Iki cyumweru dusoje cyari cyahariwe itsinda rya social affairs rikorera umurimo w’imana muri CEP cyaranzwe n ibikorwa by’ urukundo bitandukanye harimo gusura abarwayi ba CHUB na CARAES ndetse no gufasha abari mu nzu y’ imbohe no kubabwiriza ubutumwa bwiza, habonetse benshi bakiriye yesu nk umwami n’ umukiza wabo.
Amateraniro y’ uyu munsi yaranzwe no umunezero udasanzwe aho amakorari yadutangiriye amateraniro neza.
*chorale vumilia yagize ati “ yesu araje turatashye dore impanda ziravuze.”
*chorale enihakole yagize ati “ yesu yihanganiye umusaraba yemera isoni zawo ku bwacu”
*chorale elayo nabo bagize ati “ yesu aracyahari kandiaracyakora bongeraho kandi ngo ubu ntitureba kubiboneka duharanira gusingira icyo yesu yadufatiye
Umuyobozi yakiriye abakristo mw’ ijambo riboneka muri zaburi 118:24 . Mu gushima Imana, ishimwe rya social affairs ryari rikubiye mu ndirimbo 419.
Umwigisha w’ijambo ry’Imana yatuganirije ku ntego tumazemo iminsi iboneka mu befeso 2:10 twaremewe imirimo myiza muri kristo. Imirimo myiza ikorerwa muri Kristo Yesu hanze ye nta mirimo ihari.
Mwakurikirana neza birambuye ijambo ry’ Imana kuri channel ya CEP UR HUYE TV.