Korali Elayo yatumiwe mu giterane cyateguwe na Elyon ministries cyabereye muri Salle ya Kaminuza izwi nka Main Auditorium.
INTEGO Y’IGITERANE: ZABURI 119:9, UMUSORE AZEZA INZIRA YE ATE?
Korali Elayo ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana mu muryango w’abanyeshuri b’abapantikoti muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye uzwi nka CEP.
Iki giterane kandi cyatumiwemo: Umuvugabutumwa ukunzwe cyane uzwi ku izina rya Antoinne RUTAYISIRE, Umuhanzi Bosco NSHUTI uzwi ku ndirimbo IBYO NTUNZE na Simon KABERA wamenyekanye ku ndirimbo MFASHE INANGA.
Pastor akomeje atuganiriza ijambo ry'Imana
Imyaka y'ubusore ni imyaka yo kwibaza ibibazo byinshi, kandi ni imyaka y'ubugoryi kubataramenya kirisito. ni imyaka aho umuntu aba yibaza uko ejo azaba ameze. Abasore buri gihe bashaka kugaragara neza bakora icyo aricyo cyose ngo bigaragaze kandi bamenyekane ariko igisubizo cy'ibyo byose ni ukweza inzira zabo bubaha Imana baakurikiza amategeko yayo.
Urugero rw'umusore dusanga muri bibiliya yabwiye se ngo amuhe umunani we, arawugurisha arigendera arayasesagura asigara amara masa. iyo ufite amafaranga ubona benshi bakwiyegereza nk'inshuti ariko iyo ntayo ntawifuza kugendana nawe. Iyo ugiye mubyawe ukibagirwa kweza inzira z'Imana ntabwo yo iguta ahubwo ikomeza kukwitaho. Umuntu utari weza inzira ye yo kubaha Imana agira ibihombo byinshi nubwo abapagani bibwira ko igihombo kiri mu kubaha Imana. Urugero umusinzi ajya mu kabari afite amafaranga mu mufuka akagaruka harimo ubusa, ibyiza rero nuko umuntu yakoresha ubutunzi bwe mu byo gukiranuka niyo babimwangira, kuko na Yosefu yanzwe na bene se kuko atashakaga kwifatanya nabo mu byaha bakoraga. Uyu munsi iyo ukijijwe ukorera Imana abo mwagendanaga barakwanga ndetse bakaba banakugenza kuko uba witandukanyije nabo ukareka ibyo bakora bitanezeza Imana.
Umusore ushaka kuba uw'igiciro agomba gukurikiza isomo dusanga muri zaburi 1:1-5 hatubwira ko hahirwa udakurikiza imigambi y'ababi, ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha kandi ntiyicarane n'abakobanyi ahubwo akishimira amategeko y'Uwiteka akayibwira ku manywa na nijoro ni nako Yosefu yabigenje kandi byarangiye ageze ku ntsinzi. Yosefu yahamije imbere ya muka Potifali aharanira kubahisha Imana atitaye kubyo ari buhombe. Bene data mwirinde imisumari y'ibyaha muhura nayo mu nzira, nimuyirinda muzagera ku mugambi Imana ibashakamo. Yosefu rero kubwo kubaha Imana byarangiye agizwe umutware muri Egiputa kuko farawo yamubonyemo umwuka w'Imana.
Niba ushaka gutegura inzira zawe rero ugomba gukora ibyo ugomba gukora muri iyi si ariko ukabikora wubaha Imana, haba mu kwiga ku banyeshuri bagomba kwiga bubaha Imana, waba ukora akandi kazi ugomba kugaragaza icyubahiro cy'Imana muri ako kazi nka Daniel. ikindi Imana ntishyigikira abanebwe ahubwo ihera umugisha umuntu mubyo yakoze. ikindi ukwiye kwirinda inzira y'igihogere ijyana abantu kurimbuka ahubwo twegere Imana tuyibaze umugambi wayo kuri twe kuko nibyo bizatuma iduha umwuka wayo kugirango idukoreshe, aho kuba mu murimo kubw'ibitabo byinshi wasomye ariko udafite ubugingo.
Niba ushaka gutegura inzira zawe wakwitwara ute? niba zitari zitunganye saba Imana igire icyo igukorera kugira ngo nawe Imana iguhindurire ubuzima n'imibereho wagenderagamo, ubeho mu buzima bwuzuye bufite ibyiringiro buzira ubwoba.