Iri vugabutumwa rya Korali Enihakore ryari rifite intego yo kubwira abantu ko bihana, no kubwira abasubiye inyuma ko bakeneye imbabazi z’Imana, bakibuka ibyo Imana yabakoreye bibagiwe bigatuma bagomera Imana, Jmv Nizeyimana yatubwiye ko dukeneye imbabazi z’Imana mubihe byose mubuzima bwose.
Twifashishije inkuru dusanga muri (2Samuel 9:1-4) ivugwamo Mefibosheti mwene yonatani yagirirwe imbabazi z’Imana biciye muri Dawidi kuko aho Mefibosheti yarari yari mubuzima bubi yarakeneye imbabazi z’Imana, nuko avanwa murugo rwa makiri mwene amiyeli i lodebari.
Imbabazi z’Imana ntabwo zikenewe mugihe cy’ibyaha gusa ahubwo no mu buzima bwawe bwose, ukeneye imbabazi z’Imana kugirango kubaho kwawe kurame, Mefibosheti imbabazi yagiriwe byatumye asangirira na Dawidi ku meza amwe.
Usubije amaso inyuma, haraho wagombaga gupfira, nyamara ntiwapfuye, ntacyo watanze ngo urokorwe ahubwo n’Imbabazi Imana yakugiriye, mubihe byakera wibuke uko warumeze ibyo waciyemo byose nyamara siwowe ahubwo n’imbabazi z’Imana zagumanye nawe.
Hari byinshi byagombaga gutuma utagera I bwami, utagera imbere y’Imana nyamara urahari, siwowe ahubwo n’imbabazi z’Imana ibuka cyagihe wararwaye, wararozwe, urangwa, uriheba, ubura amahoro, ubuzwa uburengazira, wangwa n’umuryango ariko dore uyu munsi uriho kandi ufite ijambo, ese nikubwawe? Dukeneye imbabazi z’Imana.
Imana ishaka ko dusangira isano, ubwoko, agakiza tugakizwa tukaba mu ishyanga ryera tukava mu macakubiri ahubwo tukuzura umwuka wera, ibyo ari byo byose warwana nabyo nyamara siwowe urwana ahubwo n’Imana irwana muri wowe.
Mefibosheti ahamagarwa i bwami maze umwami aramubwira ati tuzajya dusangira kumeza amwe kubwa so yonatani, nawe Imana yakwibutse uyu munsi haguruka uze aho Imana iri yongere ikugirire neza ubundi mukomezanye umubano wo gusangirira nayo kumeza amwe.
Twaje gutangaza imbabazi z’Imana hanyuma niwumva ijwi ry’imana ntiwinangire umutima ahubwo umuhe umutima wawe kuko niwo yaje gushaka, wakwibaza uti umutima wange ni mubi? nibyo ariko niwo Yesu ashaka ngo awujyane maze akuguranire aguhe umushya.
Umwana wikirara agarutse ise yaramurebye aramumenya maze atumizaho ikimasa kiza ngo bakirye, bamuzanire n’imyambaro myiza, uyu munsi rero hari abantu benshi bambaye imyambaro iteye isoni, imyambaro y’ubusambanyi, y’ishyari, imyambaro yo kwiba, y’ubusinzi, inzangano, urugomo, ariko Imana igutegeye amaboko ishaka kukwambika umwambaro mushya wo gukiranuka, kubaha, n’ingeso nziza.
. Harubwo waba warahigiye Imana umuhigo, ariko bitewe nuko wabihigiye Imana uri mubibazo runaka bituma wisubiraho nyamara byabaye icyaha hagati yawe n’Imana, nawe ukeneye imbabazi z’Imana. Ntabwo tuvuga Imana kuko dukennye, kuko tudanze, kuko tudafite byose, ahubwo n’abakize bavuga Imana, n’abatunze bavuga Imana.
Ngwino kuri Yesu niba warusigaye wambaye imyambaro iteye isoni, imyambaro y’ubusambanyi, y’ishyari, imyambaro yo kwiba, y’ubusinzi, inzangano, urugomo, n’ibindi ariko dore ari gutanga imyambaro mishya, ngwino wisigara.