Korali elayo ni imwe muri korali enye zikorera Umurimo w'Imana muri kaminuza y'U Rwanda muri CEP UR HUYE.Kuri iki cyumweru tariki ya 12 ukuboza 2021 bitaganyijwe ko izaba iri mu mujyi wa Kigali ikaba ariho izahurira n'Umushumba mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda.
Korali Elayo yatumiwe mu muhango wo gusengera abayobozi bashya mu Umuryango w'abanyeshuri b'abapantekote bakorera Umurimo w'Imana muri kaminuza y'U Rwanda,Ishami rya Remera kandi uyu muhango uzakurikirwa n'igiterane biteganyijwe ko Umushumba mukuru Pst.Isaie NDAYIZEYE,nawe azaba ari muri uyu muhango uzaba ku cyumweru Tariki ya 12 ukuboza 2021,Kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n'Imwe.
Korali Elayo izaba ihuye n'Umushumba mukuru i,nshuro etatu mu mezi atatu kuko bwa mbere korali Elayo yahuriye n'Umushumba mu giterane cy'Ivugabutumwa(CAMPAIGN 2021) cyabereye I Huye ku itariki 5 Nzeri 2021, Ubwa kabiri bahuriye mu muhango wo gusengera abayobozi bashya ba CEP UR HUYE ku itariki 28 Ugushyingo 2021 Noneho ku nshuro ya Gatatu bagiye guhurira i Kigali. Ibi bisobanuye ikintu gikomeye kuko Ubwo Umushumba mukuru aheruka muri Kaminuza y'U Rwanda,Ishami rya Huye yavuze ko bagiye gukorana n'abanyeshuri bo muri za kaminuza kugira ngo bubake ahazaza h'itorero heza.
Korali Elayo,Imyiteguro iyigeze kure,Abazabona uko mugera muri kaminuza y'U Rwanda Ishami rya Remera mu nyubako izwi nka Havard Hall aho iki giterane kizabera,muzaze murebe ukuntu Korali Elayo izavuga Imana Neza.
Shalom!