ese ubwami bw’Imana bugenewe bande? Dore ba nyir’ubwami bw’Imana abo ari bo!

Ijambo ry’Imana rigiye kwigishwa n’umushumba mukuru wa ADEPR  kurwego rw'igihugu agiye kugezaho ijambo ry'Imana itorero rya CEP, atangiye yivuga, avuga ko yabaye hano muri campus ya Huye, akorera umurimo w’Imana muri cep ndetse ari na dirgent wa korali vumiliya ndetse na CEP muri rusange.  Yesu akiri hano mu isi yayoboye yuzuye umwuka wera niyo mpamvu avuze ko abahamagariwe kuyobora CEP nabo bagomba kuyoborana umwuka wera,(Ibyakozwe n’intumwa 1:2) amagambo yavuzwe na Yesu afite misiyo yo kubwira abantu iby’ubwami bw’Imana, uyu mushumba arigisha anasobanurira abayobozi bagiye kuyobora Cep ko bakwiriye gukora ibintu byatuma ubwami bw’Imana bumenyekana hano muri kaminuza, bakabwira abantu iby’ubwo bwami, niyo mpamvu Yesu aho akujyanye hose aba ashaka ko wamamaza ubwami bw’Imana, kuko wemeye kumukurikira. Uwemeye gukurikira yesu aba abaye uwamamaza ubwami bwe, ninacyo gisobanuro cyo kumukurikira, niyo mpamvu nawe avuga ngo mwa mukumbi muto mwe ntimutinye kuko Data wo mu ijuru yishimira kubaha ubwami. (luka 12:31_32) Ubwami bw’Imana n' ubwabande? Dore ba nyir’ubwami bw’Imana abo ari bo 1. Ni ubwabantu bemera kwihana ibyaha, bakagira imitima iciye bugufi bakemera isoni z’ibyaha byabo bakegurira imitima yabi Yesu, niba ushaka kubaho neza tandukanya ubuzima bwawe n’Ibyaha. Yesu atangira kwigisha nawe yaravuze ngo mwihane kuko ubwami bw’Imana buri hafi (matayo 4:17) 2. Ni ubw'abantu babushyira imbere muri byose; Bukwiriye gushyirwa imbere ya byose, yesu yaravuzengo mubanze mushake ubwami bw’Imana ibindi byose muzabyongerwa, nugira icyo uharanira ubanje gutakaza iby’ubugingo uzabo ubuze byose, ahubwo uzemere utakaze byose kubw’ubugingo. 3. Ufata ko ubu bwami bw’Imana buhenze, kuko kugirango Imana ibuduhe yatanze ubugingo bw’Umana we ariwe yesu kristo, yesu acira abatu umugani avuaga ko ubwami bw’Imana bugereranywa n’imarigarita n’izahabu nziza kuko byari iby’igiciro kinshi (matayo 13) iki gice kivuga ibijyanye n’ubwami bw’Imana. Ubu bwami bw’Imana burahenze ariko butangirwa ubuntu! ariko biragoye kubwira abantu iby’agakiza (iby’ubwami) ngo babwakire kubo ako gakiza katababamo niyo mpamvu abo bavugako ababa muri ako gakiza bagowe ariko siko biri, ntibagowe kandi s’ibyo bigira ahubwo baremeye baha Yesu imitima yabo niyo mpamvu uwo Yesu yababereye umuyobozi ubayobora ubaha ubuzima babamo kandi burabanyuze ntakindi banyoterwa nacyo uretse kristo Yesu wabacunguye ndetse n'ijambo rye. Nawe ngwino muri ubu bwami Yesu aguhe agakiza kakuyobora kuko kwinjira ni ubuntu. Ngwino mu mukumbi w’Imana umwungeri araguhamagara!!  

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *