Mbega amatsiko abizera uwiteka bafite! Mbega amahoro n’umutekano! Mbega ibyishimo bahorana kubera ikizere cyo kuzabaho iteka ryose! Ese utekereza ko isi izagumya kubaho? Utekereza ko aya mazu akomeye ujya ubona azakomeza kubaho? Utekereza se ko kurira bizahoraho cyangwa utekereza ko amaganya, agahinda, umubabaro, urwango, urupfu, inzara n’ibindi bisa nkabyo bizahoraho? Reka da ntabwo bizahoraho!
Hanyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima! Dore iri niryo banga abizera Yesu bagendana amanywa n’ijoro kuko bo bamaze gusobanukirwa ko hanyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima.
Abantu benshi bajya bavuga ko bakunda ubuzima bwabo, yego nibyo koko ariko ntihazagire ukubeshya ko akunda ubuzima bwe atarizera Yesu kristo nk’umwami n’umukiza we. Kuko ukunda ubuzima bwe abutegurira ahazaza heza kandi ahazaza heza h’ubuzima bw’umuntu ni ukwizera Yesu gusa!
Bibiliya iragira iti,”Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ariko twizera yuko Imana izazanana na yesu abasinziririye muriwe.” (1Abatesalonike4:14)
Kuko umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga hamwe n’ijwi rya Malayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri kristo nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhere ko tujyananwe nabo, tuzamuwe mubicu gusanganira umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’umwami iteka ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.( 1Abatesalonike 4:16-18)
Mbese kugaruka kwa yesu ni iki? Ese nagaruka bizagenda gute? Hazabaho umunezero uteye ute kuburyo bikomeza kubera inkomezi ku bizera kristo bose bikaba byanatuma batanga ubuzima bwabo kubwo guharanira kunezeza umwami Yesu? Ndabizi urushijeho kugira amatsiko menshi pe, ngaho nyemerera tuganire.
Kugaruka kwa yesu ni umutima w’ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza twumva bukaduhumuriza umutima nuko Yesu azagaruka ( Yohana 14:3). Iyo ducitse intege ariko tukibuka ko ibiduca intege bizarangira kubwo kugaruka kwa Yesu biduhumuriza umutima. Iyaba Yesu kristo atazagaruka ngo atware itorero rye, ntanakimwe kiba kiduhumuriza umutima ndetse agahinda kari kuzaduherana kubera kubura ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.
IMANA ishimwe cyane kubwo kutuzanira agakiza ndetse no kuduha ibyiringiro byo kubaho (1 Petero 1:3).
Bibiliya igizwe n’ibitabo 66. Ibi bitabo byose hamwe bigizwe n’ibice 1188. Ibyo bitabo byose bigenda bivuga kubijyanye no kugaruka kwa Yesu. Isezerano rya kera rivuga iri jambo “kugaruka kwa yesu” inshuro 1527, naho isezerano rishya ririvuga inshuro 318. Pawulo wenyine yarigarutseho inshuro 67.
Ubu buhanuzi bwo kugaruka kwa yesu nibwo busigaye butarasohora kuko ubundi buhanuzi bwose bwarasohoye. Iyo tugeze mugihe cya Noheli, dukora ibiterane bigamije kwibuka kuvuka kwa Yesu kristo umwami wacu,yego nibyo koko ubu yaravutse ariko ntabwo azongera gusubira kuvuka.
Iyo tugeze mugihe cya Paska twibuka urupfu rwa Yesu tukibuka ukuntu yapfuye akaducungura, yego nibyo koko yarapfuye kandi ntabwo azongera gusubira gupfa , ubu ni muzima. Iyo tugeze kumunsi wa pantekote, twibuka ko ari umunsi umwuka wera yamanutse kandi n’uyu munsi ari kumwe natwe kuko icyamuzanye ari ugutegurira kristo itorero cyangwa se umugeni( Yohana 16:13). Imana Data wa twese ahimbazwe.
