Amateraniro yo kuwa gatanu 10/5/2019
Umwigisha: HABINSHUTI Jean Paaul
Imtego y’ikigisho:Imana idukiza kenshi
Itangiriro 37:21 Ruben iArabyumva aramubakiza,arababwira ati “twekumuhwanya”Rubeni yari imfura ya yakobo kuri leya, akaba ariwe yabyaye akavuga ati”uwiteka andebeye mu mubabaro wange”. Rubeni yari akijije mwene se yozefu ngo batamuhwanya kuko bene se bari bagambiriye kumwica, ngo ibyo Imana yavuze bitazasohora kuko yozefu yakundaga kubarotorera inzozi ze yarotaga.
Nyuma haza abishimayeli baribatwaye ibi bintu 3: Ishangi, Umuti womora n’imibavu. Ibi bintu twabigeraranya:
Umutiwomora: Bisobanuye ijambo ry’Imana niryo ribasha kwomora, rigakiza kandi rigahindura.
Imibavu: igereranywa n’amasengesho y’abera agenda aguhumurira Imana ikagira ibyo ikora. Iyo ufashe ibihe byo gusenga Imana Ibasha kugukiza’.
Ishangi: byagereranywa n’amaturo. Niyo yabafashaga mu rugendo rwabo. Umwanditsi w’imigani, yaravuze ngo”amaturo y’umuntu niyo abasha ku musunika akamugeza imbere yabakomeye.
Nk’umugenzi ujya mw’ijuru ukwiriye gutunga ibi bintu.
Rero uwo Yozefu bashakaga kugurisha nawe yari mwene se kuriRasheri. Nawe yarafite amasezerano y’uko azaba ukomeye.Hanyuma bamugurisha n’abishimayeli
Imana ntiba ishaka ko dusakuza mu bigeragezo, ahubwo ibishaka ko turwana intambara nziza ikadukiza. Dawidi yarwanye intambara nyishi harimo; izidubu,Umufirisitiya utarakebwe, iya Sawuli iy”abamowabu ariko iyo uwiteka ataba ari kumwe nawe zibazaramuhitanye.
ZABURI 68:21. imana itubera inzira Y’agakiza. idukiza kenshi, kandi UwitekaUmwami ni we ubasha gukura mu rupfu.Hari impamvu nyinshi zitwemeza ko Imana idukiza kenshi, kandi nibyo tubona tudafitiye ibisubizo nabyo azabidukiza.
Ibitwica biba bihari ariko n’Uwiteka aba ahari kugira ngo abidukize. Niyo mpamvu bibiliya yavuze iti”ibyago by’umukiranutsi ni byinshi ariko uwiteka amukiza muri byose”.Uko byagenda kose umukiranutsi azishima, kuko Imana yita ku mukiranutsi kandi ikavuganan’umukiranutsi.
Imigani15:29 Uwiteka aba kurey’inkozi z’ibibi ariko yumv agusaba k’umukiranutsi.
Umukirnutsi Uwiteka aramwumva, akita ku gusenga kwe akamusubiza.