NIKI KIKWEMEZAKO WIZEYE INZIRA Y’UKURI YA KRISTO?

Mbere yuko tuvuga ku byerekeranye nibyemeza umuntu ko yizeye by’ukuri, tubanze tuvuge ku inzira yo kuba umwizera n’ibyiringiro by’abizeye. Abizeye ubutumwa bw’iza bw’ubuntu bw’Imana bahorana ibyiringiro byo kuzabo umunezero utavugwa. Bakundwa ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa nawe kuko tuzamureba uko ari (1 yohana3:2). Ubusobanuro bwo kwizera ni ukwakira amakuru uhawe udafite impungege yuko ayo makuru ashobora guhinduka ahubwo ukaba witeze ko ibyo ubwiwe bizaba nubwo ntakimenyetso gifatika watanga. (ibyo mbivuze ku bwanjye) Bibiliya hari uko ibivuga. abaheburayo 11:1. Kwizera ni ukwemera ko umaze guhabwa ibyo wiringiye kuzabona, kandi ni ukumenya udashidkanya ko ibyo utareba biriho. Bibiliya ijambo ry’Imana version. Aburahamu nta kimenyesto yahawe n’Imana cyangwa icyemezo cy’ibyo Imana yamubwiye gukora, yamubwiye ijambo risa. Haguruka, va mu gihugu cyanyu ugende, nzakwereka aho uzajya…( itangiriro 12:1). ibi yabikoreshejwe no kwizera Imana cyane. Kwizera ko Imana iriho kandi ikomeye, ikaba yararemye ibintu byose, ibyo ntibihagije ahubwo ugomba kuba muri uko kwizera. uko niko kwizera nyakuri. Ndatanga urugero: kureba intebe ukamenyako ikwiye kwicarwaho ntabwo bihagije keretse iyo uje ukayicaramo nibwo wabwira abandi ibijyanye niyo ntebe kuko uba uyizi neza. Kuki dusobanuye kwizera, cyangwa kuki aringombwa kubimenya? Impamvu ni izi: Kuko utizera adashobora kunezeza Imana(abaheburayo 11:6), utizera ntiyakizwa (yohana 3:16), utizera ntiyabaho ubuzima Imana ishaka ko abaho. Kwizera ntabwo bigarukira kuguhabwa agakiza gusa, ahubwo uko kwizera kunakoreshwa mu buzima bw’umukritso(uwizeye Yesu Kristo) no kubaho nkuko ijambo ry’Imana rivuga. Kandi kwizera niko kuduha kumvira ijambo ry’Imana tugahindurwa naryo (abaroma 12:2). Reka tuvuge gato ku moko yo kwizera kugirango dutandukanya kwizera nyakuri n’ukundi kwizera. AMAKO YO KWIZERA NAHO ATANDUKANIRA.
Abantu bavuga amako atandukanye, gusa njye ndavuga amoko 4. Kwizera gusanzwe (nature faith): uku kwizera umuntu arakuvukana, ntacyo bisaba ngo umuntu aguhabwe. Reka dutange urugero: iyo umuhinzi ahinze imyaka aba yizeyeko azasarura kandi ntawabimubwiye. Umuntu apanga gahundu z’umunsi atarageraho kandi akaba yumva ibyo apanze bizakorwa neza. Kwizera kw’impano (gift of faith): uku kwizera ntabwo guhabwa abantu bose, guhabwa abantu bake kimwe n’izindi mpano zose z’umwuka wera, kugirango iyo mpano yungure itorero/abandi (1 abakorinto 12:9) Ingero: nowa wubatse inkuge imyaka 120 yose kandi yari yarabwiye ko imvura izagwa nubwo kuva isa yaremwa abantu batari barigeze kubona imvura igwa. Uko byumvikana ntabwo byakorwa n’umuntu wese keretse afite iyo mpano yo kwizera. Kandi nyuma bigirira abandi bizera umumaro bikabasubizamo ibyiringiro.
Kwizera gukiza (saving faith): ni ukwizera guhindura umuntu w’umunyabyaha kuba umwana w’Imana kubwa Kritso Yesu. Abefeso 2:8 “mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.” Kwizera kubeshaho: uko kwizera kugirwa naba kristo bose kubwo kumvira umwuka wera. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera…..(abaheburayo 10:38) ESE NI RYARI UMUNTU AVUGAKO Y’IZEYE BY’UKURI? Iki ni ikibazo cy’igenzi ku umukristo wese. Bibiliya utubwirako tugomba kumenya niba twizera koko. (2 abakorinto 13:5). “ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukuri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenyaa kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mu baye abagawa” . ariko nanone bibiliya igaragaza neza ko umuntu ashobora kumenya neza ko afite ubugingo buhoraho ( yizera Kristo Yesu by’ukuri). “ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’umwana w’Imana, kugirango mumenya yuko mufite ubugingo buhoraho” (1yohana 5:13). Ibi tugiye kuvuga umuntu ashobora kuba atabyuzuriza rimwe ariko bigomba kuduhishurira byeruye ko imimerere yacu igenda ikurira mu buntu bwa Kristo.
  • Ujya wishimira kugira ubusabane na Kristo ndetse n’abandi bizera?(1 yohana 1:3)
  • Ese wumva abantu bavugako ugendera mu mucyo cyangwa bavugako ugendera mu mwijima/ingeso mbi?( 1 yohana 1:6-7)
  • Ujya wirinda gukora ibibi no kwihana ibyaha? (1 yohana 1:8) Wumvira ijambo ry’Imana?( 1 yohana 2:3-5)
  • Ubuzima bwawe bugaragaza ko ukunda Imana cyangwa ko ukunda isi?( 1 yohana 2:15)
  • Ujya uharanira/ ugira inyota yo kubaho mu buzima bwejejwe? (1 yohana 3:3)
  • Ese iyo witegereje ubona hari ibyaha ugenda ureka burundu?( 1 yohana 3:5-6)
  • Ese ibyo uvuga urabikora cyangwa urukundo rwawe ruguma mu magambo gusa? (1 yohana 3:18-19) Ese ujya wumva ukunda abandi cyangwa urikunda gusa? (1 yohana 3:14)
Niba rero ushobora gusubiza ibyinshi muri ibi bibazo ukavuga yego, bigaragaza ko muri wowe harimo imbuto yagakiza. Kandi Yesu we yavuzeko abigishwa bukuri tubamenyera ku mbuto zabo (matayo7:20). •Ikintu twavugako kikumenyeshako wizera by’ukuri nanone, nuko utangira kumva ukunze kumvira ijambo ry’Imana no kurigenderamo. •Ikindi ubuzima tubayemo bugaragaza neza ibyo twizera. Ntawavugako yizera Yesu hanyuma ngo agendera mu mwijima adafite imbuto z’umwuka wera. (yakobo 2:17-18). •Ikindi kikwemeza neza yuko w’izeye ni umwuka w’Imana ukorera mu bizera. “Umwuka wacu uhamanya n’umwuka wacu ko turi abana b’Imana” (abaroma 8:16). Aha umuntu we ubwe arabyihamiriza. Yesu yaravuze ngo intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira(yohana 10:27). Niba wumva ijwi rya Yesu uri intama ye. Shalom

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *