Mumakoraniro abantu bahuriramo basenga, iyo umwanya w’ivugabutumwa urangiye akenshi umwigisha ahamagara abihana, iyo abihana babonetse abantu bakoma amashyi bashima Imana kubwumunyago ubonetse. Ese iruhande rwawe ubonye mugenzi wawe (mwene so) ababajwe nuko habonetse abihannye wakumva umeze gute? Ese umwigisha wahamagariye abantu kwihana musohotse ukumva atishimiye intambwe bateye, wabyakira ute?
Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha
Ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara (Yona 4:1). nyuma yuko umurwa w’I Nineve wihannye Yona yababajwe nabyo asenga abwira Imana ko nubundi itakagombye kumutuma I Nineve kuko yaraziko ar’Imana igira ubuntu n’imbabazi. Yona avuga kandi ko itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi (Yona 4:2). Uramutse uhuye n’umwigisha uvuga kumbabazi z’Imana nkuko Yona yazivuze wavugako azisobanukiwe neza cyane?.
Ese koko Yona yigishije urukundo afite?Yona yarafite urukundo rwo mu nyuguti (umwigisha w’inyuguti), ariko urukundo rw’ubuzima yararuburaga kandi niwo Imana idushakaho (Abigisha b’umwuka). Iyo aza kugira urukundo rwuzuye (rwabaye ubuzima) rutarurwo munyuguti gusa aba yarashimye Imana ko irokoye ab’I Nineve kurimbuka kubwo kwihana kwabo. Abigisha bamwe n’abamwe bahabwa indangururamajwi (Microphone) bakigisha ariko ubutumwa batanga bukaba butarabahindura. Iki nicyo kibazo Imana ifitanye n’Abigisha kandi birababaje kubona ab’I Nineve barishimiye ubutumwa ariko ntibamenyeko uwabigishije atabakunda (ABO YIGISHIJE NTIBABIMENYE).
Ibitekerezo by’Imana ku bigisha
Numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe (Luka 22:32) aya ni amagambo umwami Yesu yabwiye intumwa Petero ko nimara kudacogora kubyo kwizera igahinduka ibyayihinduye izabikomeresha abandi, muyandi magambo nugutanga ubutumwa buhindura abigishwa ariko bwabanje guhindura umwigisha, kumenya ijambo ry’Imana muburyo bwo kurifata mumutwe siko kumenya Ishaka kubigisha, ahubwo kumenya Ishaka ni uguhindura umwigisha ndetse akaba n’umuhanuzi.Yona yatanze ubutumwa kub’i Nineve yuko nibihana Imana itazabarimbura ahubwo izabereka urukundo rwayo ariko nubwo yigishije urukundo, we ntarwo yarafite ahubwo yararwaye indwara yitwa: Urwangano.
Icyo Yona atwigisha nk’Itorero
Ese ko uri umwigisha, wigisha inyuguti (ibyo udakora) cyangwa wigisha iby’umwuka (ibyahindutse ubuzima)? Abitorero bamwe baguye mumutego nkuwa Yona ariko nkuko Imana yaribabajwe n’I Nineve (Yona 4:11), niko ibabajwe cyane nabarimbuka. Icyo Imana ishaka kubitorero nukugira ibitekerezo nk’ibyayo byo kubabazwa n’abarimbuka ndetse tukemera n’umuhamagaro wayo wogutanga imbuzi kubyaha ndetse n’imbabazi zayo.
N’ingenzi nk’itorero Imana yasize mu isi ngo ribe umucyo, ko twatanga umuti ariko natwe wabanje kudukiza. None umugombozi ariwe n’inzoka ntiyigombore, kugombora kwe byaba bimumariye iki? (Umubwiriza 10:11), Pawulo we yavuzeko umubiri awukoresha uburetwa ahari ubwo amaze kubwiriza atagaragara nk’udakora ibyo yabwirije “nkutemewe” (1 Abakorinto 9:27).
Nsoza narangiza mvuga ko: Umwigishwa mwiza avamo umwigisha mwiza, ningombwa kwirinda gutanga ubutumwa butaraduhindura. ahubwo tukabanza kuba abigishwa bahindutse bizafasha itorero gukiza abandi naryo ryikiza.
Umwanditsi: GASHUGI Yves
Imana ibahe umugisha mwinshi. Nibyo rwose ibyo dusangiza abandi bikwiye kuba ibituruka muritwe byatwubatse bikanaduhindura. Ibindi byaba ari ukwishushanya kudakwiye.