Umuvuduko w’urumuri ni metero miliyoni eshatu mu isegonda rimwe (speed of light, 3*106m/sec). Umuntu ushobora kugendera kuri uyu muvuduko yabona isi ihagaze/itariho, uwabasha kugendera ku muvuduko urenze uyu yabasha gusubira inyuma mu mateka yahahise akamenya ibyabaye, aya ni amagambo yavuzwe n’umuhanga muby’ubugenge (Physics) witwa Aruberiti Enshiteyini (Albert Einstein) ndetse bamwe ntibatinya ku mwita umubyeyi w’ubugenge mu Isi (Father of Physics).
Ngendeye kubya Aruberiti Enshiteyini, nshobora guhamya neza rwose ko mu kinyejana cya cumi ni cyenda (19th Century) yitwaye neza mu bijyanye n’ubushakashatsi bwe kuby’urumuri, ndetse rwose navuga ko yize akanigisha neza.
Ese iyi siyansi (science) iradufasha iki muby’umwuka?
Ushobora kumva ibyo Aruberiti Enshiteyini yavuze kuby’urumuri ruri ku Isi ugakangarana rwose kuburyo mpamya ndashidikanya yuko uramutse wicaye mu ikoraniro (Salle) arimo utatinya kumukomera amashyi, ariko n’Umwami wacu Yesu yavuze ko ari umucyo w’Isi (Yohana 8:12), ndetse icyibyawe n’umucyo cyose aba ari umucyo niyo mpamvu abizereye Imana muri kristo Yesu nabo bahindutse umucyo, muri umucyo w’Isi (Yohana 5:14).
Si ibyo gusa Aruberiti Enshiteyini yavuze ko ntakintu kibaho gishobora kwirukanka cyane kuruta urumuri ndetse nicyarenza umuvuduko warwo cyabasha kureba ahahise hi Isi, ndahamya ko ibi abana b’Isi bashobora kubyemera cyangwa ntibabyemere, ariko mu mateka y’Isi hagaragaye umugabo witwa Mose wabayeho ahagana muri 1391–1271 mbere ya Yesu (BCE). Mose umuyobozi w’Abisirayeli akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitanu bya mbere muri Bibiliya (Pentateuch), yanditse igitabo cy’ivuga iby’iremwa kandi ntiyigeze aba muribyo ibihe. None yabikiye hehe ko atigeze aba muri ibyo bihe ngo yandike ibyo yabonye? Abahanga muby’iyobokamana bavuga ko yaba yarabihishuriwe n’Umwami Mana, mbihuje nibya Aruberiti Enshiteyini, nubwo yari umuhanga ariko hagaragaye umugabo wuzuye Umwuka w’Imana wagendeye kumuvuduko urenze uwurumuri maze ahishurirwa ahahise hi Isi. Aruberiti Enshiteyini yavuze nk’Umuntu ndetse ntiyadusigira isomo ry’ umwuka ariko Imana ibihishura ishaka kutumenyesha umugambi wayo Isi ikiremwa.
Isomo ni uko siyansi (science) izakomeza gushakashaka ibizigwa mu ma shuri ariko Imana izakomeza kuduhishurira ibizaduha ubuzima bw’iteka mu mugambi wayo.
Reka tuve muri Siyansi (Science)
Abize si abo muri siyansi gusa ahuwo n’amashuli y’iyobokamana rya gikirisito yatangiye cyera. Urugero: Pawulo yashinze ishuli ry’abashumba muri Efeso (2 Timoteyo 2:2, Tito 1:9). Kwiga ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko bitwungura kumena kugirango dutange ibyuzuye, ariko nubwo ar’ingenzi kuri bamwe byabaye igikoresho cyatumye bakanga/bakandamiza abandi (abatarize) kugeza aho bumva bahabwa umwanya ndetse bagakomerwa amashyi cyane.
Ubuhamya bugufi
Umusore umwe yasohotse mu ikoraniro (urusengero) aganirira umucecuru yivovotera umwigisha wuwo munsi ko atatondetse neza inyigisho ye ndetse ibyo yigishije bitamushishikaje cyane, umuceceru amubaza impamvu, umusore amusubiza ko amaze imyaka ine yiga iyobokamana (Theology) bityo rwose ibyo yabonye atanyuzwe nabyo. Umucecuru mu gushishoza no kwitonda asubiza umusore ati: Umaze imyaka ine wiga ibyanditswe byera ariko njyewe maze mirongo ine mbigenderamo. Byavuzwe na Pasifike Karekezi kuwa 11/09/2022, ubwo yigishaga ikoraniro ry’iwacu.
Umusozo n’umuburo
Muri icyi kinyejana abigisha benshi bagiye biga iyobokamana ndetse rikaba igikoresho cyo kumva ko baruta abandi mu makoraniro yabo, kugeza aho kugirango bungure abandi kumenya babafashe ahubwo bafata umwanya babanenga/babanegura, kandi ndahamya ko kwiga iyobokamana nubwo aribyiza ariko kurimenyesha umutwe ntiridushurire kristo birica, kuko ubuzima bwa gikristo butazanwa no kumenyesha umutwe ahubwo buzanwa no kumenyesha umutima no guhuza ibyanditswe byera n’ubuzima bwa buri munsi. Bityo rero byari bikwiye yuko twicisha bugufi (1 Petero 5:6) tukagira ubwenge buva ku Mana bwemera kwigishwa (Yakobo 3:17), tukibwira ko buri wese aturuta (Abafilipi 2:1-4), tudatera waraza (Tito 2:7-8), kuko nidukora ibyo tuzaba twikizanya n’abatwumva (1 Timoteyo 4:16).
Blessings man of God.
Yesu aguhe imigisha,icyo bamwe barusha abandi mu Itorero ntigikwiye kuba impamvu yo kwikakaza no kwishyira hejuru,ahubwo kugikoresha neza bizana umugisha bikungura ni Itorero.
I really encourage everyone to read the article rather than once.
God bless you Man of God GASHUGI Yves.
Imana ibahe umugisha ku bw’izi mpuguro.