Twongeye kwifuriza buri wese ikaze mu Iteraniro rya kabiri ryo ku wa 17 Ugushyingo 2024, turacyari mu bihe byiza hamwe na Korari Ibanga yo muri Cepurhuye na La Source. Turi kumwe na Rev pst NDAYISHIMIYE Tharcisse na Pst Nshutiraguma Jean Baptiste.
Korari Ibanga mu munezero mwinshi batambukije ubutumwa mu ndirimbo nziza itwibutsa ko dukwiriye gushima Imana, twakijijwe ku bw’ubuntu n’imaraga z’agakiza.
La Source ikomeje gutaramira muri Cepurhuye aho yibukije ko ntaho twajya tuvuye kuri Yesu kuko we atameze nk’abantu. Mana ushimwe ko waduhaye uwo mwuka wera ngo atuyobore.Dushake uwo mwuka wera ni Yesu wawutugeneye. Mu ndirimbo yabo yafashije benshi, bavuze ku byiza byo mu gihugu cyo mu ijuru bati: “Nitugerayo tuzaba dutabarutse, tuzafatanya n’ibizima turirimba izo kunesha”.
Soko y’amahoro, shingiro ry’ubuzima bwacu ni Yesu, ni we umwungeri mwiza amenya intama ze izinaniwe ntiyazireka.
La Sopurce mu ndirimbo ifashije abacepien “Narababariwe” yongeye gukora ku miotima ya benshi bibuka agaciro k’imbabazi za Yesu Kristo. Ndashima Kristo wampuje n’Imana yambereye umuyoboro ungeza ku mana. Bati” None ubu ndagenda nemye narababariwe”
Rev.Pst NDAYISHIMIYE Tharcisse yongeye kuvuga ku mwuka wera ko ari we muyobozi wenyine, ntawe ubasha kuririmba umwuka wera ahubwo aramwuzura.
Ijambo ry’Imana na Pst. Nshutiraguma
Intego y’Ijambo: Abefeso 5:8 ” Kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk’abana b’umucyo, kuko imbuto z’umucyo ari ingeso nziza no gukiranuka n’ukuri.
Yohana 3:1-6 (Inkuru ya Nikodemu wibazaga uko umuntu ukuze yabyarwa ubwa kabiri), “Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakuremo imyanda yanyu yose, n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye” Ezekieli 36:25-26, Tito 3:4-6
Kugira ngo uhinduke umucyo ukaba umwana w’Imana, ni ngombwa kubanza kubyarwa ubwa kabiri.Nikodemu yari umuntu ukomeye uzi amategeko kandi yaracengeye iby’idini ariko nawe yari akeneye Yesu.
Nikodemu yariyarumvise ibya Yesu Kristo, yariyarabwiwe ko ari umuhanga ashaka kumumenya uwo ari we mbega igihe cyarikigeze ngo Nikodemu amenye Yesu. Hari benshi mu itorero batarabyarwa ubwa kabiri nubwo bafite amazina akomeye. Kubyarwa ubwa kabiri ni igikorwa Imana ikorera mu muntu imbere; ikamuhindura agakurwamo wa muntu wa kera wakomotse kuri Adamu.
Kuri buri wese kubyarwa ubwa kabiri birakwiriye. Nikodemu we yumvaga ashaka gusobanukirwa kugira ngo yemeze abantu kuko yari umuhanga ariko siko byamugendekeye. Yesu aragutunganya akaguha ishusho yo kuba umwana w’Imana kuko ni we rembo ribasha kugeza umuntu ku mana.
Kugira ngo wemererwe kwinjira mu bwami bw’Imana bisaba guca mu iforomo ugatunganywa. Nanone kubyarwa n’amazi, aya mazi avugwa ni ayavuye mu rubavu rwa Yesu ay’umubatizo tuzi.Kuri Nikodemu byari umugisha ukomeye wo guhura na Yesu. Kristo aragutunganya akagukuramo umutima ukomeye, umutima wo kwirarira, kwishyira hejuru araguhindurira akagushyiramo umutima woroshye wuzuye umwuka wera.
Uwabyawe ubwa kabiri arangwa n’iki?
1.Agomba kuba umwizerwa
2.Arangwa n’ibyishimo
3.Kugira ibyiringiro byuzuye kandi bifite ubugingo bizakubeshaho none n’ejo hazaza. Kumva ko Imana igufitiye imigambi myiza.
4. Ushira inyota y’ibiriho n’ibizaza
Nta kiguzi kindi bisaba kugira ngo umuntu abyarwe ubwa kabiri uretse kwizera umwami Yesu gusa. Gukizwwwa ni ibuntu nk’impano yatanzwe na Kristo.