Twasomye Abaroma 8:5
Umwigisha KANOBANA Jean Baptiste yatangiye avuga ati”benedata tureke kwishushanya nka bik’igihe,kandi tugomba guhinduka rwose ahantu hatatu ari mu bitekerezo,mu myumvire no mu bikorwa kandi iyo ubikoze ugomba guhamya mu bandi ko wakiriye Yesu kristo.
Ubundi iyo umaze guhinduka rwose,Imana iragusura kuko uba ushobora kuyumva ikaguha umutima mushya,benedata,Imana niguha ishuri uzaryige neza kuko hari aho bizakugira umumaro buriya Mose akiri kwa Farawo,ntabwo yarikubasha kumva Imana ariko Imana yarahamukuye imuha amasomo yo kuca bugufi kugira ngo azabashe kuyumva.Ubundi hari ibintu bitagutera amatsiko kuko utabasha kubyumva ariko iyo wagize umutima mushya ubasha kumva Imana,iyo ufite umutima mushya wumva imvugo y’Imana mu byigishwa(utangira kumva imvugo y’Imana) ariko iyo utawufite ntabwo ugira isoni z’ibyaha byawe.
Ubundi iyo ufite Umutima mushya,Imana irakwisobanurira nkuko byagenze kuri Mose imubwira ati”ndi uhoraho”,Mose arayibwira ati’ntabwo bazemera ko twahuye,Imana iramubwira iti”icyo ni igiki ufite munoki? Ati” ni inkoni icyo nicyo kizabemeza ko twahuye.
Umutima umeze nk’ukuntu Imana ishaka,Imana ikumara ubwoba,rero hari urwego ugeraho wamenyeho Imana kuburyo abandi batayumva.
Ibintu biranga umutima wa kamere
1.wita kubyo umubiri:ubundi ndiga kugira ngo nzambare neza kandi iyo basenga basengera ibintu bijyanye n’umubiri
2.utera urupfu: umutima wa kamere utuma apfa mu buryo bw’umwuka ikindi bituma ibyo yakaye akora atabikora niba ari umuntu uzafasha umuryango we,usanga akorera amafaranga akapfusha ubusa.
3.ni umwanzi w’Imana kuko utera umuntu kudashaka kumenya Imana kuko uyu muntu usanga niyo ahuye n’umurokore amwanga kandi ntacyo bapfa kuko ibyo abarokore bakora bigucira urubanza.
4.ntushobora kumvira amategeko y’Imana kubera ko kamere ishaka ibyo Imana yanga.
5.ntanubwo ushobora kunezeza Imana kuko ntabwo uba ushaka kuhinduka habe ntagako
Iyo usomye mu bibiliya mu baroma 8:2 uhasanga ikintu cy’ingenzi gituma umuntu ufite umutima wa kamere yakira umutima Imana ishaka.uyu muntu agomba nizindi mbaraga zizatuma yakira umutima mushya,Imana iremesha mu muntu umutima mushya ikoresheje Ijambo ry’Imana ugatangira gukora ibyo Imana ishaka,Imana iraza igatura muri wowe,ubundi Imirimo y’Imana igaragarire muri wowe.ikibazo abantu bahura nacyo bumva Ijambo ry’Imana bakarisiga aho bari,bakagenda isi ikaba ari ibigisha.
Umutima Imana itanga uguha ubushobozi bwo kumva icyo Imana ishaka muri wowe,ubundi iyo Imana ibona ibintu izaguha,bizatuma uyivaho irabanza ikakwigisha kugira ngo nubibona uzamenya ko ari Imana yabikoze utazibwira ko ubibona kubera ubushobozi bwawe.
Uyu mutima niwo Yosefu yarafite kuko ntakigirwamana ntakimwe yarafite muri we,yari yarimuye ibindi bwose,ubundi yemerera Imana iba ariwo itura mu mutima kandi umutima yarafite witanga ku by’umwuka ntabwo witaga ku by’umubiri.
Benedata,iyo ufite uyu mutima ugomba kuba witeguye kuzahura n’ibikurwanya kereka niba utari umukiranutsi ariko niba uriwe uzahura nabyo ariko hari Imana igutsindira muri byose kandi irinda amagufa yawe ngo hatagira ntarimwe rivunika,witinya ibigeregezo.
Ikindi umuntu ufite umutima mushya,aba afite imbabazi muri we nkuko Yosefu yazigiriye benese ariko iyo aza kuba afite umutima mubi yari kubagirira nabi.Imana yariri muri Yosefu ntabwo yarikwemera ko agirira nabi benese.
Umutima Imana idushakamo ni umutima utagira nabi,utifuriza abandi ikibi
Umuntu ufite uyu mutima ni bintu bimuranga:
1.ntabwo wita ku by’umubiri
2.usaba ubugingo n’amahoro
3.wumvira Amategeko y’Imana: uhora ufite inyota y’ibyanditswe
4.uharanira kunezeza Imana.
Umumaro wo kugira umutima mushya ni ugushaka ibinezeza Imana
Benedata,Twirende kwishushanya ahubwo dushaka Umutima mushya