Taliki 25 kamena 2023, muri cep ur huye twagize amateraniro yo kucyumweru mugitondo harubwitabire bushimishije kuko hari no muntangiro zumwaka wamashuri.Hashize imyaka irindwi (7years) Uwitwa MUNEZA JEAN PAUL NDARUHUTSE AKABA UMUPOSTE CEPIE WA ELAYO, arangije kwiga muri kaminuza y’urwanda ishami rya huye, byari byiza kugaruka kwe ariko yaje ari Umwigisha w’ijambo ry’Imana.
Yatangiye atubwira ubwiza bwa Yesu mundirimbo ko yesu arimwiza ati”ntiyigeze agura Imodoka cyangwa ngo asabe rifuti ariko nti byamubuzaga gusura incuti ze zose kandi ntiyananizwaga nurwo rugendo”.
IJAMBO RY’IMANA.
Zabuli 136:1
Nimushumire uwiteka yuko ari mwiza kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
Gutegeka kwa kabiri 32:29:
Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, baba bitaye ku iherezo ryabo.
Kuko urwandiko rwose rugira agaciro iyo ruriho kashe, Imana yatanze isezerano ibihamisha kashe yamaraso ya yesu.
- Gushima Imana abakristo bakwiriye gushima Imana mubibaho byose Haribintu Imana idukorera bitagaragara ibyo nkabakristo dukwiriye kubiyishimira kuko abapagani bo bashima mubigaragara gusa.
- Kristo Yesu ubwo yaramaze kuducungura ,uhereye icyo gihe Imana nyirijuru nisi yatangiye kujya irebera abantu bayo muri kristo yesu, niyo mpamvu indirimbo ya 120 mugushima ivuga ngo mwijuru imbere y’Imana mfite umuntu umvugira ati kandi yitwa rukundo numukuru watambyi,ati kandi uwiteka umucamaza iyo ambonyeho amaraso ntancira uranza rubi anyita ukiranuka, ibyo byose nukubera imbabazi z’Imana.
Imana ijya ireka umukiranutsi wayo akageragezwa rwose akanababazwa kuko mubigeragezo niho Imana ibonera urukundo uyikunda .
Reference: yobo yageragejwe na satani ariko byaturutse kumana,ariko Imana yishimiraga guhamya kumugaragu wayo Yobo,imbere ya satani.
Imana yaturemye mu ishusho yayo twese ninayo mpamvu ukwiriye gukunda mugenzi wawe kuko nawe afite ishusho y’Imana.urukundo wereka abantu nirwo Imana ibona ko uyikunda,kuko ntiwakunda Imana utabonye ngo wange Imana mugenzi wawe mubana.
Burya umuntu mwisi ntago akomeye ariko umuntu urimo umwuka w’Imana akaba akoresha neza ubwenge Imana yamuhaye, niwe ukomeye kuko nyuma yubuzima bwo mu isi azongera abeho niko gukomera kwe. Ushaka gukomera niyokomeze kumana ndetse no kuri kristo umwana wayo yatumye ngo aze acungure kandi ahuze abantu n’Imana.
nukuri dukwiriye kwita kw’iherezo ryacu ndetse no kwikomeza ku Mana no kuri Yesu kristo Amen