CEP UR HUYE CAMPUS ni umuryango mugari cyane w’abanyeshuri baba pentekote biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, dufite intego yo kwamamaza ubwami bw’Imana binyuze mu ivugabutumwa. Buri mwaka tugira gahunda y’igikorwa cy’isanamitima ndetse n’ubudaherannwa gikorerwa abanyeshuri bashya ndetse n’abacikannwe mu myaka yabanje.
INTEGO
Healing and Resilience | Isanamitima n’ubudaherannwa ni amahugurwa ngarukamwaka agira umumaro mu gufasha abanyeshuri gukira ibikomere by’umutima ndetse no kudaherannwa n’amateka mabi banyuzemo bikabafasha kugira ikizere cy’ahazaza ndetse bakamenya nabo uko bazabana n’abandi mu mahoro.
Umutima ukomeretse nawo urakomeretsa kandi akenshi uko umuntu yarezwe ariko arera abandi. Abefeso 5:8 “kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk’abana b’umucyo” Ijambo ry’Imana ni umucyo wirukana umwijima (Urwango, inzika, ubugome, agahinda n’ibindi)
Urubyiruko rwamenye Imana kandi rumurikiwe n’umucyo w’Ijambo ry’Imana binyuze muri iki gikorwa, ni ibyiringiro by’umuryango nyarwanda mwiza.
INTUMBERO
Isanamitima n’ubudaherannwa 2024 twatanze amahugurwa ku banyeshuri 150 ariko twifuza ko buri munyeshuri wakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza wagize umugisha wo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akorerwa iki gikorwa. Ibi bizaba ari intambwe nziza itewe mu kubaka umuryango nyarwanda mwiza.
Dushimiye itorero ryacu ADEPR, umuryango RABAGIRANA Ministry ndetse na MINUBUMWE Project bagira uruhare muri iki gikorwa kandi turahamagarira n’indi miryango gutera inkunga iki gikorwa kuko kigira umumaro munini mu itorero ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.