Rero ibyo byose byabaye byari byarahanuwe kandi byarasohoye, gusa turacyategereje ubuhanuzi buvuga kugaruka Kwa Yesu aje kujyana itorero rye. Nanubu ubu buhanuzi ntabwo burasohora.
Amagambo twasomye mu Rwandiko rw’abatesalonike ni Pawulo wayanditse murugendo rwe rwa kabiri ari I korinto( mu byakozwe n’intumwa 17).
Itesalonike, pawulo yahamaze igihe gitoya kingana n’ibyumweru bitatu(3). Yabwirije ubutumwa bwiza abantu baho barizera bakira umwami Yesu ariko mu minsi mike yaje kuhava bitewe ningorane zari zihabaye birangira abatesalonike basigara bakiri abana batoya muburyo bw’umwuka.
Icyakora bari bamaze gukizwa neza banatekereza ko Yesu ari hafi kugaruka. Muri iyo minsi bakimutegereje bamwe muri bo barapfa. Bamaze gupfa abasigaye bagira umubabaro bitewe n’uko bagenzi babo bapfuye Yesu ataragaruka. Pawulo amenye ayo amakuru ayazaniwe na Timoteyo, bituma abandikira uru rwandiko tumaze gusoma.
Mu magambo ya mbere yavuze yabanje kubashimira Imana kubwo kwizera bakakira Kristo( 1 abatesalonike 1:2-4) ndetse atuma Timoteyo arabihanganisha kubwo kubura ababo( 1 abatesalonike 3:2-3) , ariko ageze ku ijambo twasomye, arabakomeza.
Arababwira ati” Benedata sinshaka ko mubabara nkabadafite ibyiringiro ahubwo mumenye ko ubwo umwami wacu yapfuye akazuka ari nako Imana izamugarurana nabongabo basinziriye(bapfuye).” Arababwira ati” Ni mumaranishe imibabaro mubwirana aya magambo”.( 1 abatesalonike 4:13-18)
Umwami Yesu rero nagaruka, azahamagara itorero rimusange. Itorero Yesu azajyana ni abantu bahamagawe bakurwa mu isi, uyu munsi batuye mu isi, ariko si ab’isi ( yohana 17:14-16).
Mwibuke ko yesu yigeze kubwira Petero ati” wari umurobyi w’amafi ariko nzaguhindura umurobyi w’abantu( Luka 5:10).
Amafi bayaroba bayakura mumazi bayashyira hanze y’amazi bishatse kuvuga ko ubutumwa bwiza budukura mu isi bukadushyira hanze y’isi tugatura mu isi ariko tutari ab’isi.Iryo niryo Torero kristo azajyana, ni abantu bahamagawe bakurwa mu isi, uyu munsi batuye mu isi ariko si ab’isi.
Nicyo gituma ibyanditswe bivuga biti” ntimwishushanye n’abi iki gihe, ahubwo Muhinduke Mugize imitima mishya( Abaroma 12:2)
Itorero rya kristo ku rundi ruhande mu kigiliki baryita” Ecleziya” bivugwa ngo ni abantu bahamagawe bakurwa mu ndimi, bakurwa mu miryango, bakurwa mu moko. Muyandi magambo, ni abantu bavutse ubwa kabiri kubwo kwizera kristo Yesu nyuma yo kumva ijambo rya Kristo( Abaroma 10:17) Atari ukubyarwa n’umubiri gusa. kuko ubwa mbere umuntu abyarwa na se na nyina kandi akabyarwa n’abanyamubiri ariko uvutse ubwa kabiri ajya abyarwa n’ijambo ry’Imana hamwe n’imbaraga z’umwuka wera. Uku niko Yesu yabwiye Nikodemu ati” ni ukuri ni ukuri nutabyarwa n’amazi n’umwuka ntuzigera ushobora kubona ubwami bw’Imana.
