariko hari n’ikindi gituma satani ahora yiruka ku muntu. Icya mbere, arashaka kumwica. Icya kabiri, arashaka kumwiba. Ariko kristo ateze amaboko ngo ubone ubugingo. Yesu Kristo yaje mu isi kandi yabayeho (Matayo 1:23). Yesu Kristo( Emanweli) ni ijambo risobanura ngo Imana iri kumwe natwe. Ubuzima buhindutse imitekerereze y’ubwami bw’Imana. Yesu kristo atangira kubwiriza yatangiye kwigisha abwira abantu ko igihe gisohoye kandi ko bakwiye kwemerera ubutumwa bwiza,(Mariko 1:15) Igihe kirasohoye ubwami bw’Imana buri hafi ni uko mwihane mwemere ubutumwa bwiza. Aha dusangamo amagambo atatu akomeye: Ubwami bw’Imana,kwihana no kwemerera ubutumwa bwiza. Kwemerera cyangwa kwizera ubutumwa bwiza ni ijambo dukunda kuvuga kenshi (Abaheburayo 11 :1). Kwizera Yesu kristo bijyana no kwitoza kubaha Imana. Kwitoza kubaha Imana bikorwa mu buryo bunyuranye, ariko bumwe muri bwo ni ubu bukurikira: Uburyo bwa mbere iyo umuntu amaze kwizera aba agomba gutangira gusoma ijambo ry’Imana, kuko rifasha umuntu gusobanukirwa neza. Icya kabiri ni ugusenga. Icya gatatu ni ugufata inshingano. Iyo umuntu afite inshingano ni uburyo bwiza bwo kugira ngo akomerere mu kwizera. Icya kane ni uguterana kwera. Umukristo wizeye Kristo nk’umwami n’umukiza aba akwiye guterana na bene se mu materaniro yera. Kwizera kugabanyijemo ibice bibiri hari ukwizera Yesu Kristo nka Yesu kristo ubwe bwite, cyangwa kwizera bitewe n’ibitangaza. Hari igihe Yesu yagaburiye abantu imigati barayirya barahaga, bukeye bakomeza kumukurikira bamwereka ko bamwizeye, nyamara si we bari bizeye ahubwo bari bizeye imigati yabahaga (Mariko 8 :1-10). No mu itorero harimo abantu bizeye ibitangaza ariko batizeye Yesu kristo. Uyu ni umwanya wo kwibaza uti: “mbese kwizera kwange gushingiye kuki?” Satani iyo aguteje ikigeragezo ntaba ashaka ibindi, ahubwo aba ashaka kwizera kwawe. Mu bwami bw’Imana ifaranga rikora ni ukwizera. Umuntu ufite kwizera nyako afite amafaramga menshi mu bwami bw’Imana nk’uko mu isi ufite imibereho myiza ari ufite amafaranga menshi. Yesu Kristo iyo wamaze kumwizera aguha amahoro isi idatanga,amafaranga adatanga. Yesu Kristo ikintu adushakaho gitandukanye n’imitekerereze yacu, igihe kimwe yigize kubaza abantu ati: ese umwana yasaba umubyeyi umugati akamuha ibuye?,ese yamusaba ifi akamuha inzoka...,akomeza ababwira ko n’abazasaba umwuka wera azamubaha”, ikigaragaza ko imitekerereze ye ihabanye n’iyacu ni uko abaye ari twe, mu gihe ataravuga umwuka wera twatekereza ubutunzi bw’isi. Yesu kristo yatinze ku ijambo “ubwami bw’Imana” kuko yarivuze mu isezerano rishya inshuro magana ane n’esheshatu(406). Iyo umaze kwemera Yesu Kristo mu mutima wawe, icyo agutegeka ni ukugenda ukagura ubwami bw’Imana (Matayo 18:28). Yesu kristo yahawe ubutware, bivuze ko iyo urimo kuvuga ubwami bw’Imana neza, uba urimo gukorera mu butware bw’Imana. Kwagura ubwami bw’Imana yashakaga kuvuga ni uguharanira kuzana imitima y’abana ikizera Yesu. Imana ntabwo ireba nk’uko abantu bareba, kuko yo ireba mu mitima.Ubwo rero ikingenzi si ubwinshi bw’abantu ubarebye umubare, ahubwo ubwami bw’Imana w’imitima yizeye. Niba wemeye Yesu Kristo mu mutima wawe umurimo wawe nii uwo kwagura ubwami bw’Imana. Luka 23:44-45, “Ni uko isaha zibaye nk’eshseshatu,haza ubwirakabiri mu gihugu cyose,kugeza ku isaha isaa cyenda,. Izuba ntiryava umwenda ukingirije ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri”. Ubundi ibyo kuba ubwirakabiri bwaza mu masaha y’amanywa byabaga igihe habaga hapfuye umwami cyangwa umuntu ukomeye, kuba rero Yesu kristo yaramaze gupfa hakabaho ubwirakabiri ni ingingo ishimangira ko koko yari umwami. Kuba umwenda waratabutse waratabutsemo kabiri, kwari ukugira ngo buri wese azajye yigerera ku Mana. None uyu munsi agutegeye amaboko ngo akwakire, nubwo ugerageza gukora ibyiza ibibi bikakwitanga imbere (Abagalatiya 5:17). Yesu kristo azaguha imbaraga numwizera kandi umaramaje.    

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *