Twasomye Abaroma 8:5
Umwigisha KANOBANA Jean Baptiste yatangiye avuga ati”benedata
tureke kwishushanya nka bik’igihe,kandi tugomba guhinduka rwose ahantu hatatu
ari mu bitekerezo,mu myumvire no mu bikorwa kandi iyo ubikoze ugomba guhamya mu
bandi ko wakiriye Yesu kristo.
Ubundi iyo umaze guhinduka rwose,Imana iragusura kuko uba
ushobora kuyumva ikaguha umutima mushya,benedata,Imana niguha ishuri uzaryige
neza kuko hari aho bizakugira umumaro buriya Mose akiri kwa Farawo,ntabwo
yarikubasha kumva Imana ariko Imana yarahamukuye imuha amasomo yo kuca bugufi
kugira ngo azabashe kuyumva.Ubundi hari ibintu bitagutera amatsiko kuko
utabasha kubyumva ariko iyo wagize umutima mushya ubasha kumva Imana,iyo ufite
umutima mushya wumva imvugo y’Imana mu byigishwa(utangira kumva imvugo y’Imana)
ariko iyo utawufite ntabwo ugira isoni z’ibyaha byawe.
Ubundi iyo ufite Umutima mushya,Imana irakwisobanurira nkuko
byagenze kuri Mose imubwira ati”ndi uhoraho”,Mose arayibwira ati’ntabwo
bazemera ko twahuye,Imana iramubwira iti”icyo ni igiki ufite munoki? Ati” ni
inkoni icyo nicyo kizabemeza ko twahuye.
Umutima umeze nk’ukuntu Imana ishaka,Imana ikumara
ubwoba,rero hari urwego ugeraho wamenyeho Imana kuburyo abandi batayumva.
Ibintu biranga umutima wa kamere
1.wita kubyo umubiri:ubundi ndiga kugira ngo nzambare neza
kandi iyo basenga basengera ibintu bijyanye n’umubiri
2.utera urupfu: umutima wa kamere utuma apfa mu buryo bw’umwuka
ikindi bituma ibyo yakaye akora atabikora niba ari umuntu uzafasha umuryango
we,usanga akorera amafaranga akapfusha ubusa.
3.ni umwanzi w’Imana kuko utera umuntu kudashaka kumenya
Imana kuko uyu muntu usanga niyo ahuye n’umurokore amwanga kandi ntacyo bapfa
kuko ibyo abarokore bakora bigucira urubanza.
4.ntushobora kumvira amategeko y’Imana kubera ko kamere
ishaka ibyo Imana yanga.
5.ntanubwo ushobora kunezeza Imana kuko ntabwo uba ushaka
kuhinduka habe ntagako
Iyo usomye mu bibiliya mu baroma 8:2 uhasanga ikintu cy’ingenzi
gituma umuntu ufite umutima wa kamere yakira umutima Imana ishaka.uyu muntu
agomba nizindi mbaraga zizatuma yakira umutima mushya,Imana iremesha mu muntu
umutima mushya ikoresheje Ijambo ry’Imana ugatangira gukora ibyo Imana
ishaka,Imana iraza igatura muri wowe,ubundi Imirimo y’Imana igaragarire muri
wowe.ikibazo abantu bahura nacyo bumva Ijambo ry’Imana bakarisiga aho
bari,bakagenda isi ikaba ari ibigisha.
Umutima Imana itanga uguha ubushobozi bwo kumva icyo Imana ishaka
muri wowe,ubundi iyo Imana ibona ibintu izaguha,bizatuma uyivaho irabanza
ikakwigisha kugira ngo nubibona uzamenya ko ari Imana yabikoze utazibwira ko
ubibona kubera ubushobozi bwawe.
Uyu mutima niwo Yosefu yarafite kuko ntakigirwamana ntakimwe
yarafite muri we,yari yarimuye ibindi bwose,ubundi yemerera Imana iba ariwo
itura mu mutima kandi umutima yarafite witanga ku by’umwuka ntabwo witaga ku by’umubiri.
Benedata,iyo ufite uyu mutima ugomba kuba witeguye kuzahura
n’ibikurwanya kereka niba utari umukiranutsi ariko niba uriwe uzahura nabyo
ariko hari Imana igutsindira muri byose kandi irinda amagufa yawe ngo hatagira
ntarimwe rivunika,witinya ibigeregezo.
Ikindi umuntu ufite umutima mushya,aba afite imbabazi muri
we nkuko Yosefu yazigiriye benese ariko iyo aza kuba afite umutima mubi yari
kubagirira nabi.Imana yariri muri Yosefu ntabwo yarikwemera ko agirira nabi
benese.
Umutima Imana idushakamo ni umutima utagira nabi,utifuriza
abandi ikibi
Umuntu ufite uyu mutima ni bintu bimuranga:
1.ntabwo wita ku by’umubiri
2.usaba ubugingo n’amahoro
3.wumvira Amategeko y’Imana: uhora ufite inyota y’ibyanditswe
4.uharanira kunezeza Imana.
Umumaro wo kugira umutima mushya ni ugushaka ibinezeza Imana
Benedata,Twirende kwishushanya ahubwo dushaka Umutima mushya