kuwa15 nzeri 2024 ku icyumweru cya mbere cyo guterana kwera kw abanyeshuri b’ abapantekote bakorera umurimo w’imana mur cepur huye bari bagarutse mu masomo. Iki cyumweru cyaranzwe n’umunezero udasanzwe aho cyabimburiwe na chorale ibanga bahimbaza imana mu ndirimbo zuzuyemo amashimwe.
chorale ibanga kandi yakomeje ihumuriza abakiristo, yagize iti “ntimwihebe nk’abadafite ibyiringiro ubwo itimanye umwana wayo izamuduhana n’ibindi byose”.
Bamwe mu banyeshuri biga mu mwaka wa mbere banejejwe no gusanga muri kaminuza hari ikoraniro ry’abanyeshuri bahuzwa no gusenga, kuramya ndetse no guhimbaza imana badahuzwa n’izindi ngeso mbi. byakoze ku mitima yabo cyane kuko niryo shimwe benshi bibanzeho, bibazaga niba bazabona aho gusengera, kuko bumvaga muri kaminuza nta gukizwa kubayo. Mu gushima imana kandi chorale ibanga yakomeje ivuga neza ko imana yacu itajya ihindurwa n’ibihe iracyakora.
ijambo ry’imana, imirongo ya bibiliya iri gusomwa
yesaya55:6
ibyahishuwe3:14-22
intego y’ijambo ni GUSHAKA UWITEKA. nyuma yo gusoma imirongo ya bibiliya umwigisha yakomereje ku ndirimbo ya 38 mu gakiza. umwigisha yakomeje avuga ko dukwiye gushaka uwiteka bigishoboka bivuze ko hari igihe bitazaba bigishobotse nk’uko umuririmbyi wa38 avuga kubwa nowa urugi ruzaba rwifunze.
yatuburiye nk’ abakiristo ko igihe cyo gushaka uwiteka kiri gushira kuko ibyanditswe byera byasobanuye neza ibimenhyetso by’ ibihe by’imperuka kandi byose byarasohoye.
Umwigisha yakomeje avuga ko mu minsi ya nyuma hazabaho kwimura imana bakitwa bakiristo ariko atari bo, (2 abatesalonike 2:3 ) iyo minsi ntabwo izaza kera kuko ibimenyetso byose byaragaragaye igisigaye ni ugushaka uwiteka bigishoboka ,kuko hasigaye agahe gatoya cyane.
GUSHAKA UWITEKA nicyo kintu cyonyine cyaguhesha gukizwa neza ndetse no gusa na kristo.
Mukomeze kugira ibihe byiza wifuza gukurikirana ijambo ry’imana mu buryo bw’amashusho n’ amajwi wadusura kuri youtube channel yacu: CEPURHUYE TV.
God bless you