AMATERANIRO YA CEP-UR- HUYE CAMPUS YABAYE KUWA 10/11/2024
Kuwa 11 Ugushyingo 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, habaye iteraniro ry’abanyeshuri b’abapentecote basengera muri iyi Kaminuza, ubwo hari ibihe byiza cyane byo gusenga ndetse by’umwihariko nk’abaririmbyi ba korali Elayo( Aamavuta yomora) bari mu giterane cy’ivugabutumwa cyasozaga icyumweru kihariye cyabo aho bagenderaga mu nsanganyamtsiko igira iti: “YAKOZE IBYO TUTIBWIRAGA”
Ibi byari ibihe byiza kuko byari ukuva mu bwiza ujya mu bundi, nka korali vumilia yatangiye igira iti: “ Imana ni isoko y’ibyishimo ikaba ibyirato by’uwizera wese”. Bakongera bati: “ bana b’Imana muhumure dufite Imana itabara”.