Uyu mbabwira ntabwo ar’umuvandimwe wange,umugabo wange,umugore wange,cyangwa umukoresha wange, ahubwo ndashaka kukubaza nti ‘wowe wigeze utsikira ngo ubyumve? Ahubwo se uziko gutsikira arikwakundi wumva imitsi y’ikirenge iba yikanze mu gihe ukandagiye ugahusha gusa? Cyangwa hariho n’ubundi bwoko bwo gutsikira utaruzi? Cyangwa urikumva utari gusobanukirwa nibyo ndikukubwira nkange ubikubwira? Icyo ngusaba ntufunge iyi paje(page) udasobanukiwe kuko nange sinatuma bibaho, ahubwo nkurikira witonze.
Mu myaka yacu y’ubuto abenshi twakundaga kwikinira n’urungano udukino twinshi dutandukanye aho ntacyo twabaga twitayeho kabone naho twajyaga mu bisambu n’ibigunda ndetse no mu mihanda ,ntacyo twabaga twitayeho cyerekeranye no kwiyitaho , mur’utwo dukino rero wasangaga twahuriyemo n’ibikomere byinshi ku maguru n’ahandi gusa by’umwihariko twakundaga kuba “twatsikiye cyane kubera kwirirwa twiruka imihana twarenze kumpanuro z’ababyeyi nubwo twatahaga byagenze gutyo n’ubundi ababyeyi barongeraga bakatwakira n’umutima mwiza bakatwunga aho twatsikiye ndetse n’ababishoboye bakadusigiraho aga pomade aho byashobokaga.
Uko umwana agenda akura ,agenda agabanya twadukino yakinaga ,akagenda atangira gufata inshingano gake gake zirimo kwiga,gusenga,kwiyitaho,n’izindi , gusa nyuma agakura akaba umuntu mukuru akaba yanashinga umuryango we aho bishoboka n’inshingano zikiyongera zikanahinduka byabindi yahozemo bigahinduka akanabyibagirwa.
IBI TURIMO KUVUGAHO BIRADUFASHA IKI??
Wa muntu twatangiranye mbabwirako “ankomeza natsikiye” ntabwo ar’inshuti yange gusa,umubyeyi wange gusa,ntanubwo ari n’umuntu ahubwo n’umwami ushumbye abandi bami bose babayeho n’abazabaho kuko n’Umwami Imana nyiribihe we ushobora byose.
Gutsikira twakomeje kuvugaho noneho hano bigiye guhindura igisobanuro cyive kukuba kwikanga kw’imitsi y’ikirenge ahubwo bibe “gutsikizwa n’ibyaha (gukora ibyaha/icyaha) aho uwabaye imbata yabyo yishyira kure yabandi bavuga Imana kuko aba yiyumva ukundi gutandukanye nuwahoze ariwe cyangwa akaba ataranasogongera kubyiza umwami wacu atanga (atarakizwa). Ikindi kandi nuko uwabaswe arangwa n’imyitwarire idahwitse mbese muri macye idahesha Imana icyubahiro, ibi kubakijijwe bitangira gacye gacye biza ubona byoroshye kandi aribito ukabikora ukavugango ndaza kwihana bigakomeza kuba byinshi , uko bigwira ninako umubiri wubikora ugenda ucika intege muburyo bw’umwuka bikazarangira nyirabyo atangiye kwiheza akishyira kure yabavuga Imana , kubatarakizwaho nakokanya kuko ntacyo baba babiziho baba bumva aribisanzwe cyangwa se bakabikora nkana.
HARAMAHIRWE YUKO UWATSIKIYE YAKUNGWA? (UWAKOZE ICYAHA/IBYAHA YABABARIRWA?)
Mukomange muzakingurirwa, musabe muzahabwa, ibitambo yishimira n’imitima imenetse, murimwe utarakora icyaha namutere ibuye, ni iyihe Mana ihwanye nawe ibabarira gukiranirwa,Imana igira Ubuntu n’imababazi,itinda kurakara kandi yibuza kugira nabi, ndetse n’indi mirongo myinshi isangwa muri Bibiliya ivuga ubugwaneza, Ubuntu n’urukundo rudasanzwe Imana ikunda umuntu kugeza naho yemera gutanga umwana wayo w’ikinege kugirango aducungure maze tubabarirwe ibyaha n’ibicumuro byacu byose. nubwo Imana ikunda umuntu kuricyi kigero ninaho igeza yanga icyaha n’igisanacyo. Gusa nkuko tubibonye amahirwe arahari kandi aruzuye yuko uwatsikiye yakungwa n’Imana maze akongera akaba umwana murugo kandi n’abataramenya ibyiyoneza (abatarakizwa) n’intego n’inshingano zacu kubagezaho ubu butumwa maze nabo bakamenya ubwo buntu.
UMWANZURO
Yesu ati iyaba mwari muziko iri jambo risobanurwa ngo ‘nkunda imbabazi kuruta ibitambo’ ntimwagaya abatariho urubanza, (matayo.12.7)
Nubwo turi murugendo rwuzuyemo ibigusha byinshi kuko n’umwanzi satani ntaba yicaye ubusa, birakwiyeko nuwatsikiye yibukako imbabazi ziruta ibitambo imbere ya Yesu kristo, ibyo bikamutera guhindukira akamusanga akamubabarira kuko umutima w’imbabazi arawuhorana kandi nanone kuwababariwe akiyemeza kutazasubira kuko kwihana kwiza arukwihanira kureka. (1yohana2:1-2)
Umwanditsi: RUKUNDO Thierry
Good 👍, Keep working better @Rukundo more blessing from GOD 🌟