Pasika ni umunsi w’uwiteka kandi igomba kwizihizwa nabizera bose ku itegeko ry’Imana .
umuntu wizihiza umunsi wa pasika agomba kuba :
- Kuba uri mu rugendo rugana aho Umwami yesu ari.
- Ugomba kuba uzi aho uva ( philipi 3;20) ugombye kuba uziko uri kuva ikuzimu ujya mu ijuru .
- Kumenya amategeko y’urugendo;amategeko yose tuyasanga mu ijambo ry’imana niryo rizaduherekeza rikatugeza mu ijuru.
- Ugomba kumenya abo ugendana nabo,kuko nabo bagufasha mu by’urugendo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Niba mwarazuranywe na kristo
Abakolosayi 3:1-3
Kuba yesu ari muzima bisobanuye ibintu bikurikira harimo ko ;
- dukwiriye gutinya icyaha kuko yesu muzima atureba .
- dukwiriye kureka kugira ubwoba bw’urupfu kuko yesu yanesheje urupfu kuko yesu yararutsinze yaruhinduye irembo tunyuramo tugiye mu ijuru(kuva 15:22).kuba yesu ari muzima biduhereza ubutware bwo kudatinya urupfu kuko yarunesheje
Turavuga cyane kuri pasika yakane ariyo ya yesu kristo gusa hariho pasika zigeze muri inye arizo;
Pasika ya mbere:Iyi yabayeho niyo muri eden Adam amaze gucumura .imana yatambye umwana w’intama, icyaha cyivaho.gusa nubwo yamubabariye ingaruka z’icyaha zo zamugezeho.kandi na yesu kristo Imana niyo yamwitangiye nk’igitambo kugira ngo dukurweho ibyaha.
Pasika yakabiri: (itangiriro 15) Iyi yabereye kwa Isaac .ubwo imana yageragezaga Abraham kugira ngo Imana irebe ko Abraham koko yayikorera ( ayizera ) .Abraham agihaguruka Imana yari yarangije kwakira igitambo cye . Niko ijambo ry’Imana ritubwira ngo dutange imibiriri yacu ibe ibitambo byera kandi bishimwa n’imana .
Pasika ya gatatu :Iyi yabereye muri Egiputa igihe Imana yabategekaga kwica umwana w’intama amaraso yawo bakamusiga ku nkomanizo z’urugi. Icyo gihe uwabikoze wese ntacyo yabaye igihe marayika yaje kwica.
Pasika ya kane : Iyi pasika ni iya Yesu kristo ,kristo yaratambwe ku bwacu kugira ngo nge nawe duhabwe ubugingo.
Hari hariho imisaraba y’amoko atatu,Umusaraba wa x ,Umusaraba wa kabiri ni uwa T
uwa gatatu ni uwa + ,uyu musaraba wo guteranya niwo yesu yabambweho ,umurongo utambitse usobanura ubusabane hagati y’umuntu n’undi ,naho umurongo uhagaze uvuga ubusabane bwa abantu n’imana .Rero icyaha gituma ubusabane hagati y’umuntu n’undi ndete no hagati y’umuntu n’Imana bugenda .gusa yesu kristo igihe yabambwaga yagaruye ubusabane bwose .
Hari ubusobanuro butandukanye umusaraba wa yesu usobanura harimo n’ibi bikurikira ;Umusaraba wa yesu usobanura ;
Umubabaro: yesu yarababajwe cyane kuturusha .iyo utabaje yesu uri mu mibabaro abasha kugutabara kuko yahuye n’imibabaro myinshi .bivuga ngo munsi y’umusaraba hari imibabaro umukristo wese agomba kwihanganira .Nk’intumwa za yesu inyinshi zagiye zipfa nabi harimo ba petero bazira ubutumwa bwiza .
Umurimo yaduhaye: Yesu yatumye umurimo wacu ukomera kuko yaduhaye umurimo wo kubwiriza ubutumwa abantu bose ngo bamenye ibyo yabakoreye .
urupfu : Yesu ntabwo yaje aje gukuraho urupfu ahubwo yararunesheje .niyo mpamvu abamwizeye bose bazazuka ku munsi w’urubanza (Abaphilipi 2;5)
umuvumo:Uko yesu kristo yihinduye ikivume kugira ngo acungure umuntukwari ukugira ngo ya mivumo yose na za karande zose zituveho.niyo mpamvu iyo umuntu yizeye yesu amuhindura mushya imivumo yose ikamuvaho
Imbabazi : Yesu ajya ku musaraba abantu bose bari bamuzi baramwihakanye .Niyo mpamvu iyo umuntu yemeye umusaraba abantu bose bamuvaho. Gusa yesu ari ku musaraba yaravuze ngo bose ubabarire. Niyo mpamvu kuba incuti zakuvaho ntabwo ari igitangaza ahubwo uzabigenza ute? iyo wicaye munsi y’umusaraba wa yesu urangwa no kubabarira .
koresha iyi link ukurikirane ikigisho cyose ndetse Urebe nibyaranze uyumunsi wa PASKA muri CEP
buri muntu akwiriye kuyoboka iyo nzira y’umusaraba ndetse no mu rugendo rwe rwa gikristo agakomeza guhora azirikana imibabaro yesu kristo yagize kugira ngo twe tubone ubugingo .bizagufasha kuzarangiza urugendo rwawe amahoro .
Umwanditsi UMWUNGERI Gabreille