Aya mazi Yesu yabwiye Nikodemu ntabwo ari amazi ariya babatizamo, ahubwo ni ijambo ry’Imana.
Mu butumwa Bwiza bwa Yohana 4:13-14, Yesu yabwiye umugore w’umusamaliyakazi ati” unywa ayo mazi uvoma azakomeza kugira inyota ariko unywa amazi nzamuha ntabwo azongera kugira inyota ukundi kandi ayo mazi azamuhindukiramwo isoko idudubiza kugeza kubugingo buhoraho( Yohana 7:38). Ntayandi mazi Yesu yarafite ni ijambo ry’Imana riza rikabyara umuntu ubwa kabiri. Iyo umuntu yakiriye kristo aba avutse ubwa kabiri aba ahindutse umwana w’Imana( Yohana 1:12).
Benedata abo bantu bakuwe mu isi ni abantu bapfuye ku muntu wa mbere cyanwa se kuri kamere y’Isi.Itorero kristo azajyana ni abantu babambanywe na Yesu bagapfa kuri kamere y’icyaha bakazuka bafite kamere y’Imana.
Nusoma mu Abagalatiya 5:19-23 uzahasanga imbuto za kamere n’imbuto z’umwuka.
Icyitonderwa: Twibuke ko hari itorero rigaragara hakaba n’itorero ritagaragara. Itorero rigaragara rikwiriye kubaho kuko niryo rijya ribyara itorero ritagaragara rikaba n’umurezi wiritagaragara, kristo rero naza azajyana itorero ritagaragara. Irigaragara( Idini) rizasigara kuko bajya baca umugani ngo” izina ryiza ntirijya ribuza umukobwa kuruha” bivuze ko kwitwa umukristo utari we ntakizatuma udacirwa urubanza kuko ukora ibibi wihishe ariko bizajya ahagaragara.( Zaburi 50:21).
Abavutse ubwa kabiri bafite urwandiko rw’ijuru rutari urw’itorero.Uru rwandiko nirwo bazerekana ubwo bazaba bageze ku irembo ry’ijuru, bivuze ko uru rwandiko ari ingwate y’ubugingo bw’uwabyawe ubwa kabiri.( 2 abakorinto 1:22). Uru rwandiko ruhabwa gusa umuntu wemeye ibyaha bye akizera kristo n’umwami n’umukiza.
Ubwo yesu azahamagara itorero, abapfuye bizeye bazazuka bafite umubiri mushya, ikuzimu hazasigara abapfuye batizeye, abandi bizeye bazaba bakiri bazima, bazahindurwa basange kristo icyakora kandi abatizera bazaba bakiri bazima bazasigara hano ku isi( Ibyahishuwe 20:4-5).
None se Mwenedata umutima wawe urakubwira ute? Urumva impanda y’Imana yavuga hanyuma ukagenda? Iri jambo kugaruka kwa yesu niryo rikwiriye kuvugwa. Ninacyo gihe tugezemo kuko umwami yesu yavuze amagambo akomeye avuka kuby’iminsi ya nyuma irangwa n’ibimenyetso bitandukanye kandi byose byarasohoyekandi ibyo byose yabivuze yerekeza ku kugaruka kwe.( Matayo 24:33).
Yesu kristo ari hafi kugaruka kandi nagaruka abera bazahamagarwa bibe mu gahe gato, nuko rero buri wese yisuzume kugirango ubwo Yesu azahamagara natwe tuziyumve muri abo banyamugisha!!!
Umwanditsi: Aaron HAKIZIMANA
Uwakosoye: TURATSINZE Rodrigue
Murakoze cne mwongyeye kunkumbuza gutaha iwacu mu ijuru🙏🏾🙏🏾
Kuko Umwana w’umuntu azazana n’abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
(Matayo 16:27)
Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza.”
(Luka 12:40)
Muhabwe umugisha Aaron na Rodrgue
Murakoze lmana ibahe umugisha